Bitewe n’ imyemerere yabo, abaperezida bayoboye ibihugu bya Afurika bagiye bavugwaho gukorana n’ abapfumu kugirango bagume ku butegetsi batinya guhirikwa ariko bikarangira badahiriwe.
Hamwe na hamwe muri Afurika hari baperezida bagiye bavugwaho kugira abajyanama b’ abapfumu, iyi myumvire rero ifitanye isano n’ umuco nyafurika wa kera aho wasangaga buri mwami akikijwe n’ abapfumu ndetse n’ abiru bamufashaga mu mihango yo kuyobora ndetse no gufata ibyemezo.
Muri aba baperezida 10 bavuzweho gukora n’ abapfumu , umwe niwe usigaye ku butegetsi kuko bamwe bagiye bapfa abandi bavanywa ku ngoma biciye mu buryo bunyuranye harimo n’ amatora.
10. Idriss Déby Itno (Tchad) : Amateka avugwa kuri uyu mugabo yemeza ko yari afite umupfumu (marabout) we ngo akaba ari nawe yamuburiye mbere ko azaba Perezida.
Ibi byagiye bitangazwa na mugenzi we babanye mu ishyamba, Gen. Gouara Lassou, agira ati “Njyewe na Idriss Déby twigeze kujyana kureba umupfumu atwizeza ko Debby agiye kuyobora Tchad bidatsinze ».
9.Blaise Compaoré (Burkina Faso) : Yagiye avugwaho kubonana n’ abapfumu benshi kandi baturuka mu bihugu binyuranye mbere y’ uko yirukanwa ku butegetsi.
Ibi byatangajwe cyane na Mustapha Chafi wari usanzwe ari inshuti ya Compaore wanagize uruhare runini mu kurekuza abafatwaga bunyago n’ intagondwa za Al Aqmi) muri Sahel.
Mustapha Chafi ufite inkomoko muri Mauritania na Niger utuye i Ouagadougou muri Burkina Faso) ni umuntu ukomeye cyane ku buryo nta wapfa kumukoraho ndetse akaba anavugwa gukorana cyane n’ abandi baperezida benshi bo muri Afurika y’ i Burengarazuba.
8.Boni Yayi (Bénin) : Uyu wavuzweho kuba umurokore ngo yagiye akorana n’ abapasiteri b’ abanyamerika bavugwaho kugira imbaraga z’ umwijima.
Ishusho y’ umucuruzi cyangwa umurokore ya Thomas Boni Yayi yagiye yibazwaho na benshi ku buryo byateraga amakenga.
Pasiteri Michel Aloko yagiye agaragara cyane ku ruhande rwa Perezida Boni Yayi mu gihe yategekaga Benin.
7.François Bozizé (Centrafrique) : Uyu nawe yagaragazaga ko ari umukatolika wuzuye ariko ku rundi ruhande yemera imbaraga z’abakurambere.
Ibi byagaragaye cyane mu gihe politiki yamucangaga agatangira gushinga umutwe w’ abarwanyi wa Anti-balaka ufite imyemerera ya gipagani ariko witwaza ko ugengwa n’ imyemerere ya gikristu.
6.Mouammar Kadhafi (Libye) : N’ubwo yari afite inshuti nke mu Burayi ntabwo yemeraga ubupfumu bwabo ariko bucye bucye avugwaho gutangira kuyoboka ubupfumu bw’ abanyafurika kubera impungenge yaterwaga n’ abamuhigaga (abazungu).
Abakurikirana amateka ya Khadaffi bavuga ko bitangiye kumukomerana yashatse abapfumu bamukingira kutaraswa ubwo yajyaga kwihisha mu gace ka Syrte aho avuka.
5. Abdoulaye Wade (Sénégal) : Inshuti ze zo mu myaka ya 1974 – 1980 , zaje kumugira inama yo kwirinda ibyabaye kuri mugenzi we wa Tunisia Zine el Abidine Ben Ali.
Icyo gihe Abdoulaye Wade wayoborga Sénégal yasubije ati « Abo batekereza ko nshobora kwicwa baribeshya kuko abapfumu banjye barakomeye cyane ahubwo ni abagome bagenzwa n’ ishyari gusa».
Ikinyamakuru 7su7, Bwiza.com ikesha iyi nkuru, gitangaza ko Wade wari uzi ko azategeka kugeza apfuye yaje gutungurwa ku itariki 17 Werurwe 2012, ubwo yatsindwaga amatora aboneraho kwemera ko ububasha bw’ abaturage bwigaranzuye abapfumu be.
4.Omar Bongo Odimba (Gabon) : Uyu yavuzwe kuba umuyoboke wa franc-maçon, yabyigiye mu gace ka Angoulême ndetse bishoboka ko yabiraze umwana we Ali Bongo Odimba.
Umukambwe Bongo yari asanzwe agengwa n’ imyemerere y’ Imana nyafurika ndetse yari akikijwe n’ amatsinda y’ abapfumu kabuhariwe.
Kugeza apfuye, uwayobora imihango ya Vodou muri Benin ,Sossa Guèdèhounguè yatangaje akababaro gakomeye y’ uburyo bari babuze umuyoboke ukomeye.
3.Seyni Kountché (Niger) : Yari afite umupfumu wemewe witwaga Amadou Oumarou dit Bonkano (umunyamahirwe) wavugwagaho gutera igihugu cya Niger amahirwe menshi.
Uyu mupfumu wa Perezida wa Niger Seyni Kountché, Amadou Oumarou yaje yabanjije kuba umuboyi yaje gukira muri 1983 atangira kwifuza kuba perezida agerageza gukora Coup d’ Etat biramunanira bituma yigizwayo.
2. Gnassingbé Eyadema (Togo) : Uyu azwiho gukorana n’ amatsinda y’ abarozi b’ abazungu kuko yari asanzwe amanyereye amarozi y’ abanyafurika kandi yari yarayarenze na kure.
Mu bihe bya nyuma , kugeza muri 2005, Gnassingbé Eyadema yari afite umupfumu we w’ umufaransa, Charles Debbasch.
1. Mathieu Kérékou (Bénin) : Muri 1977, ubwo umucanshuro Bob Denard yateraga Benin, Perezida Mathieu Kérékou yahise yiyambaza abapfumu kugirango arwanye igitero gikaze cyari cyibasiye ingabo ze.
Yayoboye iki gihugu imyaka myinshi cyane gusa na none kugirango atange imyanya runaka muri Guverinoma cyangwa mu bigo bikomakomeye yiyambazaga abapfumu be.
Gusa byaje kumukomerana cyane muri 1980 ubwo abaturage bamurambirwaga bituma bigumura basaba Demokrasi icyo yashyizeho impapuro mpuzamahanga zita muri yombi umupfumu we Mohamed Cissé.
Muri icyo gihe, umupfumu Mohamed Cissé yafatiwe muri Côte d’Ivoire, Perezida Félix-Houphouët-Boigny amusubiza muri Benin.