Mu Ntara ya Muyinga, mu gace ka Kobero ahitwa ku Nkaka , Isaac Nzeyimana na Sezirahiga bishwe n’ abantu 4 bitwaje intwaro bivugwa ko ari Imbonerakure za CNDD-FDD, ishyaka riri ku butegetsi.
Uyu Isaac Nzeyimana yari asanzwe ari umuvunjayi w’ amafaranga na Sezirahiga wari umutwaye kuri moto baguye mu mutego w’ abantu babarasa amasasu menshi kugeza bapfuye batashye ku mugoroba nk’ uko Burundidaily ibitangaza.
Aya makuru yemeza ko igikapu cyarimo amafaranga y’ amarundi n’ amadolari ya Nzeyimana cyibwe n’ abo bicanyi kugeza ubwo abashinzwe umutekano bakibafatanye bagahita babarasa, benshi muri bo bahasiga ubuzima.
Uwitwa Claude bakunze kwita Matwi, ngo ukora mu nzego z’ iperereza z’ u Burundi, biravugwa ko ari we watanze itegeko ryo kurasa abo bakekwa kuba Imbonerakure, kandi ngo afite n’ akabare aho i Kobero mu Ntara ya Muyinga.
Gusa igiteye amakenga ni uko aba bicanyi bakimara gufatwa bahise bicwa aho kugirango batange amakuru y’ uburyo babonye imbunda ndetse banavuge uwabatumye n’ uburyo basanzwe bakorana.
Ubwicanyi bwa hato na hato bukomeje kuvugwa mu Burundi, rimwe na rimwe bugashinjwa Imbonerakure z’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi na Loni ishinja ibyaha birimo, gushimuta, guhohotera abatavuga rumwe na Leta,gufata abagore ku ngufu,…