Apostle Rwandamura Charles, R. Pastor Nyamurangwa Fred, Bishop Rugagi Innocent, Rev Ntambara Emmanuel, Pastor Dura James na Pastor Kalisa Shyaka Emmanuel batawe muri yombi mu minsi ishize bakurikiranyweho ibyaha byo gukoresha inama mu buryo bunyuranije n’amategeko no kurwanya ububasha bw’amategeko, baracyakurikiranwa n’ubwo babaye barekuwe n’Ubushinjacyaha.
Kuri uyu wa Kane tariki 15 Werurwe 2018, nibwo amakuru y’ifungurwa ry’abavugabutumwa batandatu yagiye ahagaragara, gusa uwavuzwe cyane ni Bishop Rugagi Innocent kuko we agifungurwa yahise atangariza abakirisito bo mu itorero rye ko yafunguwe, mu gihe iby’abandi byakomeje kwibazwaho.
Umuntu utifuje ko yatangazwa amazina ye, ukora mu bushinjacyaha bw’u Rwanda, yahamirije ko kuba Bishop Rugagi na bagenzi be bafungurwa bidasobanuye ko ibya dosiye yabo byarangiye, kuko ngo dosiye iracyari mu bushinjacyaha ndetse iracyasesengurwa inashakirwa ibindi bimenyetso, n’ubwo Ubushinjacyaha bwabaye bubarekuye ngo bakurikiranwe bari hanze.
Tariki 4 Werurwe 2018, nibwo aba bavugabutumwa batawe muri yombi. Ni nyuma y’aho hahagaritswe insengero zitujuje ibisabwa, bikaze gutahurwa ko bamwe mu bayobozi b’amatorero baremye itsinda bagatangira n’inama zitemewe bagamije gutambamira cyangwa kunaniza iyubahirizwa ry’amategeko, aba bahise batabwa muri yombi bakaba bari ababiri ku isonga.