Rugema Kayumba wo mu ishyaka rya RNC rirwanya Leta y’ u Rwanda, yigambye ko asanzwe afitanye imikoranire ya hafi n’ abayobozi bakuru b’ urwego rw’ iperereza rya Uganda(CMI), rumaze iminsi rukorera iyicarubozo Abanyarwanda i Kampala .
Ibi yabishamangiye akoresheje urubuga rwe nkoranyambaga rwa facebok, Rugema Kayumba yemeje adashidikanya ko azakomeza gukorana bya hafi cyane n’ aba bayobozi ba CMI.
Yakomeje agira ati “Ntabwo ari ugukorana nabo gusa ahubwo nzaba umwe muri bo ,hamwe n’ ibi mbatangarije ndi mu bantu batumye Abanyarwanda benshi bafatwa ndetse banakorerwa iyicarubuzo mu nzego z’ iperereza za Uganda”.
Yigambye cyane cyane ku ruhare akomeje kugira mu gutungira agatoki Abagande, Abanyarwanda bagafatwa bagafungwa, bikaba bitangazwa ko bamwe banakorerwa iyicarubozo.
Aba banyarwanda, Rugema Kayumba avuga ko yafatishije , Leta ya Uganda yabataye muri yombi kandi inemeza ko bakurikiranyweho ibyaha birimo iterabwoba.
Amakuru aturuka muri Uganda yemeza ko Rugema Kayumba agendana imbunda mu modoka ye ndetse kenshi ngo aba arinzwe na bamaneko b’ Urwego rwa gisirikare rushinzwe iperereza rwa Uganda(CMI).