Mu gihugu cya Liberia ejo kuwa kabiri, itariki 26 Ukuboza baramukiye mu cyiciro cya kabiri cy’amatora ya perezida ugomba gusimbura Ellen Johnson Sirleaf umaze imyaka 12 ayoboye iki gihugu.
Amatora yo kuri uyu wa kabiri akaba ahuza abakandida babiri; George Weah w’imyaka 51 wahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga, ndetse na Joseph Boakai, w’imyaka 73, wari usanzwe ari visi perezida.
Biravugwa ko ibiro by’itora bigera ku 5,390 mu gihugu hose byafunguye imiryango saa mbiri ku isaha mpuzamahanga bikaza gufunga saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, bikaba bigomba kwakira abatora miliyoni 2,1 nk’uko Aljazeera dukesha iyi nkuru ivuga.
Yaba George weah, umukandida w’ishyaka Congress for Democratic Change (CDC) ndetse na Joseph Boakai w’ishyaka Unity Party, bombi bijeje kubyutsa ubukungu bwa Liberia butifashe neza ndetse no gutangiza imishinga y’ibikorwaremezo.
Aba bombi umwe yaje ku mwanya wa mbere undi aza ku mwanya wa kabiri mu cyiciro cya mbere cy’amatora yabaye kuwa 10 Ukwakira, Weah akaba yarabonye amajwi 38,8% mu gihe Boakai yagize 28,8% hakabura n’umwe wuzuza icya kabiri cy’amajwi yari akenewe ngo atsinde.
Nyuma y’icyiciro cya mbere cy’amatora byari biteganyijwe ko icya kabiri kizaba mu Ugushyingo ku itariki 7 ariko biba ngombwa ko yigizwa inyuma bitewe n’umukandida wa gatatu wari uhanganye n’aba watanze ikirego avuga ko aya matora yabayemo uburiganya.