• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Mushimiyimana, umugore wiyubakiye imiturirwa irimo n’ufite amagorofa arindwi, aravuga imyato ubuyobozi bwiza

Mushimiyimana, umugore wiyubakiye imiturirwa irimo n’ufite amagorofa arindwi, aravuga imyato ubuyobozi bwiza

Ubwanditsi 08 Mar 2018 Mu Rwanda

Mushyimiyimana Eugenie ni rwiyemezamirimo w’umugore ufite imiturirwa itatu ikorerwamo ubucuruzi mu mujyi wa Kigali, irimo M&M Plaza y’amagorofa arindwi iherereye ku Gishushu.

Uyu mugore usanzwe ari Umuyobozi wa kabiri wungirije w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, yaganiriye na The New Times inakorera muri imwe mu nyubako ze, maze agaruka kuri byinshi byaranze ubuzima bwe kugeza abaye rwiyemezamirimo uri kuri uru rwego.

Mushimiyimana wicisha bugufi ndetse bikanagaragarira buri wese umubonye cyangwa akagera aho akorera mu igorofa ryo hasi rya M&M Plaza, yavuze ko ibyo yagezeho bitamugwiririye, ahubwo yahereye hasi abifashijwemo na nyina umubyara.

Uyu mugore wavukiye mu Karere ka Ruhango mu ntara y’Amajyepfo, yagize amahirwe yo kurererwa mu muryango wamufashije kuba uwo ariwe uyu munsi. Akibyiruka yahoraga iruhande rwa nyina amufasha mu bucuruzi bwe, kumubona akora cyane bikaba ari byo byatumye agira igitekerezo cyo kwikorera.

Agitangira yahereye mu bucuruzi bw’ibiribwa birimo amamesa, ibishyimbo, ifu n’ibindi. Ibikorwa bye yabikoreraga mu Rwanda no hanze; uko imyaka yagiye ishira ndetse n’isoko rigahinduka, yafashe umwanzuro wo kwinjira mu byo yabonaga ko byarushaho kumuzanira inyungu, atangira gucuruza peteroli n’isima.

Mu gihe kigera ku myaka 20, ubucuruzi bwe bugenda neza, yatangiye kwibaza ibibazo byinshi byerekeranye n’ejo hazaza, uko bizamera nasaza, uko mama we azabaho mu zabukuru, aha akaba ariho yafatiye umwanzuro wo kwinjira mu bijyanye n’inyubako zigezweho.

Ati “ Nakomeje gutekereza ku guhanga udushya, igishobora kwinjiza amafaranga menshi, ariko nanone mu bitekerezo byanjye harimo ejo hazaza. Izabukuru, cya gihe uba udashobora kujya hirya no hino mu bihugu bitandukanye, uko niko nagize igitekerezo cyo gutangira kubaka imiturirwa.”

Yakomeje avuga ko gahunda za leta ziri mu byamufashije gufata umwanzuro, cyane cyane igihe Perezida Paul Kagame yahamagariraga abantu gushora imari mu bwubatsi bw’inzu, kuko abantu benshi bakoreraga mu nyubako zigenewe guturwamo.

Ibanga ryatumye agera ku ntsinzi

Mushimiyimana yatangaje ko kugira gahunda no gukoresha neza buri mafaranga yose yinjizaga ari byo byabaye umusingi, aho yakoresheje ayo yabashaga kwizigama ariko nanone yitabaza inguzanyo za banki.

Ati “ Urabizi akenshi iyo bigeze mu bushabitsi imbogamizi iruta izindi ni igishoro ariko njye natangiranye n’umuntu wari usanzwe mu bushabitsi. Amafaranga yose twari dufite twagerageje kuyakoresha neza ariko twegera banki ziduha inguzanyo.”

Yakomeje agira ati “ Iyo uri gushora imari, ugomba gukora ubushakashatsi, ugashaka amakuru ahagije ndetse ukanigira kuri ba bandi bakubanjirije mu bikorwa runaka. Ibi byaramfashije cyane.”

Mushimiyimana yatangaje ko kugira gahunda no gukoresha neza buri mafaranga yose yinjizaga ari byo byabaye umusingi w’iterambere rye

Abajijwe niba kuba ari umugore bitaratumye ahura n’amananiza mu kwaka inguzanyo, Mushimiyimana yahise yibuka ubwo yajyaga kuyaka ariko banki ikabanza kugira akangononwa.

Yakomeje avuga ko ibi ahanini byatewe n’abakozi ba banki batari basobanukiwe neza umushinga we ariko ntibimuce intege ahubwo agahitamo gukomeza kubashyiraho igitutu kugeza ahawe amafaranga yari akeneye.

