Umunyamakuru wa New Vision Charles Etukuri yafashwe n’umusirikare ukora mu rwego rw’ubutasi bwa gisilikare [ CMI ] kugeza ubu bikaba bitaramenyekano aho yajyanywe . Ibi byabaye ubwo bari bamusanze ku kazi aho New Vision ikorera ku biro ajyanwa n’ushinzwe umutekano .
Nkuko bivugwa n’umunyamakuru mu genzi we wari hafi aho y’ibiro bikuru bya New Vision I Kampara mu masaha y’amafunguro ya sa sita kuri uyu mu munsi wa kabiri nibwo Charles Etukuri yashimuswe.
Ati”nari ndi hafi kuruhande rw’ibiro bya New Vision igihe umugabo yazaga yambaye impuzankano ya gisirikare aramufata aramujyana shishitabona ntitwamenya icyo amujyaniye.
Hagati aho Etukuri yari amaze iminsi atewe ubwoba n’ igisilikare .
Bivugwa ko icyo gikorwa cyari kiyobowe n’intasi za gisirikare n’abashinzwe umutekano w’imbere mu gihugu Internal Security Organisation (ISO) .
ChimpReports yanditse ko ari mu banyamakuru mu minsi ishije banditse inkuru ivuga ku rupfu rw’abashoramari babiri mu mujyi wa Kampara.
Umwe mu bari bahagarariye aba bashoramari nkuko byatangajwe n’ibinyamakuru byo mu gihugu cy’ubugande avuga ko bemeranijwe ko bazahura n’umukuru wa ISO Col Kaka Bagyenda, kugirango barangize ikibazo.
ISO mu mubano na polise wajemo ibibazo mu mezi majye ashije, ibi biraba mugihe bimwe mu binyamakuru bikorera CMI muri Uganda bikomeje kwikoma ubuyobozi bw’u Rwanda, bitangaza inkuru z’ibinyoma ko hari inama z’abayobozi bakuru mu Rwanda zabaye zigamije guhitana Abanyamakuru n’Abayobozi bakuru munzego zitandukanye muri Uganda