Muri iki cyumweru gishize mu mujyi wa Nantes mu gihugu cy’u Bufaransa hafatiwe Umunyarwanda kuri ubu ugiye gukurikiranwaho n’inkiko icyaha cyo gutuka abashinzwe umutekano mu ruhame kandi yanasinze.
Uyu musore w’imyaka 28 y’amavuko hatatangajwe amazina ye mu nkuru dukesha urubuga breizh-info, ngo yagaragaye mu ruhame yasinze mu gace kazwi nka place du Bouffay, mu mujyi wa Nantes rwagati, aho ngo yageze saa munani z’amanywa agatangira gusagarira abasirikare bashinzwe umutekano muri Nantes.
Uyu musore uru rubuga rwemeza ko ari Umunyarwanda ngo yari yafashe mu mutima inkuru yari yumvise ku buhamya bushya bwavugaga kuri Operation Turquoise y’ingabo z’u Bufaransa mu Rwanda mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi arangije atangira gutuka abo basirikare abacyurira. Biteganyijwe ko azagezwa imbere y’urukiko mu kwezi kw’Ugushyingo muri uyu mwaka wa 2018.
Aka gace ka place du Bouffay ariko ngo gakunze kuberamo ibintu bidasanzwe kuko ubwo iyi nkuru yandikwaga, abapolisi batatu bataye muri yombi umugore nawe ngo wari umereye nabi abandi bantu babiri.
Uyu mujyi wan antes ngo ukaba unarangwamo ubusinzi bukabije aho umuturage waho avuga ko hari supermarket iba itanga inzoga kugeza mu masaha akuze cyane ugasanga hari abasinzi basinziririye munsi y’idirishya rye ndetse ngo ugasanga abatuye aha hantu bakora ibyo bishakiye bikaba biteye agahinda kubona ibintu nk’ibyo muri Nantes.