Asanga abagore bakeneye guhinduka, bagahaguruka ndetse bakigirira icyizere kuko na bo hari icyo bashobora kugeraho.

Ati “ Sintekereza ko kubona inguzanyo ari ikibazo cyihariye ku bagore gusa kuko n’abagabo nabo bahura na cyo. Ikibazo gihari ni uko abagore badakoresha neza amahirwe baba bashyiriweho na leta.”

Yavuze ko nk’abagize aho bagera bari gukora cyane kugira ngo barebe ko abagore bagenzi babo nabo babona umwanya mu bucuruzi, binyuze mu kubaha amahugurwa no kubayobora mu rugendo rwabo rwo kwikorera.

Yanagiriye inama abifuza kugera ikirenge mu cye, abasaba kwisunga abandi ndetse bakarushaho gukunda ibyo bakora.

Ati “Bamwe bakora ubucuruzi kubera ko babonye abandi babwungukiramo, ibi ariko sibyo. Ikindi kandi buri wese mbere yo gutangira gukora, abanza kwiga isoko, gutegura umushinga. Icyo ukora cyangwa icyo wifuza gukora, ese abantu baragikeneye? Reba icyo guverinoma igusaba. Ibi byose ni ingenzi niba wifuza ishoramari rizagera kure.”

“Ikindi kintu ntekereza ko cyamfashije cyane ni uko iteka nyurwa n’uwo ndiwe ndetse n’ibyo ntunze. Ibi byamfashije kuba uwo ndiwe aho kuba undi muntu.”
Mushimiyimana ufite icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bucuruzi yakuye muri Kaminuza ya Kigali,ULK, kuri ubu ari gukurikira amasomo y’icyiciro cya gatatu.

Yabashije kurera abana be batatu ari wenyine kuko umugabo we yitabye Imana nyuma y’imyaka mike bashyingiranwe. Abantu batamuzi ngo birabatungura iyo bamenye ko umugore ashobora gutunga imiturirwa nk’iyo afite.

Ati “Yego abantu baracyafite imyumvire yiganjemo ibitekerano (stereotypes) ariko ibi mpangana nabyo kuko nemera ko ubwo Imana yaturemaga, itigeze igabanya urwego rw’imitekerereze cyangwa ubushobozi bwacu nk’abagore. N’uko gusa abagabo n’abagore bateye bitandukanye, ariko baruzuzanya.”

M&M Plaza, umwe mu miturirwa ya Mushimiyimana Eugenie

 


2018-03-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

# YouthConnect Africa : Akon yabwiye Urubyiruko ko u Rwanda rumutera ishema ryo kwitwa Umunyafurika

# YouthConnect Africa : Akon yabwiye Urubyiruko ko u Rwanda rumutera ishema ryo kwitwa Umunyafurika

Ubwanditsi 21 Jul 2017
Amavubi y’abagore ntakitabiriye amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika

Amavubi y’abagore ntakitabiriye amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika

Ubwanditsi 13 Oct 2021
Kenya : Abanyarwanda  bizihije Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 23

Kenya : Abanyarwanda bizihije Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 23

Ubwanditsi 10 Jul 2017
Heroes FC irakira  Gasogi United, Bugesera FC isure Kaminuza y’u Rwanda mu ijonjora ribanza ry’igikombe cy’Amahoro 2022

Heroes FC irakira  Gasogi United, Bugesera FC isure Kaminuza y’u Rwanda mu ijonjora ribanza ry’igikombe cy’Amahoro 2022

Ubwanditsi 16 Mar 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon Sports yatangaje Serumogo Omar na Mitima Isaac nk’abakinnyi bayo kugeza mu mpeshyi za 2025
Amakuru

Rayon Sports yatangaje Serumogo Omar na Mitima Isaac nk’abakinnyi bayo kugeza mu mpeshyi za 2025

Ubwanditsi 04 Jul 2023
Burundi-Cibitoke: Habonwe imirambo y’abantu 14 bishwe bari kungoyi
HIRYA NO HINO

Burundi-Cibitoke: Habonwe imirambo y’abantu 14 bishwe bari kungoyi

Ubwanditsi 03 Sep 2019
Ubutumwa bwa Perezida Kagame bwakoze ku mitima ya benshi mu Kwibuka25
INKURU NYAMUKURU

Ubutumwa bwa Perezida Kagame bwakoze ku mitima ya benshi mu Kwibuka25

Ubwanditsi 07 Apr 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru