Igisiga cyatumye indege yikoreye amagana y’abasirikare yari ihagurutse ku kibuga cy’indege cya Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi isubira hasi.
Iyo ndege ubwo yogogaga ikirere yakubitanye n’igisiga ivuye hasi, bituma igira ibibazo by’ikoranabuhanga no kubura uburinganire mu kirere, biba ngombwa ko igaruka hasi, bituma idakomeza urugendo rwayo ryerekezaga i Mogadishu muri Somalia mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.
BBC itangaza ko amakuru yahawe n’abakora ku kibuga cy’indege no mu muri minisiteri y’umutekano w’igihugu avuga ko iyo ndege yagumye isaha yose mu kirere, mbere yuko igaruka ku cyibuga cy’indege aho yari ihagurutseho.
U Burundi buri mu bihugu bifite inteko mu muryango w’Ubumwe bw’Afurika, n’ingabo zirwanya iterabwoba n’intagorwa z’aba Islamu muri Somalia.
Igihugu cy’uburundu cyari gihombye imbaraga z’abasirikare amagana n’amagana imana ikinga akaboko .