Prophet Bosco Nsabimana uzwi cyane nka Pastor Fire
Pastor Fire yatangaje ibi nyuma y’inkuru iherutse gusohoka y’abapasiteri bahanuye abakobwa bazatwara ikamba mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018, abo bapasiteri akaba ari Bishop Rugagi na Rev Kayumba Fraterne wabwirije ubutumwa bwiza Miss Rwanda 2009[ Bahati Grace ]. Bishop Rugagi Innocent yavuze ko umukobwa usengera mu itorero rye witwa Umunyana Shanitah ari we Miss Rwanda 2018.
Bishop Rugagi yagize ati: “Ntabwo nari nzi ko hano dufite abakobwa bafite impano zitandukanye. Dufite umukobwa witwa Shanitah, ari hehe, arahari, yaje?, Naze hano…Oh my God (Mana yanjye mbega umukobwa w’uburanga),….Haleluya uyu ni Miss wacu 2018 (uyu ni Miss Rwanda 2018). Bishop Rugagi yahise asaba abakristo be gutora Shanitah kenshi gashoboka nibura buri umwe akamutora inshuro 600 ku munsi, anababwira ko intsinzi ya Shanitah atari iye gusa ahubwo ari iy’abakristo bose b’itorero Abacunguwe.
Bishop Rugagi avuga ko Umunyana Shanitah ari we Miss Rwanda 2018
Rev Kayumba usanzwe ari umuraperi mu muziki w kuramya no guhimbaza Imana, yavuze ko ashyigikiye irushanwa rya Miss Rwanda ndetse akaba ajya afata umwanya agasengera abakobwa bitabira iri rushanwa.
Rev Kayumba, avuga ku iyerekwa yahawe ry’umukobwa uzatwara ikamba rya Miss Rwanda 2018, uwo akaba ari Ishimwe Noriella utorerwa kuri nimero 22.
Rev Kayumba ngo yeretswe mu nzozi Ishimwe Noriella yabaye Miss Rwanda 2018
Prophet Jean Bosco Nsabimana ari we Pastor Fire avuga ko hari amakuru aherutse kubona mu binyamakuru ajyanye n’ubuhanuzi bw’abapasiteri bahanuye umukobwa uzaba Miss Rwanda 2018.
Mu kiganiro yahaye itangazamakuru , Prophet Bosco (Pastor Fire) yanyomoje ku byo Bishop Rugagi na Rev Kayumva bahanuye, avuga ko abakobwa babiri bagaragaje (Umunyana Shanitah nimero 1 na Ishimwe Noriella nimero 22) nta n’umwe uzaba Miss Rwanda. Yagize ati:
Ntabwo binaniye kumuhanurira (uzaba Miss Rwanda) ahubwo ndangira ngo menyeshe ko n’abahanuye nta Miss urimo. Uzatoranywa ni uwo nguwo uzaba watoranyijwe, ni ko kuri. Ikijyanye rero n’uwo Imana yampishurira, ni uko abahanuye batandukanye ntawe urimo (Nta miss Rwanda urimo).
Pastor Fire ajya akurikirana irushanwa rya Miss Rwanda? Arivugaho iki?
Pastor Fire yatangiye avuga ko adakunze gukurikirana cyane irushanwa rya Miss Rwanda, gusa yungamo ko adashyigikiye irushanwa ry’ubwiza na cyane ko abantu bose Imana yaremye ari beza. Yanenze cyane abakristo bahuza irushanwa ry’ubwiza n’inkuru ya Esiteri yo muri Bibiliya, we avuga ko Esiteri yatoranyijwe kugira ngo abe umwamikazi mu gihe ab’uburanga batorwa muri iki gihe mu marushanwa y’ubwiza birangirira aho.
Pastor Fire: Igihugu cy’u Rwanda kiri mu bihe byiza bitandukanye mu muco,iterambere n’ibyiza bitatse u Rwanda, ni byiza ko habaho ibikorwa bitandukanye. Ntabwo dushobora gutenguha gushyigikira igikorwa Leta yashyizemo imbaraga ndetse ishyigikiye, natwe (abanyamadini) turabyumva tukabiha agaciro. Oya (Ntabwo njya nkurikirana iri rushanwa), impamvu ni iyihe, ni kubw’inshingano zitandukanye kandi zinsaba ko mfata umurongo w’ubuzima butandukanye.
Pastor Fire yavuze uko abona irushanwa rya Miss Rwanda ndetse asobanura umukobwa mwiza uwo ari we
Pastor Fire: Miss Rwanda,…Ibi rwose ni byiza kuko ari umurongo w’igihugu, ariko ku bubaha Imana twese turi beza. Erega Bibiliya iratubwira ngo twese turi abageni ba Kristo, waba umugabo uri umugeni, waba igitsinagore uri umugeni ariko ntabwo ari uburanga bw’inyuma, ni bwa buranga bw’imbere mu buryo bw’umwuka. Ubw’inyuma rero, usiganwa neza agira urugo rwiza, uburanga bwiza ni ubuduhesha urugo rwiza, ni ubuduhesha ishema ku gihugu, ni ubuduhesha ishema mu muco wa Kristo.
Igihugu nikigira abanyaburanga beza, tuzagira ingo nziza zitarimo amakimbirane, umwiryane,….Abari muri icyo gikorwa (Miss Rwanda 2018) Imana ibarinde, ibayobore ibahe ibyo imitima yabo yifuza,…Uwiteka ni we uzi ubwiza bw’umuntu kurenza umuntu naho ibindi ni ibihinduka, isi irahinduka. Uzatorwa rero, azagirire umumaro Imana, azagirire umumaro ababyeyi bamubyaye, hanyuma ikindi tuzashima Imana tubonye ageze mu bwabwi bwa Data.