Umunyarwanda ubarizwa mu gisirikare cya Canada Aimé Hirwa, Umunyakanada w’imyaka 22 ufite inkomoko mu Rwanda, yamaze kuba umwe mu bagize batayo ya 1 The Royal Newfoundland Regiment y’igisirikare cya Canada, ifite ibirindiro ahitwa St John’s. Uyu musore wasinye amasezerano y’imyaka 4 mu gisirikare, akaba aherutse gutoranwa nk’umwe mu Masura ya Division ya 5 y’Igisirikare cya Canada (Faces of the 5th Canadian Division)
Cpl Aime Hirwa avuga ko kuba mu gisirikare cya Canada bimuha amahirwe yo kuba nawe yaba umwe mu bagize ikintu gifite icyo gisobanuye kandi kimuruta, aho yumva nawe afite aho abarizwa.
Mu kiganiro yahaye itangazamakuru ryo muri Canada, Aime Hirwa, yavuze ko kuba umusirikare bimuha amahirwe yo gusubiza amaso inyuma akareba ibyagezweho akareba igikwiriye gukorwa kugirango sosiyete irusheho kubaho neza ibayeho, “aho tutareka ngo ibyo dutandukaniyeho bidutanye”
Hirwa yavukiye I Kigali mu 1996, nyuma y’imyaka 2 gusa Jenoside yakorewe Abatutsi irangiye, aho yahitanye abantu basaga miliyoni barimo abo mu muryango wa Hirwa, kuko ari bwo sekuru na nyirasenge bishwe se umubyara, Philippe Basabose akabasha guhungira mu Burundi ku bw’ibitangaza nk’uko The Telegram.com dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.
Se wa Hirwa yagarutse mu Rwanda jenoside irangiye, Hirwa amara igihe kinini cy’ubwana bwe mu Rwanda, aho yibuka ko u Rwanda yakuriyemo rwari igihugu cy’amahoro kiri muri gahunda z’ubwiyunge mu gihugu hose kigerageza kwigira ku byahise kugirango bitazasubira.
Basabose ubu akuriye ishami ry’Indimi zigezweho, ubuvanganzo n’imico muri Kaminuza y’Urwibutso (Memorial University), akaba yaravuye mu Rwanda amaze gusoza amasomo ya kaminuza mu rurimi rw’Igifaransa n’Ubuvanganzo. Yageze muri Canada mu 1999 agiye gukomeza icyiciro cya master, agakomeza doctorat muri Kaminuza ya Western Ontario.
Hirwa uvuga ko ababyeyi be ari bo kitegererezo kuri we kubera ukuntu birwanyeho kugirango bamurere n’abavandimwe be baharanira ko bagira uburere n’ubuzima biruta ibyo baciyemo, avuga ko ajya kujya mu gisirikare yumvise ari ikintu cy’ingenzi abanyeshuri bagomba gucamo.
Ise umubyara agira ati: “Ubwo yambwiraga ko agiye kujya mu gisirikare, kandi yari muto afite imyaka 16, ikintu cya mbere natekereje cyari, Oh, kubera iki igisirikare? Kuki utajya kuri kaminuza ngo ukurikire amasomo yawe? Maze arambwira, Oya, nshobora kubikora byose. Ubwo ndavuga, niba ibyo ari byo ushaka komeza ugerageze.”
Nyuma y’aho ariko ngo se amaze kubona ukuntu yari yiyemeje, yahise avuga ko ahisemo neza. Uyu mubyeyi akaba avuga ko ibyo yaciyemo mu ntambara byamufashije kumva ukuntu byari ingenzi kujya mu gisirikare.
Ati: “Ku giti cyanjye ibyo naciyemo mu Rwanda mu 1994, by’umwihariko, mu gihe cya jenoside, na nyuma yahoo, n’ukuntu Umuryango Mpuzamahanga ntacyo wakoze-ibyatubayeho, byatumye mbona igisobanuro cyo kujya mu gisirikare”.
Cpl Aime Hirwa uvuga ko nubwo yinjiraga mu gisirikare inkomoko ye (U Rwanda) atari yo yari ashyize imbere mu bitekerezo bye, ariko ngo iyo yumvise ibikorwa byo kubungabunga amahoro u Rwanda rubamo, agakubita ku byo ubmuryango we wanyuzemo, yumva nawe arushijeho kumva yaba mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.
Ati: “Niyo mpamvu bamwe muri twe binjira igisirikare, ni ukugerageza gukora ikintu kubw’impinduka, kandi icyo ni ikintu kiri ku rutonde rw’ibyo ngomba gukora nta kabuza.”
Basabose nawe akavuga ko yishimira umuhungu we ndetse akamushyigikira avuga ko niba ashobora gukora itandukanirizo mu nzira iyo ari yo yose yo gufasha uwo ari we wese uburenganzira bwe bwaba buhonyorwa, byaba ari nk’igisubizo kuri we ku byo yanyuzemo.
Ntareyakanwa
Ariko kuki abanyarwanda bajya mu bisilikari byo hanze batajya baba ba officer kdi byitwako baba barize bakanaminuza?
ese kuba wawaka hanze nibyo bihabwa abirabura cg abavamahanga bakomoka muri afrika?