• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Ap Gitwaza ngo ni ’Impano y’Imana’ ku Rwanda

Ap Gitwaza ngo ni ’Impano y’Imana’ ku Rwanda

Editorial 04 Jan 2018 Mu Rwanda

Ap Paul Gitwaza ahamya ko ari impano y’Imana ku gihugu cy’u Rwanda, ku karere, muri Afurika ndetse no ku isi muri Rusange.

Yabitangarije mu isengesho risoza umwaka 2017, ryabaye mu ijoro ryo kuwa 31 Ukuboza rishyira tariki ya 1 Mutarama 2017, ryabereye ku cyicaro cya Zion Temple giherereye mu Gatenga.

Muri iri sengesho Ap Gitwaza avuga ko mu 2017 yahuye n’ibihe bitamworoheye byanashoboraga gutuma atandukana burundu na Zion Temple abereye umushumba, ariko Imana iramufasha irabimutsindira.

Ibi ngo byamuhamirije ko nta Kabuza ari Impano y’Imana ku Rwanda, mu Karere, muri Afurika ndetse no ku isi muri rusange.

Yagize ati” Kuva natangira uyu murimo nawutangiranye intambara. Ariko iz’uyu mwaka zari zikomeye cyane. Nkaba mbashimira ko mwabanye nanjye mukanshyigikira n’umuryango wanjye, Imana ibahe umugisha cyane.”

Yakomeje agira ati” Umugambi wa Satani wari uwo kugira ngo mve muri iki gihugu ngende. Kandi ibintu byose bituma nari bugende byari biteguye. Aho nagombaga kugana hari hahari ndetse n’imirimo mishya nari bugemo yari iteguye. Ariko ibi ntabwo byari ubushake bw’Imana”.

AP Gitwaza yavuze ko atigeze arwanira kuba mu Rwanda, ngo kuko afite henshi yashoboraga kuba, ndetse afite n’ibyangombwa bimubesha mu bindi bihugu.

Ati” Umuryango wanjye utuye muri Amerika ndetse tuhafite ibyangombwa bituma tuhaba, kandi tubayeho neza. Ntabwo byari bingoye kugenda kuko imiryango irenga 1000 yari ifunguye.”

PNG - 893 kb
Bamwe mu bakirisiti bari bitabiriye isengesho risoza umwaka muri Zion Temple i Kigali

Yungamo ati” Icyo si cyo Imana yashakaga. Icyo yashakaga ni ukubana namwe, nkaguma mu Rwanda nkayikorera. Kuba mu Rwanda ni umuhamagaro ni cyo Imana yansabye.

Abantu bamvuga byinshi ariko ntibanzi, kandi namwe ntimunzi neza. Ndi Impano y’imana kuri iki gihugu, ndi Impano y’Imana muri aka karere, ndi Impano y’Imana muri Afurika, ndi n’Impano y’Imana ku isi hose.”

Ap Gitwaza avuga ko mu mwaka wa 2017 yagize ibibazo mu rugo rwe, akagira ibibazo mu rusengero ndetse akanabigirana no mu buyobozi bw’Igihugu, agashima Imana ko yamukomeje akabasha kubivamo amahoro.

Ap Gitwaza ntiyorohewe na bamwe mu bashumba bari bashinzwe itorero rya Zion Temple mu Burayi, aho bamwe bari bararihinduriya amazina bashaka kurigira iryabo burundu.

Ibi byatumye Gitwaza akoresha imbaraga zikomeye mu kuzahura Itorero, ndetse anirukana burundu abo bashumba, kugira ngo agarure umwuka mwiza mu itorero rya Zion Temple.

2018-01-04
Editorial

IZINDI NKURU

René Rutagungira wasezerewe mu ngabo z’u Rwanda afite ipeti rya sergeant, yashimutiwe Kampala

René Rutagungira wasezerewe mu ngabo z’u Rwanda afite ipeti rya sergeant, yashimutiwe Kampala

Editorial 10 Aug 2017
Perezida Kagame na Madamu bitabiriye Inama ya 28 ya AU  i Addis Ababa

Perezida Kagame na Madamu bitabiriye Inama ya 28 ya AU i Addis Ababa

Editorial 28 Jan 2017
Dr Leopold Munyakazi yakatiwe burundu y’umwihariko

Dr Leopold Munyakazi yakatiwe burundu y’umwihariko

Editorial 15 Jul 2017
Amafoto – Imanizabayo Eric uzwi nka Radio yegukanye isiganwa ry’amagare ryavaga I Kigali ryerekeza mu Karere ka Gicumbi

Amafoto – Imanizabayo Eric uzwi nka Radio yegukanye isiganwa ry’amagare ryavaga I Kigali ryerekeza mu Karere ka Gicumbi

Editorial 28 Nov 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

UMUKINO UFIFITSE W’UBUBILIGI: ICYITSO CY’ABAJENOSIDRI N’UMUTERANKUNGA W’IBYIHEBE.
Amakuru

UMUKINO UFIFITSE W’UBUBILIGI: ICYITSO CY’ABAJENOSIDRI N’UMUTERANKUNGA W’IBYIHEBE.

Editorial 23 Nov 2023
Police FC yegukanye “Inkera y’Abahizi” yitabiriwe na AS Kigali, Azam FC na APR FC yateguye iri rushanwa
Amakuru

Police FC yegukanye “Inkera y’Abahizi” yitabiriwe na AS Kigali, Azam FC na APR FC yateguye iri rushanwa

Editorial 25 Aug 2025
Enyimba FC irimo  yageze i Kigali itari kumwe na kapiteni wayo
IMIKINO

Enyimba FC irimo yageze i Kigali itari kumwe na kapiteni wayo

Editorial 15 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru