Minisiteri y’uburezi yashyize hanze ibyavuye mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza (Primaire) n’iby’ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (Tronc-Commun) mu mwaka w’amashuri wa 2016-2017. Abo mu mashuri abanza batsinze kuri 86% mu gihe abasoje ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye ari 89%.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe amashuri uburezi (REB) kiratangaza ko uburyo busanzwe bukoresha mu kureba amanota butahindutse, aho umuntu ashobora gukoresha ubutumwa bugufi cyangwa agasura urubuga rwa REB akareba amanota y’umwana.
REB itangaza ko ushaka gukoresha ubutumwa bugufi bwa telefoni yandika CODE ye ahagenewe ubutumwa, akohereza kuri 489.
Naho uwasuye link igaragara ku rubuga rwa internet rwa REB ari rwo www.reb.rw akajya ahagenewe kureba amanota akandikamo CODE ye n’icyiciro yigagamo ubundi agahita areba amanota.
Hagati aho 3% by’abana biyandikishije mu bizamini bya Leta mu mashuri abanza ntibakoze ibizamini bisoza icyo cyiciro.
Umunymabanga wa Leta muri Mineduc ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Isaac Munyakazi, yavuze ko biterwa ahanini n’imiryango yimukira hirya no hino mu gihugu ndetse n’uburwayi kuri bamwe.
Mu cyiciro rusange cy’ayisumbuye abatarakoze bariyandikishije ni 1%.
Muri rusange mu Rwanda guta amashuri biri kuri 3%.
Mu kiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, hari hakoze abanyeshuri 86 837 barimo abakobwa bari 45 198 n’abahungu bagera 41 639.
Muri iki kiciro, abakobwa batsinze ku kigero cya 52,05%, naho abahungu batsinda kuri 47,95% mu gihe mu mwaka w’amashuri wa 2015-2016 abakibwa bari batsinze kuri 52,1%, abahungu bari 47,9%.
Abanyeshuri bakoze ikizamini gisoza amashuri abanza bariyongereye kuko mwaka w’amashuri wa 2015-2016 bari 159 785 mu gihe mu mwaka wa 2016-2017 hakoze 196 873 barimo abakobwa 109 329 n’abahungu 87 544.
Ku kigero cyo gutsinda bisa nk’aho nta cyahindutse kuko muri 2015-2016 abakobwa bari batsinze kuri 55,1% naho abahungu batsinda kuri 44,9% mu gihe muri uyu mwaka wa 2016-2017 abakobwa batsinze kuri 55,5%, abahungu batsinda kuri 44,5%.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi yasobanuye ko gutsinda cyane bigendanye n’ubwitabire buri hejuru bw’abana biga aho ubu byabaye itegeko n’uburenganzira bw’umunyarwanda bitakiri ubushake.
Yakomeje avuga ko n’ubukangurambaga bwagize uruhare mu kuzamura imibare y’abanyeshuri bakora ibizamini bya leta.