Umukino wa gicuti waberaga i Tunis hagati ya Sudani n’Amavubi, ku munsi w’ejo wahagaritswe nyuma y’ ubushyamirane bukomeye mu kibuga kwakuruwe n’abakinnyi ba Sudani
Nk’uko tubikesha Ferwafa ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, umukino wahuzaga Amavubi na Sudani waje guhagarara ubwo wari ugeze ku munota wa 40, nyuma y’aho abakinnyi ba Sudani batishimiye icyemezo cy’umusifuzi.
Umukinnyi Nasser Omar wa Sudani yakoreye ikosa Djihad Bizimana, arahindukira aragenda anakubita umutwe Yannick Mukunzi, Umusifuzi yaje guhita atanga Coup-Franc, gusa abakinnyi ba Sudani barangajwe imbere n’umunyezamu wabo Akram El Madi batangiye guteza intambara n’abakinnyi b’Amavubi.
Abakinnyi b’Amavubi babanje mu kibuga: Eric Ndayishimiye, Iradukunda Eric, Rutanga Eric, Kayumba Soter, Manzi Thierry, Faustin Usengimana, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad, Manishimwe Djabel, Mico Justin na Biramahire Abeddy.
Nyuma y’uyu mukino waje guhita uhagarikwa bikiri 0-0, Amavubi wakomeza kwitegura undi mukino wa gicuti ubahuza na Namibia kuri iki cyumweru, nyuma bakazanakina na Algeria mbere yo kwerekeza muri Maroc.