• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Kisoro: Hafatiwe imbunda 11, abandi Banyarwanda 20 barirukanwa

Kisoro: Hafatiwe imbunda 11, abandi Banyarwanda 20 barirukanwa

Editorial 08 Jan 2018 ITOHOZA

Mu Karere ka Kisoro muri Uganda havumbuwe imbunda 11 mu mukwabu w’abashinzwe umutekano ndetse Abanyarwanda 20 bivugwa ko binjiye mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko barirukanwa.

Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’aka karere, Hajji Shafiq Sekandi, umaze iminsi akurikirana imikwabu nk’iyi ikorwa kuva mu mwaka ushize n’abashinzwe umutekano, ngo izo mbunda zazanwe mu gihugu zivanwe muri Congo n’abahoze ari abarwanyi ba M23 bahungaga.

Inyinshi muri izi mbunda ngo zikaba zigurishwa n’izi nyeshyamba ku banyabyaha.

Mu mukwabu waherukaga mu mujyi wa Bunagana wo muri Congo uhana imbibe na Uganda nk’uko Chimpreports dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga, ngo abayobozi ku ruhande rwa Congo batangaje ko bavumbuye imbunda n’amasasu mu rugo rw’umugore w’imyaka 71 witwa Saidati Ndagizi.

Iminsi mikeya nyuma yahoo kuwa 31 Ukuboza 2017, imbunda ya AK-47 n’amasasu yayo byavumbuwe mu giturage cya Rukolo muri Uganda ihishe munsi y’amabuye.

Hagati aho, umuyobozi wa Kisoro akaba anatangaza ko Abanyarwanda 20 bakuwe ku mupaka wa Cyanika nyuma yo gusanga nta byangombwa bafite bibemerera kwinjira muri Uganda, barasuzumwa basubizwa inyuma.

Ibi bibaye nyuma y’iminsi mikeya nabwo abandi Banyarwanda 75 birukanwe muri Uganda nyuma yo gufatirwa muri Kisoro, aho ikinyamakuru Daily Monitor cyatangaje ko abenshi muri abo bantu bafashwe bashinjwa ibyaha bitandukanye birimo  gutura no kwinjira muri Uganda mu buryo butemewe ndetse no gucukura amabuye y’ agaciro bujura.

Ni ubwa gatatu mu gihe kitaranze ibyumweru 3, Uganda yirukana ku butaka bwayo Abanyarwanda babanjije gufungirwa i Kampala kuko no mu mpera z’umwaka ushize hari abanyarwanda 5 birukanywe.

 

2018-01-08
Editorial

IZINDI NKURU

Urukiko rwatesheje agaciro ubujurire bw’umunyamakuru Mugabe Robert, uregwa gusambanya Abana kugahato

Urukiko rwatesheje agaciro ubujurire bw’umunyamakuru Mugabe Robert, uregwa gusambanya Abana kugahato

Editorial 02 Apr 2019
Rujugiro yatanze amafaranga yo kuburizamo  no gutera amabuye abazajya muri Rwanda Day

Rujugiro yatanze amafaranga yo kuburizamo no gutera amabuye abazajya muri Rwanda Day

Editorial 25 Sep 2016
Uko CMI Yafashije Ntamuhanga Cassien Kujyera Afrika Y’epfo

Uko CMI Yafashije Ntamuhanga Cassien Kujyera Afrika Y’epfo

Editorial 05 Mar 2018
Noble Marara, bwa kabiri yongeye kubeshyera u Rwanda ko rushaka kumwica

Noble Marara, bwa kabiri yongeye kubeshyera u Rwanda ko rushaka kumwica

Editorial 15 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda Airlines na politiki zishaje za Museveni
INKURU NYAMUKURU

Uganda Airlines na politiki zishaje za Museveni

Editorial 28 Apr 2019
Perezida Kenyatta wa Kenya yifurije ishya n’ihirwe Paul Kagame
Mu Rwanda

Perezida Kenyatta wa Kenya yifurije ishya n’ihirwe Paul Kagame

Editorial 05 Aug 2017
Iturufu ryo kumara abanyarwanda inzara Dr Frank niryo akomeje gukoresha muturere twose ajyamo
Mu Rwanda

Iturufu ryo kumara abanyarwanda inzara Dr Frank niryo akomeje gukoresha muturere twose ajyamo

Editorial 25 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru