Twagiramungu Faustin ni umunyapolitiki wemera ko atavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, mu gihe bamwe mu baturage ba Congo bari mu rugamba rwo kwamagana Perezida Kabika ku butegetsi, uyu munyapolitiki yatangaje amagambo agaragaza ko yifatanyije nabo muri urwo rugamba.
Nyuma y’imigaragambyo yabaye ku cyumweru taliki ya 21 Mutarama 2018, abakristu Gatolika baherekejwe n’abihayimana bo mu gihugu cya Congo berekeza mu mihanda bamagana Perezida Kabila bita umunyagitugu, nibwo Twagiramungu yabashimiye ndetse anabasaba gukaza umurego barwanya Perezida Kabila ngo ave ku butegetsi amazeho imyaka 17.
Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, yagize ati “”Baturage ba Congo, nimuririmbe indiribo ishimangira ubumwe bubahuza, ntimucike intege, ni mukomeze iyo nzira y’umusaraba kugeza mutsinze urugamba, kugeza igihe ibigwari biviriye ku butegetsi. Nimukize igihugu cya Congo kuko aribwo bukungu bw’agaciro Imana yabahaye kandi ibyo nimubigeraho muzaba muhesheje agaciro gakomeye umugabane wose wa Afurika”.
Mu gihe uyu munyapolitiki asaba abaturage gukaza umurego, ni nako bamwe muri bo bahasiga ubuzima dore ko muri iyi myigaragambyo abagera kuri 6 bahasize ubuzima, 49 barahakomerekera.
Twagiramungu ugaragaz ako adashyigikiye Kabila kuguma ku butegetsu, azwi nk’umunyapolitiki warwanyije Leta ya Habyarimana Juvenal, nyuma yaho FPR Inkotanyi ifatiye ubutegetsi yagizwe Minisitiri w’Intebe uyu mwanya awumaraho umwaka umwe awuvaho igihe kitageze.
Mu mwaka wa 2003, Twagiramungu yiyamamaje ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, atsindwa amatora ku majwi make 3.62% ari nabwo yahise ajya kuba ku mugabane w’u Burayi ari nabwo yatangiye kurwanya Leta y’u Rwanda yakoreraga.
Ku myaka ye 73, Twagiramungu yakomeje gushimangira ko azakomeza gukina politiki nubwo ashaje, ko ugusaza bitavuze gusaza mu mutwe. Ati “niba nshaje ntabwo nshaje mu bwonko, ibitekerezo byanjye biracyari bya bindi”.