Abikorera bo mu gihugu cya Zimbabwe bishimiye uko bakiriwe mu Rwanda banashima ibyo u Rwanda rugezeho mu iterembere nyuma yo gusobanurirwa uko urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) ruhagaze n’intego rufite kugeza mu mwaka wa 2020.
N’igikorwa cyabaye Kuri uyu wa gatatu tariki 24 mutarama I Kigali ubwo hateraniye inama y’abikorera baturutse mu gihugu cya Zimbabwe bakiriwe n’abikorera bo mu gihugu cy’u Rwanda baganira ku ishoramari riri hagati yibi bihugu byitezwe ko buri ruhande ruzigira ku rundi ibyo rwagezeho mu rwego rwo kuzamura imikoranire .
Benjamin Gasamagera peresida w’ Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) yashimye uburwo aba banyazimbabwe batekereje kuza mu Rwanda ko ari amahirwe akomeye abanyarwanda bakwiye kubyaza umusaruro bahana ibitekerezo ku cyakorwa kugirango ishoramari rikomeze kuzamuka dore ko abanyazimbabwe bafite ubunararibonye mu bucuruzi n’inganda busaga imyaka ijana .
Akomeza avuga ko aba bacuruzi baturutse muri zimbwabwe bafite ubunararibonye butandukanye cyane cyane mu buhinzi n’ubworozi ,ubucuruzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ati”batekereje u Rwanda kugirango bongere ubushobozi bwabo kuko babona ko u Rwanda rukataje mu iterambere”.
Gasamagera yakomeje avuga amahirwe menshi n’ubufatanye bw’imikorere hagati y’u Rwanda na Zimbabwe bazakorana mu nzego zitandukanye ,by’umwihariko bari kwibanda ku kubaka inozamubano hagati y’abacuruzi ubwabo kubasobanurira no kubereka amahirwe menshi ari mu gushora imari mu Rwanda cyane mu nganda ,mu buhinzi n’ubworozi ,kandi bizafasha gahunda ya Leta yo tutanga imirimo myinshi y’imyaka irindwi .
Divine Ndhlukura peresida w’ihuriro ry’igihugu ry’ubucuruzi muri Zimbabwe (Zimbabwe national chamber of commerce) yavuze ko aya ari amahirwe hagati y’ibi bihugu uko ari bibiri u Rwanda na Zimbabwe bazakorana cyane mu kuzamura urwego ry’ubucuruzi,kongera ikoranabuhanga mubyo bakora kukora bwinshi byiza bikurura bamukerarugendo n’abashoramari .
Kandi bakabikora nk’abavandimwe bohereza ibicuruzwa ndetse banakira ibiturutse kuri buri gihugu cyane cyane muri afurika y’uburasirazuba ,asoza ashishikariza abikorera babanyarwanda gukorera hamwe na bagenzi babo ba Zimbabwe ko bizazamura ubukungu kuri buri gihugu kandi bagakomeza gukataza mu iterambere
Nkundiye Eric Bertrand