Mu Karere ka Kisoro muri Uganda havumbuwe imbunda 11 mu mukwabu w’abashinzwe umutekano ndetse Abanyarwanda 20 bivugwa ko binjiye mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko barirukanwa.
Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’aka karere, Hajji Shafiq Sekandi, umaze iminsi akurikirana imikwabu nk’iyi ikorwa kuva mu mwaka ushize n’abashinzwe umutekano, ngo izo mbunda zazanwe mu gihugu zivanwe muri Congo n’abahoze ari abarwanyi ba M23 bahungaga.
Inyinshi muri izi mbunda ngo zikaba zigurishwa n’izi nyeshyamba ku banyabyaha.
Mu mukwabu waherukaga mu mujyi wa Bunagana wo muri Congo uhana imbibe na Uganda nk’uko Chimpreports dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga, ngo abayobozi ku ruhande rwa Congo batangaje ko bavumbuye imbunda n’amasasu mu rugo rw’umugore w’imyaka 71 witwa Saidati Ndagizi.
Iminsi mikeya nyuma yahoo kuwa 31 Ukuboza 2017, imbunda ya AK-47 n’amasasu yayo byavumbuwe mu giturage cya Rukolo muri Uganda ihishe munsi y’amabuye.
Hagati aho, umuyobozi wa Kisoro akaba anatangaza ko Abanyarwanda 20 bakuwe ku mupaka wa Cyanika nyuma yo gusanga nta byangombwa bafite bibemerera kwinjira muri Uganda, barasuzumwa basubizwa inyuma.
Ibi bibaye nyuma y’iminsi mikeya nabwo abandi Banyarwanda 75 birukanwe muri Uganda nyuma yo gufatirwa muri Kisoro, aho ikinyamakuru Daily Monitor cyatangaje ko abenshi muri abo bantu bafashwe bashinjwa ibyaha bitandukanye birimo gutura no kwinjira muri Uganda mu buryo butemewe ndetse no gucukura amabuye y’ agaciro bujura.
Ni ubwa gatatu mu gihe kitaranze ibyumweru 3, Uganda yirukana ku butaka bwayo Abanyarwanda babanjije gufungirwa i Kampala kuko no mu mpera z’umwaka ushize hari abanyarwanda 5 birukanywe.