Abanyarwanda 4 bahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, boherejwe mu gihugu cya Benin ngo abe ari ho barangiriza ibihano byabo bavanwe I Arusha ho bari bafungiye. Muri aba harimo abakatiwe igifungo cya burundu.
Abo barimo Gen. Augustin Bizimungu (uri ku ifoto) w’imyaka 65, wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo, akaba yarakatiwe mu 2014 gufungwa imyaka 30 na TPIR. Yafatiwe muri Angola mu 2002 ajyanwa I Arusha ku Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, TPIR.
Undi ni Gregoire Ndahimana wafatiwe muri Congo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu 2009. Mu 2013 nibwo yakatiwe gufungwa imyaka 25. Gregoire Ndahimana w’imyaka 66 yahoze ari Burugumesitiri wa Komini Kivumu ahiciwe Abatutsi basaga 2,000 muri Kiliziya ya Nyange.
Uwa gatatu ni Calixte Nzabonimana w’imyaka 65 y’amavuko wakatiwe na TPIR igifungo cya burundu mu 2012 akaba yarahoze ari minisitiri w’urubyiruko mu gihe cya jenoside. Yafatiwe muri Tanzania mu 2008.
Uwa Kane woherejwe muri Benin nk’uko iyi nkuru dukesha VOA ikomeza ivuga, ni Ildephonse Nizeyimana w’imyaka 55 wari Captain mu gisirikare cy’u Rwanda (EX-FAR). Uyu washinjwaga kuba ari we wategetse kwica umwamikazi Rosalia Gicanda, yafatiwe muri Uganda mu 2009, akatirwa na TPIR gufungwa burundu mu 2012.
Urwego rwa Loni rwashyiriweho kurangiza imanza zasigajwe na TPIR zitarangiye, ruvuga ko aba boherejwe muri Benin kurangirizayo igihano cyabo nk’uko amasezerano y’uko ibihugu bigomba kwakira abaciriwe imanza bavanwe muri gereza ya Loni I Arusha, avuga.
Benin ikaba yiyongereye ku bihugu nka Senegal na Mali nabyo byakiriye abandi Banyarwanda bajya kurangirizayo ibihano byabo.
Kuri ubu, i Arusha muri Tanzania hasigaye Abanyarwanda 2 batarabona ibihugu bibakira ari bo; Augustin Ngirabatware wahoze ari minisitiri w’imigambi ya leta mu gihe cya jenoside, akaba yarakatiwe gufungwa imyaka 30. Urwego rwasigaruyeho TPIR rukaba ruteganya gusubiramo urubanza rwe kuva mu mizi.
Undi ni Pauline Nyiramasuhuko wari minisitiri w’iterambere ry’umuryango wakatiwe gufungwa imyaka 47.
Nubwo bimeze gutyo hari abandi barangije ibihano byabo barekuwe cyangwa bagizwe abere, nabo bakiba I Arusha bategereje kubona ibihugu bizabakira ariko ibyo bihugu birimo imiryango yabo cyangwa ibindi byanze kubakira. Uko ari 11 bose ngo baba mu nzu imwe irinzwe na Loni nk’abanyeshuri.