• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Liberia: Bazindukiye mu cyiciro cya kabiri cy’amatora ya perezida

Liberia: Bazindukiye mu cyiciro cya kabiri cy’amatora ya perezida

Ubwanditsi 27 Dec 2017 POLITIKI

Mu gihugu cya Liberia ejo kuwa kabiri, itariki 26 Ukuboza baramukiye mu cyiciro cya kabiri cy’amatora ya perezida ugomba gusimbura Ellen Johnson Sirleaf umaze imyaka 12 ayoboye iki gihugu.

Amatora yo kuri uyu wa kabiri akaba ahuza abakandida babiri; George Weah w’imyaka 51 wahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga, ndetse na Joseph Boakai, w’imyaka 73, wari usanzwe ari visi perezida.

Biravugwa ko ibiro by’itora bigera ku 5,390 mu gihugu hose byafunguye imiryango saa mbiri ku isaha mpuzamahanga bikaza gufunga saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, bikaba bigomba kwakira abatora miliyoni 2,1 nk’uko Aljazeera dukesha iyi nkuru ivuga.

Yaba George weah, umukandida w’ishyaka Congress for Democratic Change (CDC) ndetse na Joseph Boakai w’ishyaka Unity Party, bombi bijeje kubyutsa ubukungu bwa Liberia butifashe neza ndetse no gutangiza imishinga y’ibikorwaremezo.

Aba bombi umwe yaje ku mwanya wa mbere undi aza ku mwanya wa kabiri mu cyiciro cya mbere cy’amatora yabaye kuwa 10 Ukwakira, Weah akaba yarabonye amajwi 38,8% mu gihe Boakai yagize 28,8% hakabura n’umwe wuzuza icya kabiri cy’amajwi yari akenewe ngo atsinde.

Nyuma y’icyiciro cya mbere cy’amatora byari biteganyijwe ko icya kabiri kizaba mu Ugushyingo ku itariki 7 ariko biba ngombwa ko yigizwa inyuma bitewe n’umukandida wa gatatu wari uhanganye n’aba watanze ikirego avuga ko aya matora yabayemo uburiganya.

2017-12-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Canada yirukanye ambasaderi wa Venezuela ku butaka bwayo yihimura

Canada yirukanye ambasaderi wa Venezuela ku butaka bwayo yihimura

Ubwanditsi 27 Dec 2017
Perezida wa Somalia ashaka ibiganiro na Al Shabaab

Perezida wa Somalia ashaka ibiganiro na Al Shabaab

Ubwanditsi 08 Mar 2018
Ndayishimiye arajwe ishinga no kongera Interahamwe ze kugirango Amaronko ya Kongo yiyongere

Ndayishimiye arajwe ishinga no kongera Interahamwe ze kugirango Amaronko ya Kongo yiyongere

RUSHYASHYA 25 Sep 2026
Ku Rwibutso rwa Rebero Hashyinguye  Inzirakarengane z’Abanyapolitiki bishwe muri Jenoside, Menya byinshi n’Impamvu hongeweho n’abandi

Ku Rwibutso rwa Rebero Hashyinguye Inzirakarengane z’Abanyapolitiki bishwe muri Jenoside, Menya byinshi n’Impamvu hongeweho n’abandi

Ubwanditsi 13 Apr 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rurasaba Uganda guhagarika mu maguru mashya imikoranire na RNC ya Kayumba Nyamwasa, amazi atararenga inkombe
INKURU NYAMUKURU

U Rwanda rurasaba Uganda guhagarika mu maguru mashya imikoranire na RNC ya Kayumba Nyamwasa, amazi atararenga inkombe

Ubwanditsi 13 Jun 2019
Judith Suminwa Tuluka, umugore wa mbere ugizwe Minisitiri w’intebe mu mateka ya Kongo-Kinshasa.
Amakuru

Judith Suminwa Tuluka, umugore wa mbere ugizwe Minisitiri w’intebe mu mateka ya Kongo-Kinshasa.

Ubwanditsi 01 Apr 2024
Leta ya Uganda irarye iri menge, dore abakorana n’inyeshyamba muri Santrafrika batangiye gutabwa muri yombi.
Uncategorized

Leta ya Uganda irarye iri menge, dore abakorana n’inyeshyamba muri Santrafrika batangiye gutabwa muri yombi.

Ubwanditsi 25 Jan 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru