- 15% ya budget y’u Rwanda ashyirwa mu buzima…Bikorwa n’ibihugu bike muri Africa.
- Umubare w’abagore bapfa babyara waragabanutse ariko ngo ntibihagije.
Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Amb. Claver Gatete avuga ko Leta y’u Rwanda ishyira ingengo y’imari ihagije mu rwego rw’ubuzima kuko nta kindi cyagerwaho hatari ubuzima bwiza, akavuga ko ibi biri gutanga umusaruro mwiza kuko ubu ikizere cyo kuramba ku banyarwanda kigeze ku myaka 67 mu gihe mu gihe cyatambutse cyari munsi y’imyaka 50.
I Kigali, uyu munsi hatangiye inama mpuzamahanga y’Iminsi ibiri ihuza inzego z’Ubuzima n’abafatanyabikorwa bazo ku mugabane wa Africa ngo barebere hamwe icyatuma uru rwego rukomeza kugira ingufu.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda ivuga ko isangiza ibindi bihugu ibimaze kugerwaho mu buzima n’ubuvuzi bw’Abanyarwanda bishingiye ku kuba urwego rw’ubuzima rushyirwamo ingengo y’imari ihagije, hejuru ya 15% by’ingengo y’imari yose y’igihugu.
Minisitiri w’imari n’Igenamigambi Amb. Claver Gatete watangije iyi nama ku mugaragaro avuga ko Leta y’u Rwanda yashyize imbere ubuzima kuko ntacyo bungana.
Ati “Ubuzima ni ubuzima nyine, turabukeneye, mbere yo gutekereza ibindi byose dushyiramo amafaranga, tutekereza ubuzima, burahenda ariko buranakenewe.”
Agaruka ku musaruro w’aya mafaranga atubutse ashyirwa mu rwego rw’Ubuzima, Amb. Gatete ati “Ugiye kureba imyaka y’Abanyarwanda muri rusange iragera hafi kuri 67 tuvuye hasi rwose ya 50.”
Gatete ugaragaza ibiba bikenewe kugira ngo urwego rw’ubuzima rukore neza birimo amavuriro; ibikoresho n’ubwishingizi, avuga ko n’ubwo hashyirwamo imari itubutse ariko hakiri byinshi byo gukora.
Imfu z’abagore n’abana zaragabanutse ariko ntibihagije…
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo k’ibarurishamibare muri 2016, bwagaragaje ko kuva mu mwaka wa 2000 umubare w’abana bapfa bavuka wavuye kuri 107 ku bana 1000 ukagera kuri 32, naho abapfaga batarageza ku myaka itanu bakava kuri 152 bagera kuri 50 ku bana 1000.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba avuga ko ubu abagore bapfa babyara ari 210 ku bagore 100 000, naho abana bapfa batarengeje ukwezi bakaba 16 ku 1000.
Avuga ko nubwo iyi mibare uri hasi ugereranyije n’ibindi bihugu byo ku mugabane wa Africa ariko ikwiye kugabanuka birenze uku.
Dr Gashumba ibihugu byitabiriye iyi nama biza kugaragaza ingamba bishyira mu buzima, u Rwanda rukaza kubisangiza ibikorwa birimo gahunda y’abajyanama b’ubuzima basigaye bafasha abantu midugudu yose.
Abana barenga 93% bahabwa inkingo ku buntu, ababyeyi 91% bakaba babyarira kwa muganga.
Dr Gashumba ati “Ariko natwe hari ibyo tudakora neza dukwiye kuvugurura n’abo 9% batabyarira kwa muganga tugomba kubafasha ku buryo bose babyarira kwa muganga.
Dr Belay Begashaw uyobora ikigo gishinzwe kwihutisha intego z’iterambere rirambye cyanateguye iyi nama, avuga ko inzego z’Ubuzima muri Africa zishyirwamo amafaranga menshi ariko abazikoramo ntibite ku nshingano zabo uko bikwiye.
Ati “Imari ishyirwamo mu nzego z’ubuzima ni kimwe ariko n’ireme rivamo ni ikindi.”
Dr Belay avuga ko igikwiye gushyirwamo ingufu ari igenzura rigomba gukorerwa inzego z’ubuzima kugira ngo abazikoramo bubahirize inshingano zabo uko bikwiye.
Source: Umuseke