Mu gihugu cya Uganda hakomeje kumvikana impfu z’Abanyaburayi zikurikirana mu buryo bushobora gutuma umuntu yibaza icyaba kizihishe inyuma, aho Igipolisi cya Uganda cyatangiye iperereza ku rupfu rw’abandi babiri, Umudage n’Umubiligi barimo umwe wapfuye kuri uyu wa Mbere.
Aba bombi bapfuye ku minsi itandukanye, umwe kuwa gatanu w’icyumweru gishize, mu gihe undi yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, itariki 26 Gashyantare nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ivuga.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere n’umuvugizi w’igipolisi, Emilian Kayima, rivuga ko abapfuye ari; Umudage witwa Hans Jurgen Vallant w’imyaka 64, Umubiligi witwa Eric Yvomr w’imyaka 54 y’amavuko.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko Umudage yapfuye kuwa 23 gashyantare azize umutima, aho yoherejwe mu bitaro bya Case Hospital (Umuhanzi Mowzey Radio yapfiriyemo), akahamara iminsi 2 akoherezwa mu Bitaro bya Nsambya, aho byatangarijwe ko yapfuye.
Kuri uyu Mubiligi, umuvugizi wa polisi avuga ko inshuti ye y’Umurundikazi yitwa Joseline Mupfasoni utuye Muyenga B mu macumbi ya Vermigo, yabwiye igipolisi ko nyakwigendera yiyahuye.
Ibi bikaba bibaye mu gihe igipolisi gikomeje iperereza ku mpfu z’Abandi Banyaburayi batatu bapfuye mu bihe bitandukanye harimo abaguye muri hotel mu minsi ishize .
Mu cyumweru gishize, Umukuru w’Igipolisi, IGP Gen. Kale Kayihura akaba yaratangaje ko raporo ya otopsy yagaragaje ko aba batatu, bapfiriye mu mahoteli atandukanye, basanzwemo ibiyobyabwenge n’uburozi.
Nubwo bivugwa gutyo, hari andi makuru ashinja urwego rushinzwe umutekano mu gihugu imbere (ISO) kuba rwaba rwaragize uruhare mu rupfu babiri bapfuye ku ikubitiro, Terasvouri Tuomas Juha Petteri ukomoka muri Finland na Alex Nordlarndar Sebastien Andreas wo muri Sweden bapfiriye muri Pearl of Africa hotel na Sheraton Kampala.
Umuvugizi wa polisi, Emilian Kayima akaba yaravugaga ko bifuzaga kubaza umuntu wese wahuye n’aba banyamahanga kuva bagera ku kibuga cy’indege kugeza bageze mu mahoteli basanzwemo bapfuye.
Bivugwa ko umwe muri aba banyamahanga witwa Patteri ngo yerekanye ibaruwa y’ubutumire bw’ubuhimbano bwari bwavuye ku mukuru wa ISO, Col.(Rtd) Kaka Bagyenda, yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Entebbe.
Bikavugwa na none ko Patteri yari aherekejwe n’umugore w’umugandekazi, Faridah Nakaye, n’abandi bantu bafite imbunda ubwo yinjiraga muri Hotel Pearl of Africa, saa moya za mugitondo bagasanga yapfuye nk’uko byemejwe n’ushinzwe gutanga amakuru muri iyi hotel, Doreen Komuhangi.
Sebastien nawe yasanzwe saa sita z’amanywa yapfuye nyuma y’amasaha makeya abakozi ba ISO bamukuye ku kibuga cy’indege cya Entebbe. Batatu bakekwa barimo umuseriveri bagararanye n’uyu Munya-Finland batawe muri yombi nabo.
Gusa nyuma ibizamini byo kwa muganga byagaragaje ko bazize ibiyobyabwenge n’uburozi butazwi.