• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

 
You are at :Home»UBUKUNGU»“Amafuti n’amakosa by’Abayobozi, nibyo byatumye umujyi wa Huye umara igihe warabaye amatongo”- Perezida Kagame [ VIDEO

“Amafuti n’amakosa by’Abayobozi, nibyo byatumye umujyi wa Huye umara igihe warabaye amatongo”- Perezida Kagame [ VIDEO

Ubwanditsi 26 Feb 2019 UBUKUNGU

Perezida Paul Kagame yanenze ibyemezo bireba Umujyi wa Huye byagiye bifatwa na bamwe mu bayobozi, bikagira ingaruka mbi ku bawutuye no ku iterambere ryawo.

Yabivuze ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere ubwo yaganiraga n’abavuga rikijyana bo mu Ntara y’Amajyepfo bari bateraniye mu Mujyi wa Huye.

Mu myaka mike ishize igice kimwe cy’Umujyi wa Huye kirimo ikizwi nko mu Cyarabu cyari cyarahindutse amatongo kuko ubuyobozi bwari bwarafunze inyubako busaba ba nyirazo kuzivugurura bakubaka amagorofa.

Kubaka amagorofa byarananiranye kuko byamaze imyaka irenga ine, abahafite inzu bavuga ko nta bushobozi bafite.

Byahumiye ku mirari mu 2013 ubwo Kaminuza za Leta zahurizwaga muri Kaminuza imwe, amashami amwe yabaga i Huye akimurirwa ahandi, abanyeshuri bakagabanyuka bigatuma abacuruzi bamwe batangira guhomba.

Mu Ukwakira 2018 habaye inama nyunguranabitekerezo yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Huye n’abikorera yitabirwa n’abaminisitiri batandukanye, hafatwa umwanzuro ko inzu zari zarafunzwe zigomba gufungurwa zikaba zikorerwamo, ba nyirazo bahabwa imyaka itanu yo gushakisha ubushobozi bwo kubaka izijyanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi.

Uwo mwaka ni nabwo hafashwe umwanzuro wo kongera abanyeshuri bigaga mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda i Huye, bakava ku bihumbi bitanu bakagera ku bihumbi icumi.

Gufungirwa byavuye mu ‘mafuti n’amakosa’

Perezida Kagame yavuze ko kuba bamwe mu bafite inzu mu Mujyi wa Huye barafungiwe hagashira igihe kuvugurura byarananiranye byaraturutse ku makosa.

Ati “Bamwe bari barafungiye amaduka bavuze ko bongeye bakarekura ariko ntabwo ari uko gusa. Ngira ngo abari barafungiwe byavuye mu mafuti no mu makosa ariko ngira ngo ahari nabyo byarabakanguye.”

Yabajije abagera kuri 600 bari bateraniye aho uburyo icyemezo cyafashwe abagenerwabikorwa batabizi kugeza ubwo bibateye ibihombo.

Umwe mu bafite inzu zari zarafunzwe mu Mujyi wa Huye yavuze ko igitekerezo cyo kubafungira cyabituye hajuru batagishijwe inama.

Ati “Byatangiye kuva mu 2010. Hari haje igitekerezo cyo kugira ngo abantu bose bubake inzu zifite amagorofa atatu mu mujyi. Haje ibwirizwa rivuye mu Karere, ntabwo nzi uwarizanye kuko haje ibwiriza bucya bandika ku nzu ngo ‘Towa Towa’, baratubwira bati inzu zigomba gufungwa mukubaka amagorofa.”

Uwo mucuruzi yavuze ko ikibazo gikomeye cyabayemo ari uko babasabye kuvugurura inzu zabo nta kuganira. Ati “Benshi cyabagahuyeho bituma uyu mujyi bose bawuhunga baragenda.”

Perezida Kagame avuga ko igitekerezo cyo kuvugurura umujyi atari kibi ariko ngo byakozwe mu buryo butatekejweho neza.

Yavuze ko kwibwira ko ikintu kiri mu kuri ariko ntukibwire abandi iteka bizana ingaruka zitari nziza.

Ati “Ndibwira ko n’igitekerezo niba cyaratangiye ari kizima, nticyasobanutse neza cyangwa n’abantu bagitekereje ntibagitekereje neza ngo n’ishyirwa mu bikorwa rigende neza. Byabaye gufata ikintu kimwe mu bintu icumi ibindi byose ukabyihorera.

