• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Polisi y’u Rwanda irashima uko abaturage bitwaye mu minsi mikuru
ACP Theo Badege

Polisi y’u Rwanda irashima uko abaturage bitwaye mu minsi mikuru

Ubwanditsi 03 Jan 2018 HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda irashima irashimira abaturage imyitwarira myiza yabaranze yatumye habaho ituze n’umutekano mu gihe  cy’iminsi mikuru.

Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege akaba yagize ati:”Muri rusange, iminsi mikuru yagenze neza, habayeho kubahiriza amategeko ku bateguye ibitaramo n’indi myidagaduro, mu nsengero ndetse n’abakoresha umuhanda.”
ACP Badege yashimye uruhare rw’abaturage ndetse nurw’izindi nzego zishinzwe umutekano nk’Ingabo z’u Rwanda, abafatanyabikorwa nk’inzego z’ibanze, DASSO,…ku bufatanye bagaragaje mu gihe cy’umwaka ushize wose hagamijwe umutekano w’igihugu cyacu.
Aha yagize ati:”Kimwe no mu myaka yashize, uwa 2017 wabaye uw’amahoro n’ituze ahanini bitewe n’ubufatanye bw’inzego zose zirebwa no gukumira no kurwanya ibyaha ndetse n’ubufatanye mu kuzamura imibereho y’abaturage.”
Yavuze ariko ko Polisi yabaruye impanuka ebyiri zahitanye abantu muri iyi minsi mikuru, imwe muri zo ikaba yaratewe n’ubusinzi.
 Uko umutekano wifashe
Imibare iva muri Polisi ivuga ko ibyaha byagabanutseho 5.4 ku ijana biva ku byaha 17600 mu 2016 bigera ku byaha 16800 mu mwaka ushize, ni nako impanuka zihitana abantu mu mihanda zagabanutseho 32 ku ijana.
ACP Badege yagize ati:”Umwaka mushya tuwutangiranye ingamba ziva mu mpanuro twahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, dukomeza gusaba ubufatanye n’abaturage mu kurwanya ibyaha, basabwa gutangira amakuru ku gihe ku cyahungabanya umutekano cyose, twiyubakira umutekano urambye.”
Mu butumwa bwa Noheri n’Ubunani yageneye Polisi, Perezida Paul Kagame yayisabye gushaka uburyo yavugurura imikorere hagamijwe inyungu z’igihugu.
Perezida Kagame yagize ati:”Mu gihe udashobora kumenya uko ejo bizaba byifashe, indangagaciro n’ubushake duhuriyeho byatumye twivana mu ngorane z’urudaca, tubifashwamo n’ubunararibonye, ubumenyi n’ubuhanga twakomeje kubona uko ibihe byagendaga, ibi kandi bizatuma duhangana n’ikindi kibazo cyose twahura nacyo kandi umutekano n’ituze by’abaturage bacu bizakomeza kwitabwaho.”

2018-01-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abantu batanu basanganywe Coronavirus mu bipimo 1036 byafashwe, abanduye mu Rwanda bagera ku 118, abandi bantu 11 bakize COVID-19 basezererwa

Abantu batanu basanganywe Coronavirus mu bipimo 1036 byafashwe, abanduye mu Rwanda bagera ku 118, abandi bantu 11 bakize COVID-19 basezererwa

Ubwanditsi 11 Apr 2020
Zari yakwepye umusore washakaga kumuha impano y’imodoka ihenze- AMAFOTO

Zari yakwepye umusore washakaga kumuha impano y’imodoka ihenze- AMAFOTO

Ubwanditsi 12 May 2018
Bantegetse kuvuga ko FPR yahanuye indege ya Habyarimana – Mugenzi wari maneko

Bantegetse kuvuga ko FPR yahanuye indege ya Habyarimana – Mugenzi wari maneko

Ubwanditsi 12 Apr 2019
Uganda yarekuye Mutarindwa, imutegeka kujya yitaba ubushinjacyaha

Uganda yarekuye Mutarindwa, imutegeka kujya yitaba ubushinjacyaha

Ubwanditsi 31 Mar 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Guy Bukasa watoje Rayon Sports na Gasogi United yatangajwe nk’umutoza mushya wa AS Kigali
Amakuru

Guy Bukasa watoje Rayon Sports na Gasogi United yatangajwe nk’umutoza mushya wa AS Kigali

Ubwanditsi 29 Dec 2023
Ikipe y’u Rwanda, Amavubi, yemerewe kwakirira Benin kuri Kigali Pele Stadium nta bafana bahari
Amakuru

Ikipe y’u Rwanda, Amavubi, yemerewe kwakirira Benin kuri Kigali Pele Stadium nta bafana bahari

Ubwanditsi 25 Mar 2023
Etoile de l’Est yatsinze Police FC 2-1 yiyongerera amahirwe yo kuguma mu kiciro cya mbere 2024-2025 isiga mu murongo utukura Bugesera FC na Sunrise FC
Amakuru

Etoile de l’Est yatsinze Police FC 2-1 yiyongerera amahirwe yo kuguma mu kiciro cya mbere 2024-2025 isiga mu murongo utukura Bugesera FC na Sunrise FC

Ubwanditsi 04 May 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru