Zimwe muri gahunda Perezida Kagame ashyize imbere nyuma yo kuyoboraUmuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU) harimo igitekerezo cyuko buri gihugu cyazajya kivana 0.2% ku musoro w’ibitumizwa mu mahanga agashyirwa mu ngengo ya Komisiyo ya AU mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo.
Iki gitekerezo cyaganiriweho mu nama ihuza abakuru b’igihugu bya Africa yarangiye kuri uyu wa mbere muri Addis Ababa ariko bimwe mu bihugu cyane cyane abafaransa bakomeje kugaragaza kubirwanya babicishije mu bitangazamakuru byabo banenga icyo gitekerezo ndetse n’ubuyobozi bwa Perezida Kagame.
Umunyamakuru Nicolas Germain ukorera France 24 yakoze inkuru zitandukanye kuri iyo nama iherutse maze agaragaza ko Perezida Kagame ari gushaka gukoresha ingufu ngo ashyirireho ibyemezo ibindi bihugu bya Africa kugahato.
Birababaje kubona ibikorwa byose birenga 80% byishyurwa n’abaterankunga kandi Afurika ishyize hamwe yashaka uburyo bwo kubyishyura.
Igitekerezo cyashyizwe imbere na Perezida Kagame nuko buri gihugu cyazajya kivana 0.2% ku musoro w’ibitumizwa mu mahanga agashyirwa mu ngengo ya Komisiyo ya AU mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo Kugeza ubu ngo hari ibihugu bigera kuri 20 byatangiye kubishyira mu bikorwa, aho bizeye ko muri uyu mwaka n’ibindi byinshi bizinjira muri iyo gahunda.
Perezida Kagame ntiyishimiwe na bimwe mu bihugu cyane cyane Ubufaransa bufite inyungu mu kunyunyuza imitsi y’abanyafurika aho bitekereza ko kuba agiye kuyobora uyu muryango bizatuma gahunda y’amavugurwa yo muri uyu muryango ifata indi ntera na cyane ko ari we wari wanashinzwe akanama ko gutegura ayo mavugurura.
Ibi ngo bizatuma n’abandi bazasimburana ku mwanya wo kuyobora uyu muryango bazajya bakomerezaho bigatuma Afurika igera ku ntego yihaye yo kugira ijambo mu ruhando mpuzamahanga.
Iyo urebye Afurika, ni umugabane ugizwe n’ibihugu byinshi kandi ukaba ugizwe n’abaturage hafi Miliyari, ufite abasore n’inkumi bafite ingufu zo gukora, ufite umutungo kamere, ufite ikirere cyiza, ariko ni wo mugabane ukennye, ni wo mugabane ukiri inyuma y’iyindi. Bivuze ko hari akazi ko kwivugurura umugabane wa Afrika ukikura mu mabako ya bagashakabuhake.
N’ubwo ubukoloni bwarangiye hari ibihugu bikunze kunengwa, aho usanga imiyoborere yabyo igirwamo n’ibihugu byabikolonije. Kugira ngo iyi myumvire ihinduke hagomba gukomeza inzira Afurika yiyemeje yo kubaka ubumwe mu banyafurika ndetse no guharanira kugira Afurika ifite ijambo ku rwego mpuzamahanga.
Ubwanditsi