Mu gihe ubutegetsi bw’u Burundi buteganya amatora ya referendumu muri Gicurasi uyu mwaka, abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’abadashyigikiye ko Itegeko Nshinga rivugururwa batangiye guterwa ubwoba.
Ibikorwa byo kwegera abaturage no kubasobanurira ingingo zizavugururwa mu itegeko Nshinga, rizaha amahirwe Perezida Nkurunziza yo kuguma ku butegetsi kugeza nibura mu 2034 , byaratangijwe.
Mu bigaragara ngo ubutegetsi bw’u Burundi buri gushishikariza rubanda kuzatora ‘yego’ aho abashaka guhingutsa ‘oya’ batazihanganirwa.
Inkuru ya RFI ivuga ko abarwanashyaka ba FNL ya d’Agathon Rwasa basaga 40 bamaze gutabwa muri yombi kuva mu Ukuboza umwaka ushize.
Iyi nkuru ikomeza ivuga ko mu minsi itatu ishize hari video yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga no mu Ntara ya Muyinga yasize ubwoba mu butavuga rumwe n’ubutegetsi.
Iyo video igaragaza umuyobozi w’ishyaka riri ku butegetsi muri ako gace ashishikariza abaturage gufata no gushyikiriza ubutegetsi umuntu wese bazaboba akangurira abandi kuzatora ‘oya’.
Mu minota itatu n’amasegonda 11 iyi video imara, uyu muyobozi wa CNDD-FDD, akaba n’umunyamabanga wa komini Butihinda, yatanze ubu butumwa ku baturage b’ahitwa Gahahe, bari bitabiriye ibikorwa by’umuganda.
Yagize ati « Mubacungire hafi igihe cyose kuko bagamije gutoba; uwo muzafata ashishikariza abandi gutora ‘oya’ muzamudushyikirize. Si ngombwa ko polisi izirirwa ibizamo ; ‘abadutobera tuzakura amenyo ni bene abo’ »
Abo uyu mutegetsi yakomozagaho ngo ni abakora na FNL ya Agathon Rwasa n’abagaragaje ko badashyigikiye manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza, yatsindiye mu 2015.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bagaragaje ko hari kubibwa umwuka w’iterabwoba hagamijwe kuzatoresha ‘yego’ ku ngufu.