Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, arahabwa amahirwe yo gutsinda amatora yo kuri iki Cyumweru tariki 18 Werurwe uyu mwaka, gusa ni amatora benshi bemeza ko ari ukurangiza umuhango kuko uwo bari bahanganye bikomeye, Alexei Navalny, yakuyemo ake karenge ndetse n’abandi bakandida basigaye bakaba nta ngufu bafite.
Kongera gutorwa kwa Putin, hari benshi babibonamo ikibazo mu bijyanye na demokarasi cyane cyane ku ngingo yo kugundira ubutegetsi. Ku nshuro ya mbere yatowe mu 2000, ariko mu 2008 kugera 2012 aba Minisitiri w’Intebe kuko atemererwaga kurenza manda ebyiri yikurikiranya.
Mu 2012 Itegeko Nshinga ryaravuruwe manda ya Perezida iva ku myaka ine ijya kuri itandatu, bisobanuye ko mu gihe yazongera gutorwa azayobora kugeza mu 2024.
Bamwe bavuga ko kudatanga ubwisanzure muri politiki y’u Burusiya, byatumye abakandida batavuga rumwe n’ubutegetsi by’ukuri batiyamamaza.
BBC yabajije bamwe mu rubyiruko rwo mu Burusiya rutanga ibitekerezo binyuranye ku itorwa rya Putin. Hari abavuze ko ntacyo abatwaye abandi bavuga ko nta demokarasi irimo kubona muri iki gihe igihugu kiyoborwa mu buryo bwa cyami.
Uwitwa Nikita Pavlov, yagize ati “Aya ni amatora atarimo amahitamo. Putin nta kibi yankoreye.”
Mugenzi we witwa Ivan Sourvillo, yagize ati “Ntacyo ubwami buntwaye, nshobora gutegekwa na Guverinoma iyo ariyo yose itagize icyo intwara ku giti cyanjye.”
Uyu musore wavutse mu 1999, umwaka umwe mbere y’uko Putin ajya ku butegetsi, yemerewe gutora ariko ntarafata icyemezo niba azajyayo. Avuga ko ‘Putin nta kibi yigeze amukorera ahubwo yakoze ibyiza byinshi.”
Uwitwa Alya Bazarova, yavuze ko ‘Putin yasubije igihugu ku murongo, ugereranyije na Yeltsin Boris, na we wabaye Perezida.’