Abasirikare b’u Burundi bari mu butumwa bw’amahoro muri Somalia (AMISOM), bagabweho igitero n’abarwanyi ba Al Shabaab, batanu bagipfiramo,babiri baburirwa irengero abandi barakomereka.
Aya makuru yemejwe na Leta y’u Burundi, ko icyo gitero cyagabwe ku modoka zari zitwaye abasirikare 49 b’abarundi, bari bageze mu birometero 49 uvuye mu mujyi wa Mogadisco.
Igisirikare cya Leta ya Somalia, cyatangarije Radiyo Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ko icyo gitero cyaguyemo abasirikare batanu, abandi benshi barakomereka.
Visi Perezida wa Mbere w’u Burundi, Gaston Sindimwo, mu kiganiro yagiranye na VOA yemeje aya makuru ko abasirikare batanu b’u Burundi bari mu butumwa bw’amahoro bapfuye, nyuma yo kugwa mu gico cy’abanzi abandi batatangajwe imibare barakomereka.
Al Shabaab yo yigambye ko yishe abasirikare basaga 20, gusa Leta igatangaza ko ari amakabyankuru.