Mushyimiyimana Eugenie ni rwiyemezamirimo w’umugore ufite imiturirwa itatu ikorerwamo ubucuruzi mu mujyi wa Kigali, irimo M&M Plaza y’amagorofa arindwi iherereye ku Gishushu.
Uyu mugore usanzwe ari Umuyobozi wa kabiri wungirije w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, yaganiriye na The New Times inakorera muri imwe mu nyubako ze, maze agaruka kuri byinshi byaranze ubuzima bwe kugeza abaye rwiyemezamirimo uri kuri uru rwego.
Mushimiyimana wicisha bugufi ndetse bikanagaragarira buri wese umubonye cyangwa akagera aho akorera mu igorofa ryo hasi rya M&M Plaza, yavuze ko ibyo yagezeho bitamugwiririye, ahubwo yahereye hasi abifashijwemo na nyina umubyara.
Uyu mugore wavukiye mu Karere ka Ruhango mu ntara y’Amajyepfo, yagize amahirwe yo kurererwa mu muryango wamufashije kuba uwo ariwe uyu munsi. Akibyiruka yahoraga iruhande rwa nyina amufasha mu bucuruzi bwe, kumubona akora cyane bikaba ari byo byatumye agira igitekerezo cyo kwikorera.
Agitangira yahereye mu bucuruzi bw’ibiribwa birimo amamesa, ibishyimbo, ifu n’ibindi. Ibikorwa bye yabikoreraga mu Rwanda no hanze; uko imyaka yagiye ishira ndetse n’isoko rigahinduka, yafashe umwanzuro wo kwinjira mu byo yabonaga ko byarushaho kumuzanira inyungu, atangira gucuruza peteroli n’isima.
Mu gihe kigera ku myaka 20, ubucuruzi bwe bugenda neza, yatangiye kwibaza ibibazo byinshi byerekeranye n’ejo hazaza, uko bizamera nasaza, uko mama we azabaho mu zabukuru, aha akaba ariho yafatiye umwanzuro wo kwinjira mu bijyanye n’inyubako zigezweho.
Ati “ Nakomeje gutekereza ku guhanga udushya, igishobora kwinjiza amafaranga menshi, ariko nanone mu bitekerezo byanjye harimo ejo hazaza. Izabukuru, cya gihe uba udashobora kujya hirya no hino mu bihugu bitandukanye, uko niko nagize igitekerezo cyo gutangira kubaka imiturirwa.”
Yakomeje avuga ko gahunda za leta ziri mu byamufashije gufata umwanzuro, cyane cyane igihe Perezida Paul Kagame yahamagariraga abantu gushora imari mu bwubatsi bw’inzu, kuko abantu benshi bakoreraga mu nyubako zigenewe guturwamo.
Ibanga ryatumye agera ku ntsinzi
Mushimiyimana yatangaje ko kugira gahunda no gukoresha neza buri mafaranga yose yinjizaga ari byo byabaye umusingi, aho yakoresheje ayo yabashaga kwizigama ariko nanone yitabaza inguzanyo za banki.
Ati “ Urabizi akenshi iyo bigeze mu bushabitsi imbogamizi iruta izindi ni igishoro ariko njye natangiranye n’umuntu wari usanzwe mu bushabitsi. Amafaranga yose twari dufite twagerageje kuyakoresha neza ariko twegera banki ziduha inguzanyo.”
Yakomeje agira ati “ Iyo uri gushora imari, ugomba gukora ubushakashatsi, ugashaka amakuru ahagije ndetse ukanigira kuri ba bandi bakubanjirije mu bikorwa runaka. Ibi byaramfashije cyane.”
Yakomeje avuga ko ibi ahanini byatewe n’abakozi ba banki batari basobanukiwe neza umushinga we ariko ntibimuce intege ahubwo agahitamo gukomeza kubashyiraho igitutu kugeza ahawe amafaranga yari akeneye.
Asanga abagore bakeneye guhinduka, bagahaguruka ndetse bakigirira icyizere kuko na bo hari icyo bashobora kugeraho.
Ati “ Sintekereza ko kubona inguzanyo ari ikibazo cyihariye ku bagore gusa kuko n’abagabo nabo bahura na cyo. Ikibazo gihari ni uko abagore badakoresha neza amahirwe baba bashyiriweho na leta.”
Yavuze ko nk’abagize aho bagera bari gukora cyane kugira ngo barebe ko abagore bagenzi babo nabo babona umwanya mu bucuruzi, binyuze mu kubaha amahugurwa no kubayobora mu rugendo rwabo rwo kwikorera.
Yanagiriye inama abifuza kugera ikirenge mu cye, abasaba kwisunga abandi ndetse bakarushaho gukunda ibyo bakora.
Ati “Bamwe bakora ubucuruzi kubera ko babonye abandi babwungukiramo, ibi ariko sibyo. Ikindi kandi buri wese mbere yo gutangira gukora, abanza kwiga isoko, gutegura umushinga. Icyo ukora cyangwa icyo wifuza gukora, ese abantu baragikeneye? Reba icyo guverinoma igusaba. Ibi byose ni ingenzi niba wifuza ishoramari rizagera kure.”
“Ikindi kintu ntekereza ko cyamfashije cyane ni uko iteka nyurwa n’uwo ndiwe ndetse n’ibyo ntunze. Ibi byamfashije kuba uwo ndiwe aho kuba undi muntu.”
Mushimiyimana ufite icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bucuruzi yakuye muri Kaminuza ya Kigali,ULK, kuri ubu ari gukurikira amasomo y’icyiciro cya gatatu.
Yabashije kurera abana be batatu ari wenyine kuko umugabo we yitabye Imana nyuma y’imyaka mike bashyingiranwe. Abantu batamuzi ngo birabatungura iyo bamenye ko umugore ashobora gutunga imiturirwa nk’iyo afite.
Ati “Yego abantu baracyafite imyumvire yiganjemo ibitekerano (stereotypes) ariko ibi mpangana nabyo kuko nemera ko ubwo Imana yaturemaga, itigeze igabanya urwego rw’imitekerereze cyangwa ubushobozi bwacu nk’abagore. N’uko gusa abagabo n’abagore bateye bitandukanye, ariko baruzuzanya.”