• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Urubanza ruregwamo Mugisha Drake ukekwaho kwica Pastor Maggie rwasubitswe, umuryango wa Maggie watanze ikirego cy’indishyi

Urubanza ruregwamo Mugisha Drake ukekwaho kwica Pastor Maggie rwasubitswe, umuryango wa Maggie watanze ikirego cy’indishyi

Editorial 10 Jan 2018 Mu Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Mutarama 2018 hari hateganyijwe urubanza ruregwamo Mugisha Drake ukekwaho kwica Pastor Mutesi Maggie, gusa uru rubanza rwaje gusubikwa rwimurirwa undi munsi ku busabe bwa musaza wa nyakwigendera Pastor Mutesi Maggie.
Uru rubanza rwagombaga kubera ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rukorera i Nyamirambo, gusa birangira rusubitswe. Ahagana saa mbiri za mu gitondo ni bwo urukiko rwafashe umwanzuro wo gusubika uru rubanza. Tariki 3 Ugushyingo 2017 ni bwo Mugisha Drake yaherukaga kuburana mu rubanza yari yajuririyemo urukiko ku minsi 30 yari yakatiwe yo gufungwa by’agateganyo. Mugisha Drake yajuriye kuko atemeranya n’ibyo ashinjwa byo kwica umugore we Pastor Mutesi Maggie, ahubwo we akavuga ko ari akagambane.

Mu rubanza rw’ubushize, Mugisha Drake yasabye urukiko ko yarekurwa, akajya kwita ku bana be kuko ngo bataye ishuri, urukiko rwanzura ko akomeza gufungwa nyuma y’aho urukiko rukuru rwasanze ubusabe bwe nta shingiro bufite, hemezwa ko akomeza gufungwa akajya aburana afunzwe. Kuri uyu wa 9 Mutarama 2018 ni bwo hagombaga kuba urubanza ruregwamo Mugisha Drake, gusa rwaje gusubikwa, rushyirwa tariki 26 Mutarama 2018.

Urubanza rwasubitswe, umuryango wa Pastor Mutesi Maggie watanze ikirego cy’indishyi y’akababaro

Icyabiteye byose kugira ngo uru rubanza rusubikwe, byatewe n’ikirego cy’indishyi y’akababaro cyatanzwe na musaza wa nyakwigendera Mutesi Maggie ari we Murara Arthur. Iki kirego cyoherejwe mu Bushinjacyaha kikaba kigomba guhuzwa n’ikirego cya mbere na cyane ko bifitanye isano, ibi bikaba biri mu byatumye urukiko rusubika urubanza rwari kuba kuri uyu wa Kabiri. Murara ni we wasabye ko uru rubanza rushyirwa ku wundi munsi. Babajije Drake icyo abitekerezaho avuga ko bakomeza bakaburana dore ko ibyo Murara avuga by’indishyi y’akababaro, biri mu nyungu ze bwite bikaba bitareba Mugisha Drake.

Babajije abunganira Mugisha Drake dore ko uyu munsi yari yazanye babiri, bose bahuriza ku gukomeza kuburana bitewe nuko ibyo Murara avuga basanga ari ugushaka gutinza urubanza ndetse bikaba nta shingiro bifite. Drake Mugisha yasabye ko akeneye kuburanywa n’abacamanza batatu aho kuba umwe. Yaje kubaza umushinjacyaha icyo yabivugaho, we avuga ko icyifuzo cya Murara Arthur cyakubahirijwa ariko niba nabyo bitabangamiye Drake. Urukiko rwaje gufata umwanzuro wo gusubika urubanza rwimurirwa kuwa Gatanu tariki 26 Mutarama 2018 isaa mbiri za mu gitondo.

Drake Mugisha

Mugisha Drake ubwo yari imbere y’urukiko mu mpera za 2017

Pastor Mutesi Maggie yavutse mu 1980, yitaba Imana tariki 10 Nzeri 2017, ashyingurwa kuwa Kane tariki 14 Nzeli 2017. Ibizamini bya muganga byagaragaje ko Pastor Maggie yishwe anizwe. Umugabo we Mugisha Drake ni we ukekwaho iki cyaha cyo kwica Pastor Mutesi Maggie, gusa we arabihakana akavuga ko ari akagambane. Nyakwigendera Pastor Mutesi Maggie yari umuyobozi muruku w’umuryango Gates of Heaven Ministries (Amarembo y’Ijuru).

Pastor Mutesi Maggie yajyaga ategura amasengesho ngarukakwezi yaberaga muri Kigali Serena Hotel akitabirwa n’abayobozi b’amatorero atandukanye akorera hano mu Rwanda mu rwego rwo gusengera ububyutse mu Rwanda. Aya masengesho y’abayobozi b’amatorero ariko yari amaze igihe atagikorwa buri kwezi ahubwo akaba yakorwaga rimwe mu gihembwe nkuko Inyarwanda yabitangarijwe n’umwe mu bakozi ba Serena Hotel. Urupfu rutunguranye na Pastor Mutessi Maggie rwashavuje benshi by’akarusho abo mu muryango we babwiwe ko yishwe anizwe.

Mutesi Maggie

Nyakwigendera Pastor Mutesi Maggie wishwe anizwe

2018-01-10
Editorial

IZINDI NKURU

APR FC yatsinze Mogadishu City Club yo muri Somalia ibitego 2-1, ikomeza mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League

APR FC yatsinze Mogadishu City Club yo muri Somalia ibitego 2-1, ikomeza mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League

Editorial 19 Sep 2021
1963-2024: imyaka 61 irashize mu Rwanda habaye “Noheli y’amaraso”

1963-2024: imyaka 61 irashize mu Rwanda habaye “Noheli y’amaraso”

Editorial 24 Dec 2024
Abakobwa bafite uburanga buhebuje nibo biganje muri Mama ya Urban Boyz

Abakobwa bafite uburanga buhebuje nibo biganje muri Mama ya Urban Boyz

Editorial 23 Aug 2017
Eric Bagiruwusa yashinze YouTube Channel ishinzwe ubuvugizi mu gushishikariza gusubirishamo imanza z’abajenosideri n’abarwanya ubutegetsi

Eric Bagiruwusa yashinze YouTube Channel ishinzwe ubuvugizi mu gushishikariza gusubirishamo imanza z’abajenosideri n’abarwanya ubutegetsi

Editorial 05 May 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Inama ya Dar Es Salaam ni andi mahirwe Tshisekedi abonye yo kurangiza intambara, ntazayatere inyoni atunga abandi urutoki”- Senateri Joe Wilson
Uncategorized

Inama ya Dar Es Salaam ni andi mahirwe Tshisekedi abonye yo kurangiza intambara, ntazayatere inyoni atunga abandi urutoki”- Senateri Joe Wilson

Editorial 06 Feb 2025
Ibyaranze ijoro Lionel Messi yaherewemo Ballon d’Or ya 8, Amateka ashobora kutazakorwa n’undi wese muri Ruhago
Amakuru

Ibyaranze ijoro Lionel Messi yaherewemo Ballon d’Or ya 8, Amateka ashobora kutazakorwa n’undi wese muri Ruhago

Editorial 31 Oct 2023
APR FC yatsinze Mukura VS 1-0 ifata umwanya wa mbere by’agateganyo, uko indi mikino ikinwa
Amakuru

APR FC yatsinze Mukura VS 1-0 ifata umwanya wa mbere by’agateganyo, uko indi mikino ikinwa

Editorial 14 Oct 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru