Umuhanzikazi Butera Knowless yamaze gukorana indirimbo n’umuhanzi wo muri Tazaniya witwa Ben Pol ikaba izasohoka mu minsi iri imbere.
Mu cyumweru gishize umuhanzikazi Knowless n’umugabo we akaba n’umujyanama mu bya muzika Ishimwe Clement, berekeje muri Tanzaniya mu bikorwa bitandukanye bya muzika.
Nk’uko tubikesha umunyamakuru wa Azam TV yo muri Tanzaniya, wanagiranye ikiganiro na Knowless yavuze ko uyu mugore rukumbi watwaye PGGSS, yakoranye indirimbo n’umuhanzi ukomeye wo muri Tanzaniya ari we Benard Michael Paul Mnyang’anga uzwi nka Ben Paul.
Nta byinshi b
yatangajwe kuri iyi ndirimbo haba izina ryayo cyangwa se niba hafashwe amashusho yayo, gusa nabyo byari muri gahunda.
Muri iyi minsi abahanzi bo muri Kina Music bari gukorera cyane muri Tanzaniya cyane cyane amashusho dore ko Knowless ariho yakoreye Uzagaruke, na Tom Close akahakorera Naba Umuyonga iri mu zikunzwe muri iyi minsi.
Ben Paul ni umwe bahanzi bakomeye muri Tanzaniya, akaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye nka Muziki ya Darasa, Phone yatanyije na Mr Eazi wo muri Nigeria, Moyo Mashine, Bado Kidogo aheruka gushyira hanze mu minsi mike ishize.