Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, riratangaza ko hari kuvugururwa amategeko ku buryo igihano cyahabwaga umuntu utwaye imodoka avugira kuri telefoni gishobora kwikuba inshuro icumi kikava ku mafaranga ibihumbi 10 Frw kikaba ibihumbi 100 Frw.
Ibi bitangajwe nyuma y’aho kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Gashyantare 2018 Polisi yakoze umukwabu mu mihanda minini ugamije kureba niba amategeko yubahirizwa mu rwego rwo gukumira no kurwanya impanuka zikomeje gukomeretsa no guhitana ubuzima bw’abantu.
Ni igikorwa cyabaye gikurikira impanuka zitandukanye zatewe ahanini no kuba hari abashoferi batwara ibinyabiziga bavugira kuri terefone, umuvuduko ukabije, uburangare mu gutwara ibinyabiziga, imiterere y’ibinyabiziga no kunanirwa kubahiriza amategeko arengera abanyamaguru by’umwihariko.
Urugero mu mukwabu wabereye ku muhanda wa Nyabugogo-Muhima-mu Mujyi, abapolisi bafashe imodoka 45 mu gihe kitarenze isaha imwe, aho bashoferi bakoreshaga telefoni batwaye imodoka.
Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CP Rafiki Mujiji, yatangaje ko gukoresha telefoni umuntu atwaye imodoka ari kimwe mu biteza impanuka cyane muri iki gihe.
Ati “ Telefoni itwara ibitekerezo by’umushoferi, irangaza ubwonko bwe; niyo mpamvu ari kimwe mu byo turimo kwitaho muri iki gikorwa ariko turakomeza kwigisha abagenzi ntibakomeze kubyemerera ababatwaye gukora icyashyira ubuzima bwabo mu kaga.”
Impanuka zikomoka ku gukoresha telefoni utwaye ikinyabiziga, umuvuduko ukabije, imitwarire mibi no kwica amategeko y’umuhanda zigera kuri 90% ya 78 zikomeye zabaye muri Mutarama.
Inyinshi muri izi mpanuka zakozwe n’imodoka z’abantu ku giti cyabo n’abamotari, abanyamagare n’abanyamaguru ari nabo benshi baziguyemo.
CP Mujiji yakomeje agira ati “ Impanuka ziterwa n’imodoka zitwara abagenzi n’imizigo zigera kuri 65% bitewe ahanini no kutagira utugabanyamuvuduko, zikaba zigera ku modoka 90 muri ibi byiciro byombi; ariko kuri ubu haravugwa umuvuduko ukabije mu modoka zidatwara abagenzi, ibi bikaba bifatanye no gukoresha telefoni , kikaba ari ikibazo turimo gukemura hifashishijwe ubukangurambaga tutibagiwe no gukurikiza amategeko kubabifatirwamo.”
Imibare ya Polisi y’u Rwanda igaragaza ko nibura abanyamaguru 12 bishwe n’impanuka mu kwezi gushize konyine.
Yanibukije ariko ko itegeko rigenga imikoreshereze y’umuhanda ririmo gusubirwamo hagamijwe kongera ibihano ku bawukoreramo amakosa atandukanye aho nk’igihano cyo kuvugira kuri telefoni utwaye gishobora kuzava ku mafaranga 10,000 kikikuba inshuro icumi kikagera ku 100,000 Frw.
Ibi bizajyana ko kongera igifungo kitarenzaga amezi atandatu ndetse bikurikirwe no kwamburwa uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga aho bizaba ngombwa.
Polisi isobanura ko itegeko ririho ubu ryagaragaje intege nke cyane cyane mu nkiko aho umuntu umwe wenyine ariwe umaze guhagarikirwa uruhushya rwe mu myaka ine ishize ku magana y’impanuka zabaye; mu gihe uburangare buto bw’umushoferi bushobora guhitana ubuzima bw’abantu benshi.