Umuririmbyi Mowzey Radio uherutse kwitaba Imana yasomewe misa yo kumusezeraho bwa nyuma mu muhango wabereye kuri Katedarali ya Rubaga mu Mujyi wa Kampala.
Moses Ssekibogo [Mowzey Radio]: 1985 2018. Asize abana batanu, yari atarashaka umugore mu buryo buzwi.
Mowzey Radio ubusanzwe witwa Moses Nakintije Ssekibogo yashizemo umwuka kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Gashyantare 2018 ahagana saa moya za mu gitondo azize ingaruka yatewe n’inkoni yakubiswe mu ijoro rya tariki 22 Mutarama 2018 ubwo yari mu kabari kitwa De Bar gaherereye i Entebbe.
Misa yo gusabira Radio yabereye muri Katedarali ya Rubaga, igitambo cya misa cyayobowe na Padiri Deogratius Kiibi Katerega wibukije urubyiruko “kwita ku biruteza imbere kurusha ibirukururira ibibazo.”
Igitambo cya misa cyatangiye saa saba z’igicamunsi [saa munani ku isaha ya Kigali], cyagaragayemo abahanzi bakomeye bo muri Uganda, abanyapolitike, abayobozi gakondo mu byiciro bitandukanye n’abafana babarirwa mu bihumbi bibiri.
Padiri yasobanuye ko kuba umurambo wa Radio wajyanywe mu kiliziya kuvugirwa amasengesho ngo ni uko uyu muhanzi akiri ku Isi yagerageje gukurikiza ibisabwa umukirisitu gatolika wese.
Yagize ati “Iyo uri icyamamare imbere y’abantu, ukwiye no gukomeza kuba icyamamare imbere y’Imana.”
Nyuma ya misa, umurambo wa Radio wajyanywe ahitwa Kololo Airstrip kugira ngo abafana n’abandi bose babyifuza basezere bwa nyuma uyu muhanzi.
Radio azashyingurwa kuwa Gatandatu tariki ya 3 Gashyantare iwabo mu cyaro ahitwa Kagga muri Nakawuka muri district ya Wakiso.
Radio asize abana batanu barimo babiri yabyaranye na Lilian Mbabazi; hari n’abandi babiri yabyaranye n’umuzungukazi ndetse n’undi umwe yabyaye akiri muri kaminuza.