Yakomeje ati “Abayobozi iyo baganiriye n’abo bayobora ikintu bakakibumvisha ntabwo bigorana, n’iyo bigoranye ku mpamvu zumvikana abantu bafite uko babyifatamo neza.”

Icyakora Perezida Kagame yasabye abafite inzu bakomorewe mu mujyi Huye kutirara, ngo kuko nibadakosora ngo bakore ibyo basabwa n’ubundi bashobora kongera gufungirwa.

Amashami ya Kaminuza i Huye yagiye kubera inyungu za bamwe

Nyuma yo guhuza amashami ya Kaminuza no kwimura abanyeshuri benshi bakava i Huye, byashyize abacuruzi bamwe mu bihombo kuko benshi bahahirwaga n’abo banyeshuri.
Perezida Kagame yavuze ko yakurikiranye neza icyo kibazo, agasanga byarakozwe ku nyungu z’abantu bamwe.

Ati “Byagiye mubireba, mwese murabyihorera ndetse abandi barabishyigikira. Njya gukurikirana uko byagenze nasanze ibintu byinshi bitandukanye. Umuntu umwe, babiri, batatu akavuga ngo ubwo bimwe bigiye hariya ibindi bigasigara aha njye ntabwo nasigara hano. Agatangira kwireba ikibazo cye kikaza mbere y’icy’igihugu. Akabanza gukemura ikibazo cye ngo icy’igihugu kibe kiretse kizaza nyuma.Niho ibibazo bituruka.”

Umukuru w’igihugu yavuze ko imyumvire nk’iyo ikwiriye guhinduka, abantu bakareka kwirebaho gusa kuko badashobora kumerera neza bagenzi babo babayeho nabi.

Ati “Imitekerereze yacu ntishobora gutuma dukora neza n’ibintu twumva dukwiriye kuba dukora, inyungu n’ingaruka zabyo tuzizi. Aba baturage bacu nibatamera neza , nitutabagezaho ibyo dukwiye kuba tubagezaho, kumera neza bo batameze neza ni ukwibeshya.”

Guhera mu mpera z’umwaka ushize nyuma yo gukomorerwa inzu nyinshi mu mujyi wa Huye zatangiye kuvugururwa kandi urujya n’uruza ruriyongera kuva aho abanyeshuri ba Kaminuza bongerewe.

Amafoto: Village Urugwiro

Inkuru ya IGIHE

2019-02-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abayobozi b’Umujyi wa Kigali bibukijwe indangagaciro zikwiye mu kubaka ubukungu butajegajega

Abayobozi b’Umujyi wa Kigali bibukijwe indangagaciro zikwiye mu kubaka ubukungu butajegajega

Ubwanditsi 30 Jan 2020
Minisitiri w’Intebe yagaragaje inyungu zo guha amahirwe angana umugabo n’umugore

Minisitiri w’Intebe yagaragaje inyungu zo guha amahirwe angana umugabo n’umugore

Ubwanditsi 30 Mar 2019
Perezida Kagame yitabiriye inama ku ishoramari hagati ya Afurika n’u Bwongereza

Perezida Kagame yitabiriye inama ku ishoramari hagati ya Afurika n’u Bwongereza

Ubwanditsi 20 Jan 2020
Umusaruro mbumbe w’igihugu wiyongereye ku kigero cya 8.4% mu gihembwe cya mbere cya 2019

Umusaruro mbumbe w’igihugu wiyongereye ku kigero cya 8.4% mu gihembwe cya mbere cya 2019

Ubwanditsi 18 Jun 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

AGASHYA!Umusore yisatse impeta arayibura ubwo yaragiye kuyambika umukunzi we amusaba ko bashyingirana[AMAFOTO]
SHOWBIZ

AGASHYA!Umusore yisatse impeta arayibura ubwo yaragiye kuyambika umukunzi we amusaba ko bashyingirana[AMAFOTO]

Ubwanditsi 15 Jun 2018
Perezida Kenyatta yasoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda
ITOHOZA

Perezida Kenyatta yasoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda

Ubwanditsi 11 Mar 2019
Nyamara ishyamba si ryeru hagati ya Nairobi na Kinshasa
Amakuru

Nyamara ishyamba si ryeru hagati ya Nairobi na Kinshasa

Ubwanditsi 08 May 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru