• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Hon Patrick Mazimpaka waharaniye kubohorwa k’ u Rwanda yatabarutse.

Hon Patrick Mazimpaka waharaniye kubohorwa k’ u Rwanda yatabarutse.

Ubwanditsi 25 Jan 2018 Mu Rwanda

Patrick Kayumba Mazimpaka yitabye Imana  ejo kuwa gatatu  mu bitaro bya Mendata mu gihugu cy’Ubuhinde  azize indwara.  Patrick Kayumba Mazimpaka, atabarutse   ku myaka  70 y’amavuko kuko  yavutse ku itariki 26/04/1948 avukira mu Rwanda nyuma muw’1962 ahungira mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda kubera umutekano muke wari mu  Rwanda.

Yabaye umuyobozi mukuru wungirije wa komisiyo y’umuryango w’Afurika yunze ubumwe mu kuva mu 2003 kugeza mu 2008. Yabaye umujyanama mukuru wa Perezida w’u Rwanda mu karere k’ibiyaga bigari.

Ni umwe mu bagize uruhare mu rugamba rwa FPR- Inkotanyi ibohora igihugu.

Guhera mu 1990 FPR-Inkotanyi itangira urugamba, Patrick Mazimpaka yari nk’ukuriye ibijyanye n’ibiganiro bya politiki n’amahanga.

Mu kwa gatandatu 1992 we n’abandi, yahagarariye FPR mu biganiro bigamije gushaka ubwumvikane na Leta ya Habyarimana Juvenale byabahuje n’abahagarariye amashyaka ya MDR, PSD na PL byabereye i Bruxelles mu Bubirigi.

Nyuma mu kwezi kwa karindwi 1992 hasinywe amasezerano yo guhagarika intambara hagati ya FPR na Leta y’u Rwanda i Arusha.

kuva mu 1993 kugeza mu 1998 yabaye Visi Perezida wa mbere wa FPR-Inkotanyi.. Mazimpaka kandi yabaye umujyanama wa Perezida Kagame.

Patrick Mazimpaka yari muntu ki?

Patrick yize amashuri yisumbuye muri Ntare School aza gukomereza muri kaminuza ya Makerere aho yakuye impamyabumenyi mu bya Siyansi ijyanye n’ubutaka.

Mpazimpaka yabaye  umwarimu muri kaminuza ya Makerere aza kuyobora ishami rya Geology muri iyi kaminuza kugeza muri 1981 aho yahise ajya mu gihugu cya Kenya gukora muri kompanyi yakoraga ibijyanye no gucukura amabuye y’agaciro, aha yaje kuhava ajya muri Canada ari kumwe n’umuryango we .

Kuva  mu mwaka  1990 FPR-Inkotanyi itangira urugamba, Patrick Mazimpaka yarakuriye  ishami ry’ibiganiro bya politiki n’abarwanaga na FPR mu kugarura amahoro mu Rwanda hamwe no kuyihuza n’amahanga.

Nyuma y’uko bari banaherutse kubonana na Boniface Ngurinzira wari Minisitiri w’ubutwererane w’u Rwanda ku butegetsi bya Juvenal Habyarimana .nyuma mu kwezi kwa karindwi 1992 hasinywe amasezerano yo guhagarika intambara hagati ya FPR na Leta y’u Rwanda i Arusha. Nubwo atubahirijwe.

U Rwanda rumaze kubohorwa mu mwaka w’1994  mu bari  bagize ‘Cabinet’ ya mbere Mazimpaka Patrick yagizwe Minisitiri w’Urubyiruko, Siporo n’Amakoperative kugeza mu 1996 .

Nyuma  yagizwe Minisitiri wo gusana ibyangiritse n’imibereho y’abaturage.
Kuva mu 1997 kugeza mu 2000 yagizwe Minisitiri mu biro bya Perezida wa Republika.

Kuva mu 2000 yagizwe intumwa yihariye ya Perezida wa Republika mu karere k’ibiyaga bigari cyane kubera ibibazo byariho bigendanye n’umutekano muri Congo aho byanageze ku masezerano ya Pretoria ya 2002 hagati y’u Rwanda na Congo

2018-01-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Huye: Umwalimu wa Kaminuza yitabye Imana aguye mu cyobo cy’umusarane

Huye: Umwalimu wa Kaminuza yitabye Imana aguye mu cyobo cy’umusarane

Ubwanditsi 02 Jan 2018
Polisi y’u Rwanda yasobanuye  iby’ ihohoterwa ryavuzwe ku banyamakuru bagiye gutara inkuru  murugo kwa Rwigara

Polisi y’u Rwanda yasobanuye iby’ ihohoterwa ryavuzwe ku banyamakuru bagiye gutara inkuru murugo kwa Rwigara

Ubwanditsi 04 Sep 2017
Bernard Makuza aremeza ko Paul Kagame ari we soko y’ibikorwa byose mu Rwanda [ VIDEO ]

Bernard Makuza aremeza ko Paul Kagame ari we soko y’ibikorwa byose mu Rwanda [ VIDEO ]

Ubwanditsi 30 Jul 2017
U Rwanda rubaye umufatanyabikorwa wa mbere w’ikipe ya Arsenal mu bukerarugendo

U Rwanda rubaye umufatanyabikorwa wa mbere w’ikipe ya Arsenal mu bukerarugendo

Ubwanditsi 23 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kirehe: Abantu babiri barimo umumotari bafatanwe ibiro 80 by’urumogi
Mu Mahanga

Kirehe: Abantu babiri barimo umumotari bafatanwe ibiro 80 by’urumogi

Ubwanditsi 25 Apr 2016
Minisitiri w’uburinganire muri Congo Brazaville yashimye imikorere ya Isange One Stop Center
Mu Mahanga

Minisitiri w’uburinganire muri Congo Brazaville yashimye imikorere ya Isange One Stop Center

Ubwanditsi 14 Jun 2016
Kivu Y’Amajyaruguru: Imirwano Iravuza Ubuhuha Hagati Y’Abanyamulenge ’Twirwaneho’ Na Mayi-Mayi
INKURU NYAMUKURU

Kivu Y’Amajyaruguru: Imirwano Iravuza Ubuhuha Hagati Y’Abanyamulenge ’Twirwaneho’ Na Mayi-Mayi

Ubwanditsi 20 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru