Nyuma y’igitero cy’iterabwoba cyagabwe mu mujyi i Ouagadougou muri Burkina- Faso, kigahitana ubuzima bw’abagera kuri 15, Perezida Kagame yihanganishije abatuye muri iki gihugu.
Ni igitero cyagabwe ku wa 2 Werurwe 2018, mu murwa mukuru w’iki gihugu. Mu gihe ibinyamakuru bitangaza ibitadukanye ku mibare y’abakiguyemo, Guverinoma ya Burkina Faso yitangarije ko abagabye igitero 8 n’abasirikare ba Leta 7 aribo bahasize ubuzima.
Mu kubihanganisha Perezida Kagame abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, yagize ati “Twihanganishije abaturage ba Burkina Faso ku bw’ubuzima bwabaguye mu gitero cy’iterabwoba cyagabwe uyu munsi i Ouagadougou, Nifatanyije n’umuvandimwe wanjye, Perezida Roch Marc Christian Kaboré tuzarwanya iterabwoba muri Sahel’.
Mu gihe Leta ya Burkina Faso itangaza ko hataramenyekana abagabye icyo gitero, iki gihugu gikunze guterwa n’abarwanyi bafitanye isano na Al Qaeda.