Lupita Nyong’o ni umwe mu bakinnyi ba filime b’abirabura bakomeye ku isi, dore ko amaze no guhabwa ibihembo byinshi bikomeye muri sinema.
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 4 Werurwe, 2018 ubwo hatangwaga ibihembo bya Oscars, ibikomeye kurusha ibindi mu isi ya sinema, uyu mugore uba ahanzwe amaso n’abatari bake yagaragaye asokoje mu buryo bwakuruye benshi ariko aza guhishura ko ari umuco yakuye ku Rwanda.
Lupita, abicishije kuri Instagram yasobanuye ko insokozo ye ari umuco gakondo w’u Rwanda bikaba byitwa “Amasunzu”.
Uwamusokoje aya masunzu, Vernon François yasobanuye ko bahisemo gusokoza Lupita muri ubu buryo kuko bwagaragazaga imbaraga zo gukunda Afurika.
Yagize ati ” Kuko twazengurutse mu bice bitandukanye by’isi mu iyamamazwa rya Black Panther, gukora ibigaragaza imbaraga zo gukunda Afurika byari ingenzi kuri twe. Ku buryo Lupita yari yasokoje, twari tuzi neza ko dushaka insokozo ikoze neza kandi ifite inkomoko ikomeye, hanyuma duhitamo ’Amasunzu’.”
Mu Rwanda rwo hambere, amasunzu yari insokozo y’abagabo igasobanura umurava n’ubutwari ku rugamba. Yasokozwaga kandi n’abakobwa batarashyingirwa.
Lupita Nyong’o yamamaye cyane nyuma yo kugaragara muri filime “12 Years a Slave” cyangwa se “Imyaka 12 cy’ubucakara” ivuga ku mateka y’abacakara hanyuma aza no kuvugwa cyane muri iyi minsi agaragaye muri filime “Black Panther”.
Rushyaahya.net