• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame yagaragaje ibikenewe ku masezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika

Perezida Kagame yagaragaje ibikenewe ku masezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika

Editorial 20 Mar 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida Paul Kagame yavuze ko abayobozi b’ibihugu bya Afurika bakeneye gushyira imbaraga mu kumvikanisha amasezerano agomba gushyiraho isoko rusange rya Afurika, AfFTA, byitezwe ko azashyirwaho umukono kuri uyu wa Gatatu.

Perezida Kagame yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku Nama Nyafurika ku Ishoramari, yabaye kuri uyu wa Kabiri, umunsi umwe mbere y’Inama Idasanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, izashyira umukono kuri ayo masezerano.

Iyi nama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu barimo Mahamadou Issoufou wa Niger, Perezida Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe, Perezida wa Komisiyo ya AU, Mousa Faki Mahamat n’abandi.

Perezida Kagame yavuze ko amasezerano y’amateka amaze igihe kinini atekerezwaho, ategerejweho gushimangira inzira iganisha ku bumwe bwa Afurika.

Yavuze ko nubwo azaba asinywe ibihugu bizakomeza gukorana ku bigize ayo masezerano, uruhare rw’abikorera rukazagenda rugarukwaho kuri buri ntambwe.

Yagize ati “Inyungu ni nyinshi atari kuri Afurika ariko no ku Isi yose muri rusange kuko kubera iri Soko Rihuriweho, Afurika izagira uruhare runini mu bukungu bw’isi mu minsi iri imbere.”

“Ishyirwaho ry’iri Soko Rihuriweho rirerekana impinduka mu buryo dutekereza ndetse n’uburyo dukora. Uruhare rw’abikorera rurakenewe cyane kugira ngo ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano rigerweho.”

Perezida Kagame yavuze ko inyungu n’imbaraga z’Abanyafurika atari byo bigamijwe gusa, ahubwo byose ari uburyo bwo kugira ngo buri munyafurika agerweho n’uburumbuke.

Yatanze ingero ko bucuruzi n’ubuhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika usanga buri ku kigero kiri munsi ya 20%, nyamara wareba mu bindi bice bikomeye by’isi ugasanga bukubye ubwo muri Afurika nk’inshuro enye.

Yakomeje agira ati “Kongera ubucuruzi hagati yacu ntabwo bisobanuye kugabanya ubwo dukorana n’abandi ahubwo uko ducurazanya cyane hagati yacu, ibigo by’Abanyafurika bizaba binini kandi bibashe guhangana ku rwego mpuzamahanga.”

Hari ibintu bitatu byo kwibandwaho

Perezida Kagame yavuze ko aya masezerano naramuka yemejwe, bizaba ari ikimenyetso cy’ibindi bintu bikomeye bishoboka ku bushake bw’Abanyafurika.

Yakomeje agira ati “Kugera ku ntego kw’isoko rusange bigaragaza ko dushobora gukora byinshi dufatanyije. Iki ntabwo ari cyo gihe cyo kwicara ngo dutuze. Aho gutangirira ni ukwihutisha indi mishinga y’ingenzi mu myaka 10 ya mbere mu gushyira mu bikorwa icyerekezo 2063 cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.”

Icya kabiri, Perezida Kagame yavuze ko aya masezerano namara gushyirwaho umukono azaba akeneye no kwemezwa burundu.

Ati “Umuvuduko bizagenderaho uzaterwa natwe. Reka dutange umusanzu wacu mu kumvikanisha impamvu, uburyo isoko rusange ryihutirwa, ku bagize inteko zishinga amategeko zacu, imiryango itari iya leta, inzego z’abikorera hamwe n’itangazamakuru.”

“Icya gatatu, kuyashyira mu bikorwa bizasaba kuvugurura imikorere n’amategeko ku rwego rw’igihugu. Ibi ntibizaba mu ijoro rimwe, bizaba urugendo rusaba igibiganiro no koroherana. Ibyo byose kubigeraho ni ngombwa.”

