Ap Paul Gitwaza ahamya ko ari impano y’Imana ku gihugu cy’u Rwanda, ku karere, muri Afurika ndetse no ku isi muri Rusange.
Yabitangarije mu isengesho risoza umwaka 2017, ryabaye mu ijoro ryo kuwa 31 Ukuboza rishyira tariki ya 1 Mutarama 2017, ryabereye ku cyicaro cya Zion Temple giherereye mu Gatenga.
Muri iri sengesho Ap Gitwaza avuga ko mu 2017 yahuye n’ibihe bitamworoheye byanashoboraga gutuma atandukana burundu na Zion Temple abereye umushumba, ariko Imana iramufasha irabimutsindira.
Ibi ngo byamuhamirije ko nta Kabuza ari Impano y’Imana ku Rwanda, mu Karere, muri Afurika ndetse no ku isi muri rusange.
Yagize ati” Kuva natangira uyu murimo nawutangiranye intambara. Ariko iz’uyu mwaka zari zikomeye cyane. Nkaba mbashimira ko mwabanye nanjye mukanshyigikira n’umuryango wanjye, Imana ibahe umugisha cyane.”
Yakomeje agira ati” Umugambi wa Satani wari uwo kugira ngo mve muri iki gihugu ngende. Kandi ibintu byose bituma nari bugende byari biteguye. Aho nagombaga kugana hari hahari ndetse n’imirimo mishya nari bugemo yari iteguye. Ariko ibi ntabwo byari ubushake bw’Imana”.
AP Gitwaza yavuze ko atigeze arwanira kuba mu Rwanda, ngo kuko afite henshi yashoboraga kuba, ndetse afite n’ibyangombwa bimubesha mu bindi bihugu.
Ati” Umuryango wanjye utuye muri Amerika ndetse tuhafite ibyangombwa bituma tuhaba, kandi tubayeho neza. Ntabwo byari bingoye kugenda kuko imiryango irenga 1000 yari ifunguye.”
Yungamo ati” Icyo si cyo Imana yashakaga. Icyo yashakaga ni ukubana namwe, nkaguma mu Rwanda nkayikorera. Kuba mu Rwanda ni umuhamagaro ni cyo Imana yansabye.
Abantu bamvuga byinshi ariko ntibanzi, kandi namwe ntimunzi neza. Ndi Impano y’imana kuri iki gihugu, ndi Impano y’Imana muri aka karere, ndi Impano y’Imana muri Afurika, ndi n’Impano y’Imana ku isi hose.”
Ap Gitwaza avuga ko mu mwaka wa 2017 yagize ibibazo mu rugo rwe, akagira ibibazo mu rusengero ndetse akanabigirana no mu buyobozi bw’Igihugu, agashima Imana ko yamukomeje akabasha kubivamo amahoro.
Ap Gitwaza ntiyorohewe na bamwe mu bashumba bari bashinzwe itorero rya Zion Temple mu Burayi, aho bamwe bari bararihinduriya amazina bashaka kurigira iryabo burundu.
Ibi byatumye Gitwaza akoresha imbaraga zikomeye mu kuzahura Itorero, ndetse anirukana burundu abo bashumba, kugira ngo agarure umwuka mwiza mu itorero rya Zion Temple.