• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ni iki kihishe inyuma y’impfu zikurikiranye z’Abanyaburayi? Abandi 2 bapfuye muri Uganda

Ni iki kihishe inyuma y’impfu zikurikiranye z’Abanyaburayi? Abandi 2 bapfuye muri Uganda

Editorial 26 Feb 2018 INKURU NYAMUKURU

Mu gihugu cya Uganda hakomeje kumvikana impfu z’Abanyaburayi zikurikirana mu buryo bushobora gutuma umuntu yibaza icyaba kizihishe inyuma, aho Igipolisi cya Uganda cyatangiye iperereza ku rupfu rw’abandi babiri, Umudage n’Umubiligi barimo umwe wapfuye kuri uyu wa Mbere.

Aba bombi bapfuye ku minsi itandukanye, umwe kuwa gatanu w’icyumweru gishize, mu gihe undi yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, itariki 26 Gashyantare nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ivuga.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere n’umuvugizi w’igipolisi, Emilian Kayima, rivuga ko abapfuye ari; Umudage witwa Hans Jurgen Vallant w’imyaka 64, Umubiligi witwa Eric Yvomr w’imyaka 54 y’amavuko.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko Umudage yapfuye kuwa 23 gashyantare azize umutima, aho yoherejwe mu bitaro bya Case Hospital (Umuhanzi Mowzey Radio yapfiriyemo), akahamara iminsi 2 akoherezwa mu Bitaro bya Nsambya, aho byatangarijwe ko yapfuye.

Kuri uyu Mubiligi, umuvugizi wa polisi avuga ko inshuti ye y’Umurundikazi yitwa Joseline Mupfasoni utuye Muyenga B mu macumbi ya Vermigo, yabwiye igipolisi ko nyakwigendera yiyahuye.

Ibi bikaba bibaye mu gihe igipolisi gikomeje iperereza ku mpfu z’Abandi Banyaburayi batatu bapfuye mu bihe bitandukanye harimo abaguye muri hotel mu minsi ishize .

Mu cyumweru gishize, Umukuru w’Igipolisi, IGP Gen. Kale Kayihura akaba yaratangaje ko raporo ya otopsy yagaragaje ko aba batatu, bapfiriye mu mahoteli atandukanye, basanzwemo ibiyobyabwenge n’uburozi.

Nubwo bivugwa gutyo, hari andi makuru ashinja urwego rushinzwe umutekano mu gihugu imbere (ISO) kuba rwaba rwaragize uruhare mu rupfu babiri bapfuye ku ikubitiro, Terasvouri Tuomas Juha Petteri ukomoka muri Finland na Alex Nordlarndar Sebastien Andreas wo muri Sweden bapfiriye muri Pearl of Africa hotel na Sheraton Kampala.

Urubuga perilofafrica.com ruvuga ko igipolisi cyandikiye uru rwego (ISO) gisaba ko abakozi bacyo bakwitaba bakabazwa ku rupfu rw’aba banyamahanga babiri, aho mu bo igipolisi cyifuzaga kubaza harimo n’umuyobozi mukuru wa ISO, Fred Kaka Bagyenda.

Umuvugizi wa polisi, Emilian Kayima akaba yaravugaga ko bifuzaga kubaza umuntu wese wahuye n’aba banyamahanga kuva bagera ku kibuga cy’indege kugeza bageze mu mahoteli basanzwemo bapfuye.

Bivugwa ko umwe muri aba banyamahanga witwa Patteri ngo yerekanye ibaruwa y’ubutumire bw’ubuhimbano bwari bwavuye ku mukuru wa ISO, Col.(Rtd) Kaka Bagyenda, yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Entebbe.

Bikavugwa na none ko Patteri yari aherekejwe n’umugore w’umugandekazi, Faridah Nakaye, n’abandi bantu bafite imbunda ubwo yinjiraga muri Hotel Pearl of Africa, saa moya za mugitondo bagasanga yapfuye nk’uko byemejwe n’ushinzwe gutanga amakuru muri iyi hotel, Doreen Komuhangi.

Sebastien nawe yasanzwe saa sita z’amanywa yapfuye nyuma y’amasaha makeya abakozi ba ISO bamukuye ku kibuga cy’indege cya Entebbe. Batatu bakekwa barimo umuseriveri bagararanye n’uyu Munya-Finland batawe muri yombi nabo.

Gusa nyuma ibizamini byo kwa muganga byagaragaje ko bazize ibiyobyabwenge n’uburozi butazwi.

 

2018-02-26
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yavuzeko nta ngabo z’u Rwanda zibarizwa ku butaka bwa Kongo

Perezida Kagame yavuzeko nta ngabo z’u Rwanda zibarizwa ku butaka bwa Kongo

Editorial 28 Apr 2020
Uko FBI yajyaga isoma email, ikanumviriza ibiganiro kuri telefone byakorwaga na Sam Kutesa arya Ruswa

Uko FBI yajyaga isoma email, ikanumviriza ibiganiro kuri telefone byakorwaga na Sam Kutesa arya Ruswa

Editorial 17 Nov 2018
Ese iyo Kongo iza kuba ikorana na Al-Qaeda nk’uko ikorana na FDLR, Amerika n’Uburayi byari kubirenza ingohe?

Ese iyo Kongo iza kuba ikorana na Al-Qaeda nk’uko ikorana na FDLR, Amerika n’Uburayi byari kubirenza ingohe?

Editorial 09 Jan 2023
Uganda : Uko Museveni yahinduye gahunda yo kwigenga kw’ibigo bya leta nyuma y’imyaka 33

Uganda : Uko Museveni yahinduye gahunda yo kwigenga kw’ibigo bya leta nyuma y’imyaka 33

Editorial 22 May 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umukozi wa NPD afunzwe akekwaho konona umutungo wayo awugurisha no guhemberwa umuntu udakora
ITOHOZA

Umukozi wa NPD afunzwe akekwaho konona umutungo wayo awugurisha no guhemberwa umuntu udakora

Editorial 11 Sep 2017
Kiyovu yazanye umunya-Afurika y’Epfo, Rutahizamu w’umunya-Nigeria Nanbur Gabriel na Eloundou Ngono uvuye muri Cameroon basinyiye Gasogi United
Amakuru

Kiyovu yazanye umunya-Afurika y’Epfo, Rutahizamu w’umunya-Nigeria Nanbur Gabriel na Eloundou Ngono uvuye muri Cameroon basinyiye Gasogi United

Editorial 04 Aug 2022
Shampiyona ibura imikino 2 ngo irangire, Kiyovu SC na APR FC ku gikombe, Rayon Sports igabanyije amahirwe yayo
Amakuru

Shampiyona ibura imikino 2 ngo irangire, Kiyovu SC na APR FC ku gikombe, Rayon Sports igabanyije amahirwe yayo

Editorial 07 May 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru