• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Arusha: Abandi Banyarwanda 4 bahamijwe ibyaha na TPIR boherejwe kurangiriza ibihano muri Benin

Arusha: Abandi Banyarwanda 4 bahamijwe ibyaha na TPIR boherejwe kurangiriza ibihano muri Benin

Editorial 02 Mar 2018 INKURU NYAMUKURU

Abanyarwanda 4 bahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, boherejwe mu gihugu cya Benin ngo abe ari ho barangiriza ibihano byabo bavanwe I Arusha ho bari bafungiye. Muri aba harimo abakatiwe igifungo cya burundu.

Abo barimo Gen. Augustin Bizimungu (uri ku ifoto) w’imyaka 65, wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo, akaba yarakatiwe mu 2014 gufungwa imyaka 30 na TPIR. Yafatiwe muri Angola mu 2002 ajyanwa I Arusha ku Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, TPIR.

Undi ni Gregoire Ndahimana wafatiwe muri Congo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu 2009. Mu 2013 nibwo yakatiwe gufungwa imyaka 25. Gregoire Ndahimana w’imyaka 66 yahoze ari Burugumesitiri wa Komini Kivumu ahiciwe Abatutsi basaga 2,000 muri Kiliziya ya Nyange.

Uwa gatatu ni Calixte Nzabonimana w’imyaka 65 y’amavuko wakatiwe na TPIR igifungo cya burundu mu 2012 akaba yarahoze ari minisitiri w’urubyiruko mu gihe cya jenoside. Yafatiwe muri Tanzania mu 2008.

Uwa Kane woherejwe muri Benin nk’uko iyi nkuru dukesha VOA ikomeza ivuga, ni Ildephonse Nizeyimana w’imyaka 55 wari Captain mu gisirikare cy’u Rwanda (EX-FAR). Uyu washinjwaga kuba ari we wategetse kwica umwamikazi Rosalia Gicanda, yafatiwe muri Uganda mu 2009, akatirwa na TPIR gufungwa burundu mu 2012.

Urwego rwa Loni rwashyiriweho kurangiza imanza zasigajwe na TPIR zitarangiye, ruvuga ko aba boherejwe muri Benin kurangirizayo igihano cyabo nk’uko amasezerano y’uko ibihugu bigomba kwakira abaciriwe imanza bavanwe muri gereza ya Loni I Arusha, avuga.

 Mu mpera z’umwaka ushize, abandi Banyarwanda 4 bavanwe I Arusha boherezwa muri gereza yo muri Senegal kuba ari ho barangiriza ibihano byabo.

Benin ikaba yiyongereye ku bihugu nka Senegal na Mali nabyo byakiriye abandi Banyarwanda bajya kurangirizayo ibihano byabo.

Kuri ubu, i Arusha muri Tanzania hasigaye Abanyarwanda 2 batarabona ibihugu bibakira ari bo; Augustin Ngirabatware wahoze ari minisitiri w’imigambi ya leta mu gihe cya jenoside, akaba yarakatiwe gufungwa imyaka 30. Urwego rwasigaruyeho TPIR rukaba ruteganya gusubiramo urubanza rwe kuva mu mizi.

Undi ni Pauline Nyiramasuhuko wari minisitiri w’iterambere ry’umuryango wakatiwe gufungwa imyaka 47.

Nubwo bimeze gutyo hari abandi barangije ibihano byabo barekuwe cyangwa bagizwe abere, nabo bakiba I Arusha bategereje kubona ibihugu bizabakira ariko ibyo bihugu birimo imiryango yabo cyangwa ibindi byanze kubakira. Uko ari 11 bose ngo baba mu nzu imwe irinzwe na Loni nk’abanyeshuri.

 

2018-03-02
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Ndayishimiye yohereje Batayo ya 9 muri congo,  gusimbura iya 7 yashiriye kurugamba barwanamo na M23.

Perezida Ndayishimiye yohereje Batayo ya 9 muri congo, gusimbura iya 7 yashiriye kurugamba barwanamo na M23.

Editorial 07 Feb 2024
Perezida Kagame yageze muri Kenya aho yitabiriye inama ya 14 ku mishinga y’Umuhora wa Ruguru

Perezida Kagame yageze muri Kenya aho yitabiriye inama ya 14 ku mishinga y’Umuhora wa Ruguru

Editorial 26 Jun 2018
Abadiplomate ba Tshisekedi bakomeje gufatirwa muri magendu y’ibiyobyabwenge

Abadiplomate ba Tshisekedi bakomeje gufatirwa muri magendu y’ibiyobyabwenge

Editorial 21 Jul 2025
Umunyarwanda ati:” Aho kugira umwana agapfa ahagaze washyingura ukihanagura”

Umunyarwanda ati:” Aho kugira umwana agapfa ahagaze washyingura ukihanagura”

Editorial 01 Mar 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Zion Temple “Afrika haguruka “:  Mugikorwa cy’Ubuhanuzi, Ubutaka bwa Isiraheli bwahujwe n’ubw’u Rwanda
Mu Mahanga

Zion Temple “Afrika haguruka “: Mugikorwa cy’Ubuhanuzi, Ubutaka bwa Isiraheli bwahujwe n’ubw’u Rwanda

Editorial 28 Jul 2016
Batatu mu bayobozi b’akarere ka Gicumbi batawe muri yombi
Mu Rwanda

Batatu mu bayobozi b’akarere ka Gicumbi batawe muri yombi

Editorial 02 Nov 2017
Ni iki kihishe inyuma y’impfu zikurikiranye z’Abanyaburayi? Abandi 2 bapfuye muri Uganda
INKURU NYAMUKURU

Ni iki kihishe inyuma y’impfu zikurikiranye z’Abanyaburayi? Abandi 2 bapfuye muri Uganda

Editorial 26 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru