• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»U Rwanda ni igihugu kiri kumwe n’Imana- Dr Ngirente

U Rwanda ni igihugu kiri kumwe n’Imana- Dr Ngirente

Editorial 15 Jan 2018 INKURU NYAMUKURU

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yahamije ko u Rwanda ari igihugu kiri kumwe n’Imana mu bikorwa byacyo byose ku buryo nta bwoba abagituye bakwiye guterwa n’ibibazo bitandukanye bahura na byo.

Ibi yabivugiye mu masengesho yo gusengera igihugu yabaye ejo hashize ku Cyumweru,  yavuze ko u Rwanda ruri mu biganza by’Imana, bityo hakaba nta cyarutera ubwoba .

Ashingiye ku  ku isomo dusanga muri   Bibiliya, Dr Ngirente yagize ati “Muri Bibiliya mu gitabo cya Zaburi ya 23 umurongo wa 4 ahagira hati ‘N’ubwo nanyura mu gikombe gicuze umwijima, nta kintu cyantera ubwoba kuko Uhoraho uri kumwe nanjye, uranyobora ukanandengera, ibyo ni byo bimpumuriza’. U Rwanda ruri kumwe n’Imana twese turabizi.”

Yavuze ko Imana ari yo yatumye u Rwanda rugera ku byo rwagezeho byose mu myaka ishize, aboneraho no gusaba abantu bose kutagira ibyo batinya ahubwo bagakomeza kwiragiza Imana no kuyiragiza u Rwanda.

Dr Ngirente  ati “Gushimira Imana kubera ibyiza yakoreye igihugu cyacu ndetse no gushyira mu biganza byayo ibikorwa duteganya kugeraho muri uyu mwaka ni umuco mwiza dukwiye gukomeza gushingiraho. Ndifuza ko twese twakomeza kuyishimira ariko tunayisaba ko izadutiza imbaraga zo gukora ibindi.

Aya masengesho ya 2018 yakozwe hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti “Ubuyobozi bugamije kwihutisha iterambere” Dr Ngirente ati “Iyi nsanganyamatsiko ishingiye kuri gahunda y’igihugu cyacu kiyemeje kwihutisha iterambere”.

Ni  ku nshuro ya 23  aya masengesho akozwe, akaba aba mu tangiriro z’umwaka, abayobozi bakuru b’igihugu bagashimira Imana ku byo iba yarakoreye u Rwanda mu mwaka uba ushize, bakanayiruragiza umwaka uba utangiye.

Hanagarukwa ku bikorwa biba byaragezweho mu mwaka urangiye, ubu hakaba hagarutswe ku bikorwa by’indashyikirwa byaranze 2017 birimo amatora y’Umukuru w’Igihugu yasubije ibyifuzo by’Abanyarwanda benshi bashakaga kuyoborwa na Paul Kagame.

Abayobozi bakuru barimo Madamu Jeannette Kagame bitabiriye aya masengesho, umuvuga butumwa, yari Pasiteri Habimana Didier wigishije ku nsanganyamatsiko ivuga ku buyobozi bugamije kwihutisha iterambere.

 

Nkundiye Eric Bertrand/Rushyashya.net

2018-01-15
Editorial

IZINDI NKURU

Victoire Ingabire yibukijwe ko igihe cya Muvoma cyo kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside cyibagiranye 

Victoire Ingabire yibukijwe ko igihe cya Muvoma cyo kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside cyibagiranye 

Editorial 29 Aug 2022
Burundi: Uwayoboraga Imbonerakure yagizwe umuyobozi wa Radiyo na Televiziyo by’Igihugu

Burundi: Uwayoboraga Imbonerakure yagizwe umuyobozi wa Radiyo na Televiziyo by’Igihugu

Editorial 15 Jul 2019
Kayumba Rugema wakunze kumvikana atuka abayobozi b’u Rwanda, asanga icyitwa “opozisiyo” ari ubuhungiro bw’abicanyi n’abandi banyabyaha.

Kayumba Rugema wakunze kumvikana atuka abayobozi b’u Rwanda, asanga icyitwa “opozisiyo” ari ubuhungiro bw’abicanyi n’abandi banyabyaha.

Editorial 14 Nov 2020
Wa musazi Thomas Nahimana ngo “kuvuga gusa” ntacyo byamugejejeho, none ngo agiye kumena amaraso mu Rwanda

Wa musazi Thomas Nahimana ngo “kuvuga gusa” ntacyo byamugejejeho, none ngo agiye kumena amaraso mu Rwanda

Editorial 25 Aug 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amateka ya Col. Muammar Gaddafi ndetse nuko yakojeje agati mu ntozi aca umurongo utukura mu nyanja ngo ahangane na Amerika
HIRYA NO HINO

Amateka ya Col. Muammar Gaddafi ndetse nuko yakojeje agati mu ntozi aca umurongo utukura mu nyanja ngo ahangane na Amerika

Editorial 22 Jan 2018
Abakobwa bafite uburanga buhebuje nibo biganje muri Mama ya Urban Boyz
Mu Rwanda

Abakobwa bafite uburanga buhebuje nibo biganje muri Mama ya Urban Boyz

Editorial 23 Aug 2017
UGANDA: KIZZA BESIGYE BLOCKED FROM APPEARING AT TREASON TRIAL
Mu Rwanda

UGANDA: KIZZA BESIGYE BLOCKED FROM APPEARING AT TREASON TRIAL

Editorial 02 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru