• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Impamvu u Rwanda rwafashe umwanzuro wo kuva k’umupaka uhuriweho (One Stop Border Post) n’abarundi wa Ruhwa
Abadepite ba EALA basura uruhande rw'u Rwanda k'umupaka wa Ruhwa

Impamvu u Rwanda rwafashe umwanzuro wo kuva k’umupaka uhuriweho (One Stop Border Post) n’abarundi wa Ruhwa

Editorial 21 Feb 2018 INKURU NYAMUKURU

Ejo taliki ya 20 gashyantare, itsinda ry’abadepite b’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) basuye umupaka wa Ruhwa uhuza u Rwanda n’u Burundi mu rwego rwo kureba uko ibibazo biwuvugwaho byakemuka abaturage b’ibihugu byombi bakongera kwambuka nta nkomyi.

Umupaka uhuriweho wa Ruhwa (One Stop Border Post) watangiye gukorerwamo n’inzego z’ibihugu byombi ku italiki ya 21 Nyakanga 2014 ariko ku ya 15 Ugushyingo 2016, inzego z’u Rwanda zivayo zigaruka mu nyubako bari basanzwe bakoreramo mbere umupaka utarahuzwa.

Mu gihe abadepite basuraga uruhande rw’u Rwanda inzego zisigaye zikorerwamo babwiwe ko icyemezo cyo kuva k’umupaka uhuriweho byatewe n’abarundi barenze ku masezerano yasinywe maze bakoresha ingufu za gisirikare bashyira ibyuma bifata amashusho (camera) mu nyubako y’umupaka ihuriweho batamenyesheje inzego z’u Rwanda.

Mu bisobanuro abadepite bahawe, inzego z’u Rwanda zavuze ko taliki ya 15 Ugushyingo 2016 ingabo z’u Burundi ndetse n’igipolisi byakoresheje ingufu mu gushyiraho camera haba k’uruhande u Rwanda rwakoreragaho haba no k’uruhande rwabo; impamvu nyamkuru yatumye u Rwanda rufata icyemezo cyo kuva kuri uwo mupaka uhuriweho (OSBP) rugasubira mu nyubako rwakoreragamo kera.

Abadepite b’Umuryango wa Afurika y’Iburasibuza biyemeje gukora ubuvugizi ibibazo byatewe no gutandukana kw’inzego z’ibihugu byombi bikemuke mu nyungu z’abakoresha uwo mupaka.

Abaturage aho bavuga ko serivisi zisigaye zitinda ugereranyije na mbere, bagasaba ko ibyo bibazo byakemurwa bakongera kubona serivisi nziza.

Umupaka uhuriweho wa Ruhwa aho u Rwanda rwavuye nyuma yuko abasirikare b’abarundi bakoresheje imbaraga hashyirwaho camera n’aba technicien b’u Burundi

Fatuma Ndangiza umwe mu bahagarariye u Rwanda yagize ati “Ni ibibazo bya politiki kandi ngira ngo ibyinshi bituruka mu Burundi ariko icy’ingenzi inzego zibishinzwe zizahura ziganire. Natwe nk’Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Iburasirazuba, tuzajya inama kandi raporo yacu tuyigeza ku bihugu biciye ku nama y’abaminisiteri, turizera ko bizakemuka.”

Muhia Wanjika, wari uhagarariye iri tsinda, yavuze ko bazakora umwanzuro bakawushyikiriza komite ishinzwe kurwanya amakimbirane muri EALA maze bagatanga umurongo bakurikije uko babonye kandi yizeye ko kizakemuka.

2018-02-21
Editorial

IZINDI NKURU

Emmanuel Neretse, reka kwigira impuguke muri politiki y’akarere kandi ntayo uzi

Emmanuel Neretse, reka kwigira impuguke muri politiki y’akarere kandi ntayo uzi

Editorial 18 Nov 2022
Cibitoke/Burundi: Abaturage Barinubira Amarondo Y’ijoro Batangiye Gukoreshwa Ku Mupaka W’u Rwanda

Cibitoke/Burundi: Abaturage Barinubira Amarondo Y’ijoro Batangiye Gukoreshwa Ku Mupaka W’u Rwanda

Editorial 20 Sep 2018
Abasenateri ba Amerika barasabira ibihano leta ya Uganda kubera kutubahiriza uburenganzira bwa muntu no kwica amasezerano mpuzamahanga

Abasenateri ba Amerika barasabira ibihano leta ya Uganda kubera kutubahiriza uburenganzira bwa muntu no kwica amasezerano mpuzamahanga

Editorial 17 Dec 2018
Guverineri Munyantwali yagiriye uruzinduko rw’akazi I Bukavu muri Kongo mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Ebola

Guverineri Munyantwali yagiriye uruzinduko rw’akazi I Bukavu muri Kongo mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Ebola

Editorial 22 Aug 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi y’u Rwanda yaburijemo ubujura bw’ikoranabuhanga bw’amadolari ibihumbi 700
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yaburijemo ubujura bw’ikoranabuhanga bw’amadolari ibihumbi 700

Editorial 23 Jan 2017
Nyuma y’imyaka 8, APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro 2025 itsinze Rayon Sports 2-0
Amakuru

Nyuma y’imyaka 8, APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro 2025 itsinze Rayon Sports 2-0

Editorial 04 May 2025
Rwanda : Kiliziya Gatolika yasabye imbabazi ku ruhare rw’abayoboke bayo muri Jenoside
Mu Mahanga

Rwanda : Kiliziya Gatolika yasabye imbabazi ku ruhare rw’abayoboke bayo muri Jenoside

Editorial 20 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru