Perezida Paul Kagame yavuze ko abayobozi b’ibihugu bya Afurika bakeneye gushyira imbaraga mu kumvikanisha amasezerano agomba gushyiraho isoko rusange rya Afurika, AfFTA, byitezwe ko azashyirwaho umukono kuri uyu wa Gatatu.
Perezida Kagame yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku Nama Nyafurika ku Ishoramari, yabaye kuri uyu wa Kabiri, umunsi umwe mbere y’Inama Idasanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, izashyira umukono kuri ayo masezerano.
Iyi nama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu barimo Mahamadou Issoufou wa Niger, Perezida Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe, Perezida wa Komisiyo ya AU, Mousa Faki Mahamat n’abandi.
Perezida Kagame yavuze ko amasezerano y’amateka amaze igihe kinini atekerezwaho, ategerejweho gushimangira inzira iganisha ku bumwe bwa Afurika.
Yavuze ko nubwo azaba asinywe ibihugu bizakomeza gukorana ku bigize ayo masezerano, uruhare rw’abikorera rukazagenda rugarukwaho kuri buri ntambwe.
Yagize ati “Inyungu ni nyinshi atari kuri Afurika ariko no ku Isi yose muri rusange kuko kubera iri Soko Rihuriweho, Afurika izagira uruhare runini mu bukungu bw’isi mu minsi iri imbere.”
“Ishyirwaho ry’iri Soko Rihuriweho rirerekana impinduka mu buryo dutekereza ndetse n’uburyo dukora. Uruhare rw’abikorera rurakenewe cyane kugira ngo ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano rigerweho.”
Perezida Kagame yavuze ko inyungu n’imbaraga z’Abanyafurika atari byo bigamijwe gusa, ahubwo byose ari uburyo bwo kugira ngo buri munyafurika agerweho n’uburumbuke.
Yatanze ingero ko bucuruzi n’ubuhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika usanga buri ku kigero kiri munsi ya 20%, nyamara wareba mu bindi bice bikomeye by’isi ugasanga bukubye ubwo muri Afurika nk’inshuro enye.
Yakomeje agira ati “Kongera ubucuruzi hagati yacu ntabwo bisobanuye kugabanya ubwo dukorana n’abandi ahubwo uko ducurazanya cyane hagati yacu, ibigo by’Abanyafurika bizaba binini kandi bibashe guhangana ku rwego mpuzamahanga.”
Hari ibintu bitatu byo kwibandwaho
Perezida Kagame yavuze ko aya masezerano naramuka yemejwe, bizaba ari ikimenyetso cy’ibindi bintu bikomeye bishoboka ku bushake bw’Abanyafurika.
Yakomeje agira ati “Kugera ku ntego kw’isoko rusange bigaragaza ko dushobora gukora byinshi dufatanyije. Iki ntabwo ari cyo gihe cyo kwicara ngo dutuze. Aho gutangirira ni ukwihutisha indi mishinga y’ingenzi mu myaka 10 ya mbere mu gushyira mu bikorwa icyerekezo 2063 cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.”
Icya kabiri, Perezida Kagame yavuze ko aya masezerano namara gushyirwaho umukono azaba akeneye no kwemezwa burundu.
Ati “Umuvuduko bizagenderaho uzaterwa natwe. Reka dutange umusanzu wacu mu kumvikanisha impamvu, uburyo isoko rusange ryihutirwa, ku bagize inteko zishinga amategeko zacu, imiryango itari iya leta, inzego z’abikorera hamwe n’itangazamakuru.”
“Icya gatatu, kuyashyira mu bikorwa bizasaba kuvugurura imikorere n’amategeko ku rwego rw’igihugu. Ibi ntibizaba mu ijoro rimwe, bizaba urugendo rusaba igibiganiro no koroherana. Ibyo byose kubigeraho ni ngombwa.”
Perezida Isoufou ari na we wahawe gukurikirana iyi gahunda, yavuze ko aya masezerano azasinywa ari mu bice bine, harimo nk’ikizagenga imitemberere y’ibicuruzwa n’icyagenewe serivisi ukwazo.
Yagize ati “Nyuma yo gusinya, intambwe izakurikira ni ukwemeza burundu izo nyandiko. Ubwo umubare ukenewe uzaba umaze kuboneka, amasezerano yemejwe azatangira gushyirwa mu bikorwa. Ejo ni nabwo tugomba kwemeza ngo umubare ukenewe w’ibihugu bizemeza aya masezerano ngo abone gushyirwa mu bikorwa bizaba ari bingahe.”
Komiseri muri Komisiyo ya AU ushinzwe ubucuruzi, Amb Albert Muchanga, yavuze ko isoko rihuriweho rya Afurika ari rigari kuko rigizwe na miliyari 1.2 z’abaturage, bikaba byitezwe ko nibura mu 2030 bazaba bageze kuri miliyari 1.7.
Yakomeje agira ati “Ibikorwa by’ubucuruzi biziyongera cyane binyuze muri iri soko rihuriweho ry’ibihugu, aho ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika buziyongeraho 53.2 % kugeza mu 2022, kubera koroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa gusa.”
Mu gihe haba hakuweho imisoro itari ngombwa. Iryo zamuka ngo byiteze ko rigomba kwikuba kabiri muri icyo gihe.
Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, yavuze ko uyu muryango umaranye ukwishyira hamwe mu bya politiki imyaka 55, igihe kigeze ngo unishyire hamwe mu by’ubukungu binyuze mu bucuruzi, bwo soko y’ubukire no kwishyira hamwe uyu mugabane ukeneye.