Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yahamije ko u Rwanda ari igihugu kiri kumwe n’Imana mu bikorwa byacyo byose ku buryo nta bwoba abagituye bakwiye guterwa n’ibibazo bitandukanye bahura na byo.
Ibi yabivugiye mu masengesho yo gusengera igihugu yabaye ejo hashize ku Cyumweru, yavuze ko u Rwanda ruri mu biganza by’Imana, bityo hakaba nta cyarutera ubwoba .
Ashingiye ku ku isomo dusanga muri Bibiliya, Dr Ngirente yagize ati “Muri Bibiliya mu gitabo cya Zaburi ya 23 umurongo wa 4 ahagira hati ‘N’ubwo nanyura mu gikombe gicuze umwijima, nta kintu cyantera ubwoba kuko Uhoraho uri kumwe nanjye, uranyobora ukanandengera, ibyo ni byo bimpumuriza’. U Rwanda ruri kumwe n’Imana twese turabizi.”
Yavuze ko Imana ari yo yatumye u Rwanda rugera ku byo rwagezeho byose mu myaka ishize, aboneraho no gusaba abantu bose kutagira ibyo batinya ahubwo bagakomeza kwiragiza Imana no kuyiragiza u Rwanda.
Dr Ngirente ati “Gushimira Imana kubera ibyiza yakoreye igihugu cyacu ndetse no gushyira mu biganza byayo ibikorwa duteganya kugeraho muri uyu mwaka ni umuco mwiza dukwiye gukomeza gushingiraho. Ndifuza ko twese twakomeza kuyishimira ariko tunayisaba ko izadutiza imbaraga zo gukora ibindi.
Aya masengesho ya 2018 yakozwe hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti “Ubuyobozi bugamije kwihutisha iterambere” Dr Ngirente ati “Iyi nsanganyamatsiko ishingiye kuri gahunda y’igihugu cyacu kiyemeje kwihutisha iterambere”.
Ni ku nshuro ya 23 aya masengesho akozwe, akaba aba mu tangiriro z’umwaka, abayobozi bakuru b’igihugu bagashimira Imana ku byo iba yarakoreye u Rwanda mu mwaka uba ushize, bakanayiruragiza umwaka uba utangiye.
Hanagarukwa ku bikorwa biba byaragezweho mu mwaka urangiye, ubu hakaba hagarutswe ku bikorwa by’indashyikirwa byaranze 2017 birimo amatora y’Umukuru w’Igihugu yasubije ibyifuzo by’Abanyarwanda benshi bashakaga kuyoborwa na Paul Kagame.
Abayobozi bakuru barimo Madamu Jeannette Kagame bitabiriye aya masengesho, umuvuga butumwa, yari Pasiteri Habimana Didier wigishije ku nsanganyamatsiko ivuga ku buyobozi bugamije kwihutisha iterambere.
Nkundiye Eric Bertrand/Rushyashya.net