Perezida Paul Kagame yabwiye Abanyafurika ko iterambere umugabane wa Aziya wagezeho uvuye mu bukene bukabije na Afurika yarigeraho ari uko ihuje imbaraga.
Ibihugu bigize umugabane wa Aziya byari mu bihugu bikennye mu myaka 50 ishize. Ariko kubera kwishyira hamwe no gukora amavugurura agamije iterambere kuri ubu bifite iterambere ryihuta ku isi.
Ibihugu bigize Aziya byishize hamwe bigenda bizamurana, ibyari biyoboye ibindi byiswe “Asia Tigers”, bigizwe n’Ikirwa cya Hong Kong, Singapore, Korea y’Amajyepfo na Taiwan bifasha ibyacumbagiraga nabyo bitera imbere kandi mu buryo bwihuse.
Perezida Kagame we asanga Afurika idakwiye gukurikiza iyo nzira kuko yatinze bihagije, ahubwo hari andi mahirwe ifite utasanga ahandi akwiye kwitabwaho.
Yabitangaje ubwo yatangiraga inshingano zo kuyobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), kuri iki Cyumweru tariki 28 Mutarama 2018.
Yagize ati “Imbogamizi Afurika ifite ni ugushyiriraho abaturage bacu inzira zibaganisha ku bukire, cyane cyane abakiri bato. Ahandi babigezeho kubera guteza imbere inganda. Ariko urugendo Aziya yanyuzemo ngo itere imbere ntirwaba rugishobotse kuri Afurika. Twe twaratinze.”
Yavuze ko guhera aho ikoranabhanga ryadukiye ryoroheje kandi ryihutisha ibintu, ku buryo byagora Afurika guhita ifatira aho abandi bageze ubu.
Ati “Igihe cyatugendanye ariko tugomba guhindura imikorere ubu ngubu kugira ngo dukize Afurika ubukene karande. Tugomba gushyiraho isoko rusange duhuriyeho, ibikorwa remezo byacu bikaba bigahuzwa kandi ikoranabuhanga rikaza imbere mu guteza imbere ubukungu bwacu.
“Nta gihugu cyangwa akarere kakora konyine ngo gatere imbere. Dukwiye kurangwa no gukora kandi tugakorera hamwe.”
Perezida Kagame yavuze ko Afurika ifite imyihariko ibiri utasanga ahandi, Abanyafurika bashobora kwifashisha bagatera imbere.
Umwihariko wa mbere ni uko hari ibikenewe byose n’imbaraga kugira ngo icyo bifuza cyose bakigereho. Icya kabiri ni uko bishyiriyeho umuryango wa AU kandi ukaba ugaragaramo ubumwe.
Perezida Kagame yashimiye Perezida wa Guinea Alpha Conde, asimbuye kuri uyu mwanya kubera akazi yakoze, avuga ko yamwigiyeho byinshi.
Yanashimiye abayobozi bose ba Afurika bamugiriye ikizere, abizeza ko bazafashanya mu gutuma Afurika itongera kwitwa “umutwaro” mu ruhando rw’amahanga.