Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko nta masezerano y’ibanga yigeze ashyirwaho umukono hagati y’u Rwanda na Israel arebana no kwakira abimukira b’Abanyafurika nk’uko bimaze iminsi bivugwa mu itangazamakuru.
Kohereza abimukira mu Rwanda bimaze iminsi bishyushywa cyane n’ibinyamakuru byo muri Israel, nk’ aho kuri iki Cyumweru, Haaretz yatangaje ko urwego rushinzwe abimukira rwatangiye kumenyesha abari muri icyo gihugu mu nkambi ya Holot, ko bagomba gutangira kwitegura kujyanwa mu Rwanda cyangwa bakajya muri gereza ya Saharonim.
Cyongeye gutangaza ko abimukira, kuri uyu wa Mbere bakoraniye imbere ya Ambasade y’u Rwanda muri Israel bamagana icyemezo Guverinoma y’icyo gihugu yafashe cyo kubohereza ku gahato.
Mu itangazo Guverinoma y’u Rwanda yashyize ahagaragara kuri uyu wa Mbere, yatangaje ko muri ibi bihe birimo abimukira benshi, yifuza kongera gushimangira ubushake bwayo mu gutanga umusanzu uwo ariwo wose mu gufasha aba bagabo, abagore n’abana bari kwisanga bagana iy’ubuhungiro.
Ariko ku birebana n’abimukira bo muri Israel, Guverinoma yagize iti “Igendeye ku bihuha bimaze iminsi mu itangazamakuru, Guverinoma y’u Rwanda irifuza kuvuga ko itigeze isinya amasezerano y’ibanga na Israel arebana no kwakira abimukira b’Abanyafurika.”
Yashimangiye ko ifite ubushake bwo kuba yafasha abimukira kubera urukundo igihugu gifite abavandimwe bacyo b’abanyafurika bari kwisanga barohamye mu nyanja cyangwa bakagurishwa nk’abacakara, nk’ibiheruka kugaragara muri Libya.
Yakomeje igira iti “U Rwanda rwiteguye gufasha uko rushoboye kose, mu kwakira uwo ariwe wese ugeze ku mupaka warwo akeneye aho kuba, ku bushake kandi nta mananiza.”
Guverinoma y’u Rwanda iheruka gufata umwanzuro wo kwakira abimukira bagera ku bihumbi 30 nk’igice kimwe cy’ibihumbi biri muri Libya, igihugu bari guhurirayo n’akaga ko gucuruzwa nk’abacakara.
Ikibazo cy’abimukira bari muri Israel biganjemo abo muri Eritrea na Sudani, cyagiye kivugwa kenshi ko Israel iri kubahatira kujyanwa mu Rwanda na Uganda, utabyemeye agafungwa.
Ibinyamakuru byo muri icyo gihugu byavugaga ko Guverinoma ya Israel yemeye guha u Rwanda amadolari 5,000 kuri buri mwimukira ruzakira ndetse nawe agahabwa impamba ya 3,500 $ igihe azaba yemeye kugenda.
Ejo nibwo Haaretz yatangaje ko ibihumbi by’abimukira bigaragambirije kuri Ambasade y’u Rwanda muri Israel, ku wa 22 Mutarama, bagaragaza ko badashaka kurwoherezwamo.
Soma inkuru hao: Israel: Abimukira Bava Muri Eritrea Bateguye Imyigaragambyo Ikomeye Imbere Ya Ambasade Y’u Rwanda
Ubwanditsi