Perezida Isoufou ari na we wahawe gukurikirana iyi gahunda, yavuze ko aya masezerano azasinywa ari mu bice bine, harimo nk’ikizagenga imitemberere y’ibicuruzwa n’icyagenewe serivisi ukwazo.

Yagize ati “Nyuma yo gusinya, intambwe izakurikira ni ukwemeza burundu izo nyandiko. Ubwo umubare ukenewe uzaba umaze kuboneka, amasezerano yemejwe azatangira gushyirwa mu bikorwa. Ejo ni nabwo tugomba kwemeza ngo umubare ukenewe w’ibihugu bizemeza aya masezerano ngo abone gushyirwa mu bikorwa bizaba ari bingahe.”

Komiseri muri Komisiyo ya AU ushinzwe ubucuruzi, Amb Albert Muchanga, yavuze ko isoko rihuriweho rya Afurika ari rigari kuko rigizwe na miliyari 1.2 z’abaturage, bikaba byitezwe ko nibura mu 2030 bazaba bageze kuri miliyari 1.7.

Yakomeje agira ati “Ibikorwa by’ubucuruzi biziyongera cyane binyuze muri iri soko rihuriweho ry’ibihugu, aho ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika buziyongeraho 53.2 % kugeza mu 2022, kubera koroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa gusa.”

Mu gihe haba hakuweho imisoro itari ngombwa. Iryo zamuka ngo byiteze ko rigomba kwikuba kabiri muri icyo gihe.

Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, yavuze ko uyu muryango umaranye ukwishyira hamwe mu bya politiki imyaka 55, igihe kigeze ngo unishyire hamwe mu by’ubukungu binyuze mu bucuruzi, bwo soko y’ubukire no kwishyira hamwe uyu mugabane ukeneye.

Perezida Kagame yavuze ko aya masezerano naramuka yemejwe, bizaba ari ikimenyetso cy’ibindi bintu bikomeye bishoboka ku bushake bw’Abanyafurika

Perezida Kagame ageze aho Inama ibera ari kumwe n’abashyitsi n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye z’igihugu

2018-03-20
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yerekanye ko urubyiruko ari rwo mizero y’ahazaza h’Afurika

Perezida Kagame yerekanye ko urubyiruko ari rwo mizero y’ahazaza h’Afurika

Editorial 08 Dec 2017
U Bufaransa: Umunyarwanda Samuel Baker yarohamye muri ‘piscine’ yitaba Imana

U Bufaransa: Umunyarwanda Samuel Baker yarohamye muri ‘piscine’ yitaba Imana

Editorial 29 Dec 2018
Uganda yahawe ukwezi ko guhashya imitwe y’iterabwoba ya RNC na RUD-Urunana ikorera muri iki gihugu

Uganda yahawe ukwezi ko guhashya imitwe y’iterabwoba ya RNC na RUD-Urunana ikorera muri iki gihugu

Editorial 21 Feb 2020
Jambo asbl yigize umuvugizi wa Leta y’Ububiligi kuva ryari?

Jambo asbl yigize umuvugizi wa Leta y’Ububiligi kuva ryari?

Editorial 21 Dec 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RNC, irasaza imigeri muri Uganda n’ubwo hari amasezerano ya Luanda
INKURU NYAMUKURU

RNC, irasaza imigeri muri Uganda n’ubwo hari amasezerano ya Luanda

Editorial 21 Jan 2020
Uganda: Abanyarwanda basaga 30 bafatiwe Kikagati, bakurikiranweho ibyaha by’iterabwoba bagumijwe muri gereza
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Abanyarwanda basaga 30 bafatiwe Kikagati, bakurikiranweho ibyaha by’iterabwoba bagumijwe muri gereza

Editorial 06 Mar 2018
PL yasezeranyije abahinzi n’aborozi ubuvugizi kuri Banki n’Ikigega cy’ubwishingizi
POLITIKI

PL yasezeranyije abahinzi n’aborozi ubuvugizi kuri Banki n’Ikigega cy’ubwishingizi

Editorial 23 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru