• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Huye: Umwalimu wa Kaminuza yitabye Imana aguye mu cyobo cy’umusarane

Huye: Umwalimu wa Kaminuza yitabye Imana aguye mu cyobo cy’umusarane

Ubwanditsi 02 Jan 2018 Mu Rwanda

Ngo “atari ayawe ntakurara mu mubiri” ku gicamunsi cyo ku cyumweru Hakizimana Anastase wari umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda  yitabye Imana Bitunguranye . Amakuru ye avuga ko yagiye kureba aho icyobo cy’umusarani yacukuzaga iwe kigeze ariko agira ibyago aranyerera agwa muri icyo cyobo ahita yitaba Imana.

Anastase Hakizimana yigishaga isomo ry’ubugenge “phyisics” muri Kaminuza y’u Rwanda. Yari atuye mu Murenge wa Tumba akagali ka Rango B umudugudu wa Urugwiro ari naho yaguye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo IP Emmanuel Kayigi yatangaje  ko Hakizimana Anastase yacukuzaga umusarane I Tumba aho yari atuye ukaba wari umaze kugera kuri metero 15 yajya kureba aho ugeze akanyerera akagwamo abanje umutwe.

Yagize ati:” hari ahagana saa cyenda n’igice z’amanywa, abacukuraga bari batashye we ajya kureba uko umeze (umwobo bacukuraga) ari kumwe n’umuplombier (ukora iby’amazi). Urabizi ko n’imvura yiriwe igwa yagize atya aranyerera abanzamo umutwe bamukuramo yamaze gupfa, ubu umurambo wajyanwe kuri CHUB ngo bawupime”.

Vital Migabo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba yavuze  ko Hakizimana Anastase yari afite imyaka 51 akaba asize umugore n’abana babili.

Vital Migabo avuga ko Anastase yari umugabo witanga cyane kugeze aho akazi yakoraga k’ubwalimu muri Kaminuza yari agafatanyije no kuba akuriye Abunzi mu Kagali ka Rango B yari atuyemo.

Yagize ati:” ubundi biragoye ko umwalimu wa Kaminuza abona umwanya, ariko Anastase yari umuntu witanga cyane, yari akuriye Abunzi mu Kagali”.

Umwe mu bakoranye na Anastase Hakizimana  yavuze ko kuri Kaminuza yitangiraga akazi ke kandi yari umuhanga. Avuga ko nta dosiye n’imwe y’ibibazo mu kazi yaba azi Anastase yigeze agaragaramo mu myaka irindwi avuga ko bakoranye.

Imana imuhe iruhuko ridashira!

2018-01-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yatangije imirimo y’ikigo nyafurika giteza imbere ubumenyi bushingiye ku mibare

Perezida Kagame yatangije imirimo y’ikigo nyafurika giteza imbere ubumenyi bushingiye ku mibare

Ubwanditsi 03 Apr 2017
Ese ubwisanzure  bw’itangazamakuru butagira rutangira, butaniye he n’ubwigomeke. Ikaramu cyangwa mikoro bidatinya”kirazira”, ntaho bitaniye n’uburozi.

Ese ubwisanzure  bw’itangazamakuru butagira rutangira, butaniye he n’ubwigomeke. Ikaramu cyangwa mikoro bidatinya”kirazira”, ntaho bitaniye n’uburozi.

Ubwanditsi 03 May 2021
Tariki ya 6 Mata Ijoro rya nyuma ku Baperezida Babiri ryabaye Imbarutso rwitwazo rwa Jenoside yakorewe Abatutsi -Menya amatariki  Mabi ku Batutsi mu Rwanda 1994

Tariki ya 6 Mata Ijoro rya nyuma ku Baperezida Babiri ryabaye Imbarutso rwitwazo rwa Jenoside yakorewe Abatutsi -Menya amatariki Mabi ku Batutsi mu Rwanda 1994

Ubwanditsi 06 Apr 2025
Minisitiri w’Intebe mushya, Dr Ngirente yahererekanyije ububasha na Murekezi

Minisitiri w’Intebe mushya, Dr Ngirente yahererekanyije ububasha na Murekezi

Ubwanditsi 01 Sep 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abo kwa Rwigara, Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi n’abo bareganwa  bagizwe abere
ITOHOZA

Abo kwa Rwigara, Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi n’abo bareganwa bagizwe abere

Ubwanditsi 06 Dec 2018
Perezida Kagame yatowe nk’Umunyafurika w’umwaka wa 2017
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yatowe nk’Umunyafurika w’umwaka wa 2017

Ubwanditsi 07 Jan 2018
AMAHEREZO Y’ABABILIGI N’ABARUNDI MU BIBAZO BYA DRC NI AYAHE ? 
Amakuru

AMAHEREZO Y’ABABILIGI N’ABARUNDI MU BIBAZO BYA DRC NI AYAHE ? 

Ubwanditsi 29 May 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru