• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ese Twagiramungu Faustin yaba ari mu rugamba rwo kurwanya Leta ebyiri icyarimwe?

Ese Twagiramungu Faustin yaba ari mu rugamba rwo kurwanya Leta ebyiri icyarimwe?

Editorial 02 Feb 2018 INKURU NYAMUKURU

Twagiramungu Faustin ni umunyapolitiki wemera ko atavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, mu gihe bamwe mu baturage ba Congo bari mu rugamba rwo kwamagana Perezida Kabika ku butegetsi, uyu munyapolitiki yatangaje amagambo agaragaza ko yifatanyije nabo muri urwo rugamba.

Nyuma y’imigaragambyo yabaye ku cyumweru taliki ya 21 Mutarama 2018,  abakristu Gatolika baherekejwe n’abihayimana bo mu gihugu cya Congo berekeza mu mihanda bamagana Perezida Kabila bita umunyagitugu, nibwo Twagiramungu yabashimiye ndetse anabasaba gukaza umurego barwanya Perezida Kabila ngo ave ku butegetsi amazeho imyaka 17.

Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, yagize ati “”Baturage ba Congo, nimuririmbe indiribo ishimangira ubumwe bubahuza, ntimucike intege, ni mukomeze iyo nzira y’umusaraba kugeza mutsinze urugamba, kugeza igihe ibigwari biviriye ku butegetsi. Nimukize igihugu cya Congo kuko aribwo bukungu bw’agaciro Imana yabahaye kandi ibyo nimubigeraho muzaba muhesheje agaciro gakomeye umugabane wose wa Afurika”.

Mu gihe uyu munyapolitiki asaba abaturage gukaza umurego, ni nako bamwe muri bo bahasiga ubuzima dore ko muri iyi myigaragambyo abagera kuri 6 bahasize ubuzima, 49 barahakomerekera.

 Joseph Kabila, abanyapolitiki batandukanye bakomeje gusaba kuva ku butegetsi, yabugiyeho muri Mutarama 2001, manda ze zikaba zararangiye mu mpera za 2016, ariko ubu akaba akiri ku butegetsi, ari nayo mpamvu abigaragambya bamushinja kubugundira kandi igihe cyagenwe n’amategeko cyararangiye.

Twagiramungu ugaragaz ako adashyigikiye Kabila kuguma ku butegetsu, azwi nk’umunyapolitiki warwanyije Leta ya Habyarimana Juvenal, nyuma yaho FPR Inkotanyi ifatiye ubutegetsi yagizwe Minisitiri w’Intebe uyu mwanya awumaraho umwaka umwe awuvaho igihe kitageze.

Mu mwaka wa 2003, Twagiramungu yiyamamaje ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, atsindwa amatora ku majwi make 3.62%  ari nabwo yahise ajya kuba ku mugabane w’u Burayi ari nabwo yatangiye kurwanya Leta y’u Rwanda yakoreraga.

Ku myaka ye 73, Twagiramungu yakomeje gushimangira ko azakomeza gukina politiki nubwo ashaje, ko ugusaza bitavuze gusaza mu mutwe. Ati “niba nshaje ntabwo nshaje mu bwonko, ibitekerezo byanjye biracyari bya bindi”.

2018-02-02
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yakiriye Tshisekedi witabiriye Africa CEO Forum i Kigali

Perezida Kagame yakiriye Tshisekedi witabiriye Africa CEO Forum i Kigali

Editorial 25 Mar 2019
Umunyarwanda Camille Nkurunziza wishwe arashwe mu bushyamirane na Polisi ya Afurika y’Epfo,  yashyinguwe

Umunyarwanda Camille Nkurunziza wishwe arashwe mu bushyamirane na Polisi ya Afurika y’Epfo, yashyinguwe

Editorial 08 Jun 2019
Paul Rusesabagina yasazwe n’Ubusambo bwo gukunda amafaranga bimurindimurira mu bikorwa by’Iterabwoba bimuta mu kagozi

Paul Rusesabagina yasazwe n’Ubusambo bwo gukunda amafaranga bimurindimurira mu bikorwa by’Iterabwoba bimuta mu kagozi

Editorial 26 Feb 2021
Basabose Filipo uyoboye igikorwa cyo gucamo ibice abacitse ku icumu no gusebya ubuyobozi bw’u Rwanda ni muntu ki?

Basabose Filipo uyoboye igikorwa cyo gucamo ibice abacitse ku icumu no gusebya ubuyobozi bw’u Rwanda ni muntu ki?

Editorial 01 Aug 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dr. Agnes Binagwaho yabonye akazi yishimiye Rwinkwavu
Mu Mahanga

Dr. Agnes Binagwaho yabonye akazi yishimiye Rwinkwavu

Editorial 19 Sep 2016
Ibigo by’itumanaho byongereye imbaraga mu gukwirakwiza internet ya 4G muri Afurika
IKORANABUHANGA

Ibigo by’itumanaho byongereye imbaraga mu gukwirakwiza internet ya 4G muri Afurika

Editorial 26 Sep 2018
ACP Twahirwa yabwiye Abanyabugesera ko kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina babigira ibyabo
Mu Mahanga

ACP Twahirwa yabwiye Abanyabugesera ko kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina babigira ibyabo

Editorial 09 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru