Urukiko rukuru rwasubukuye iburanisha ry’urubanza rwa Dr.Munyakazi Leopold yajuririyemo kubera igihano cy’igifungo cya burundu y’umwihariko yahanishijwe mu mwaka ushize, akaba yasabye ko yazajya kuburanira ku ivuko.
Mu iburanisha ryo ku wa kane tariki ya 1 Werurwe 2018, uregwa yasabye ko umucamanza yazajya kumuburanishiriza aho bikekwa ko yakoreye ibyaha. Arasanga ari bwo yabona ubutabera buboneye. Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.
Kimwe mu byo uyu mugabo asaba urukiko rukuru ni ukumanuka rukajya kumuburanishiriza mu karere ka Kamonyi mu cyahoze kitwa Komini Kayenzi, aho bikekwa ko yakoreye ibyaha. Mu mwaka ushize wa 2017 ni bwo Munyakazi yakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga igihano cy’igifungo cya burundu y’umwihariko.
Dr.Munyakazi yasabye umucamanza kongera gusuzumana ubushishozi ubusabwe bwe. Arasanga kujya kumuburanishiriza aho aregwa ko yakoreye ibyaha byarushaho gutanga isura nziza y’ubutabera bw’u Rwanda mu maso y’amahanga.
Muhima Antoine umucamanza ukuriye inteko iburanisha, yabwiye uregwa ko urubanza rugomba gukomereza mu rukiko yajuririyemo bazabona ari ngombwa bakazamanuka aho bikekwa ko ibyaha byabereye. Ni ingingo yashimishije Munyakazi.
Dr Munyakazi kandi yikomye inkiko zamuburanishije mbere zikamuhanisha igihano cya burundu y’umwihariko. Aravuga ko izo nkiko zitabifitiye ububasha.
Aravuga ko agifatwa hatagombaga kugira urundi rukiko rumuburanisha uretse uru rugereko rwihariye ruburanisha ibyaha biri ku rwego mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imipaka.
Ubushinjacyahan bwavuze ko urukiko rwamuciriye urubanza rubifitiye ububasha kandi ko Munyakazi yakunze kwiyima uburenganzira bwo kuburana.
Bwavuze ko urukiko rukuru rufite ububasha bwo kuburanisha ubujurire bw’uregwa ariko nta bubasha rufite bwo gutesha agaciro ibyakozwe n’inkiko zabanje.
Ubushinjacyaha buvuga ko aba batangabuhamya baje mu rukiko mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko bagombye kuba bagaragarizwa imyirondoro yuzuye ndetse n’icyo bazafasha urukiko. Ubushinjacyaha bwafashe abo bari baje mu rukiko nk’abaherekeza. Bwavuze ko hagomba kubanza kuboneka urutonde rwabo runoze urukiko rukarwemeza aho kuza nk’abaherekeje mu bukwe.
Uruhande rwiregura rwo ruvuga ko aba batangabuhamya bari barabatanze no mu nyandiko. Munyakazi yabwiye umucamanza ati Nyakugira Imana nanjye ibyo ubushinjacyaha buvuga ni ko mbibona ariko ndagira ngo mbuhumurize ndabona bwatangiranye ubwoba.
Umunyamategeko umwunganira yavuze ko iby’abatangabuhamya bamushinjura baje mu rukiko, umucamanza yabisuzuma.
Umucamanza yavuze ko hataragera kumva abatangabuhamya. Yavuze ko kuba baje bishobora gukorwa mu manza mbonezamubano kandi ko bitashoboka mu manza nshinjabyaha. Yabategetse gusohoka mu iburanisha umwanditsi w’urukiko akabanza gufata imyirondoro yabo.
Ni ingingo na yo Munyakazi yateyeho impaka maze avuga ko imyirondoro y’abatangabuhamya ikorerwa ku nyandiko y’iburanisha bari mu rukiko.
Dr.Munyakazi Leopold yavanwe muri USA muri leta ya Alabama mu 2016 aho yari umwalimu muri Kaminuza. Mu 2017 inkiko z’u Rwanda zamuhanishije igihano cy’igifungo cya burundu y’umwihariko nyuma yo kumuhamya ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu. Ibyaha byose yita ko ari ibicurano. Iburanisha rizakomeza ku itariki ya 08 y’ukwezi kwa gatatu.