• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • I Bugesera hatashywe ikibuga cya Basketball cyubatswe ku bufatanye bwa NBA Africa na Opportunity International   |   20 May 2025

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

  • Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda   |   13 May 2025

  • Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC   |   12 May 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»‘Iyo utubashye amategeko Leta ikwereka ko habaho no kuyatinyishwa’ Badege avuga ku kibazo cy’ impunzi za Kiziba

‘Iyo utubashye amategeko Leta ikwereka ko habaho no kuyatinyishwa’ Badege avuga ku kibazo cy’ impunzi za Kiziba

Editorial 23 Feb 2018 INKURU NYAMUKURU

Polisi y’u Rwanda iravuga ko ibyabaye kuri uyu wa Kane bigomba gusiga amasomo ko uretse n’impunzi abaturarwanda bose bafite inshingano zo kubaha no gutinya amategeko bitaba ibyo Leta ikayubahisha nk’uko umuvugizi wa Polisi yabibwiye itangazamakuru.

Aganira na Radiyo y’igihugu CP Badege ati: …inshingano yacu twese ni ukubaha amategeko,…iyo umuntu atayubashye Leta imwereka ko habaho no kuyatinyisha ni ukuvuga ko hari n’igihe amategeko yubahirizwa ku ngufu ari nacyo cyakozwe ejo”
CP Badege yavuze kandi ko by’umwihariko amategeko y’u Rwanda agena ko impunzi ziri mu Rwanda zubahiriza amategeko igihugu kigenderaho kandi ko impunzi zitemerewe kwigaragambya cyangwa kugira uruhare mu myigaragambyo.

Hakoreshejwe imbaraga mu gutatanya abigaragambyaga

Kuri uyu wa Kane habaye ugukozanyaho hagati y’abapolisi n’impunzi zigaragambirizaga ko ibyo kurya zigenerwa byagabanyutse,imyivumbagatanyo yahitanye ubuzima bwa batanu mu mpunzi zimaze imyaka isaga 20 mu nkambi ya Kiziba iri nko ku birometero bisaga 10 uvuye mu mujyi wa Karongi. 
Polisi y’u Rwanda iremeza ko ubu ituze n’umutekano byagarutse muri mujyi kuko ngo urujya n’uruza ku biro by’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR byari bigoswe n’impunzi rwongeye kugaruka nkuko Umuvugizi wa Polisi CP Theos Badege yabwiye itangazamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu.

CP Badege yavuze ko 27 barimo impunzi n’abapolisi bakomeretse bari kuvurirwa mu bitaro bitandukanye mu gihugu, mu gihe ngo inzego z’ubuyobozi mu karere ka Karongi n’izifite impunzi mu nshingano ku rwego rw’igihugu ziri kwiga uburyo bwo gushyingura abaguye muri iyi myigaragambyo.

Mu itangazo polisi y’u Rwanda yasohoye kuri uyu wa Gatanu yavuze ko abigaragambyaga bari bitwaje intwaro zirimo ibyuma,ibisongo n’amabuye bashotoye abashinzwe umutekano aba nabo bakabatatanya bakoresheje ibyuka biryana mu maso.

Amakuru aturuka mu baturiye agace kabereyemo imyigagaragambyo avuga ko mu masaha y’umugoroba humvikanye n’urusaku rw’amasasu ariko ntacyo itangazo rya Polisi ribivugaho.

Itangazo ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR ryasohoye kuri uyu wa 22 Gashyantare ryasabaga abigaragambya kubahiriza amategeko igihugu kigenderaho,rinasaba inzego z’umutekano kwitwararika gukoresha imbaraga uyu muryango wise iz’umurengera.

2018-02-23
Editorial

IZINDI NKURU

Minisitiri w’Umutekano muri Uganda, yemeye ko Inzego z’iperereza  zifite inzu zitazwi  zikorerwamo iyicarubozo  ku banyarwanda yangira abadepite kuzisura

Editorial 30 Aug 2019
Biragenda gute ko Agathon Rwasa yanga kurindwa n’abapolisi nyuma y’icyemezo cyo kwamburwa abasirikare bamurindaga

Editorial 05 Jan 2018
Uganda:  Gen Kale Kayihura  yatawe muri yombi hakoreshejwe kajugujugu

Editorial 13 Jun 2018
Umurage wa Perezida Nkurunziza mu myaka 15 amaze ku butegetsi: Ese CNDD FDD yahawe ubutegetsi yiteguye?

Editorial 05 May 2020

prev
next

Igitekerezo kimwe

  1. Dieudonne Hakizayezu
    June 4, 20194:09 am -

    Badege we, shame on you!

    Ibyo wavuga byose ntibyakwakirwa neza n’abanyarwanda. Kurasa impunzi?

    Muzishakaho iki se, ko zari zagiye kuri HCR izishinzwe, hari ibiro by’umurenge cg akarere zari zabujije ubuhwemo?

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru