Bitewe n’umwenda ugera kuri miliyari Shs 33 Polisi ya Uganda itishyuye abayigemuriraga ibiribwa guhera muri 2015, ibigo byayigemuriraga ibiribwa byafashe umwanzuro wo guhagarika amasezerano bari bafitanye.
Ibyo biribwa birimo ibishyimbo n’isukari. Igipolisi ngo nticyishyura uko bikwiye kubera ko kiri mu bibazo by’ubukene bukabije.
Umuyobozi wa Polisi ya Uganda, General Kale Kayihura, yasabye Minisitiri w’Umutekano, Gen Jeje Odong ko yabasabira Guverinoma ikabishyurira amadeni bafite agera kuri miliyari 125.9 z’ama-shilling.
Nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru Daily Monitor, igipolisi cya Uganda ngo kiri mu bihe bikomeye by’amikoro, ku buryo ibikorwa bimwe na bimwe birarimo gukorwa uko bikwiye.
Umuyobozi wa Polisi ya Uganda Gen Kayihura yavuze ko bari gushaka uburyo bakwihaza mu biribwa, bagatangira umushinga wo guhinga ibyo barya.
Yagize ati “Nk’urugero dufata amadeni mu kugura ibiribwa. Tugomba kugira uburyo bwo guhinga ibiribwa byacu nk’uko za gereza zibikora ariko tukagira n’ibindi bikorwa bitwinjiriza amafaranga.”
Nyuma yo guhagarika kugemurira ibiribwa Polisi ya Uganda, abacuruzi batangaje ko nibatishyurwa mu kwezi kumwe bazitabaza Inteko Ishinga Amategeko bishyurwe bwangu, kuko bagiranye inama nyinshi n’ubuyobozi bwa Polisi ariko ibyemejwe ntibyubahirizwe.
Polisi ya Uganda ifite imyenda irebana na fagitire z’amashanyarazi, amazi, ibiribwa, amavuta y’imodoka udasize ibiribwa, kandi iryo deni ryagiye rizamuka cyane guhera mu 2010. Mu 2013 byabarwaga ko ideni rya Polisi ringana na miliyari 38.4, ariko muri Mutarama 2018 ryamaze kwikuba hafi inshuro enye kuko rigeze kuri miliyari 125.9 z’ama- Shilling.
Minisiteri y’Imari muri Uganda iheruka gutanga amabwiriza ku nzego zose ko zakora ibishoboka byose zikishyura amadeni, aho nibura buri gihembwe hatangwa miliyari 10 z’ama- Shilling agenewe kwishyura imyenda. Gusa ngo mbere y’uko igihembwe kirangira haba hafashwe amadeni atagira ingano.
Minisitiri Odong ku wa Mbere yemeje ko afitanye inama na Minisitiri w’Imari muri Uganda, Matia Kasaija, ngo harebwe uburyo igipolisi cya Uganda cyafashwa.