• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Musanze: Police yaganirije abakora mu rwego rw’ubuvuzi kuri ruswa

Musanze: Police yaganirije abakora mu rwego rw’ubuvuzi kuri ruswa

Ubwanditsi 18 Jan 2017 Mu Mahanga

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Assistant Commissioner of Police (ACP) Bértin Mutezintare ku itariki 17 Mutarama uyu mwaka yaganirije abakora mu rwego rw’ubuvuzi mu karere ka Musanze bagera kuri 293 ku bubi bwa ruswa n’uruhare rwabo mu kuyikumira no kuyirwanya.

Icyo kiganiro yakibahereye aho bari mu Itorero mu Ishuri rya Sunrise riri mu murenge wa Muhoza. Mu gihugu hose hari kubera itorero ry’icyiciro cya kabiri ry’abakora mu rwego rw’ubuvuzi ; abatozwa bakaba barimo abakora mu Bitaro, Ibigo nderabuzima n’Abavuzi gakondo.

ACP Mutezintare yababwiye ko ruswa ishobora kwakwa no gutangwa mu buryo buziguye cyangwa butaziguye; kandi ko ishobora kuba mu buryo bufatika cyangwa butagaragara.

Yagize ati,”Ruswa igira ingaruka ku mitangire ya serivisi n’iterambere muri rusange. Guhabwa serivisi ni uburenganzira , si ubugiraneza; ariko aho ruswa iri, bwa burenganzira ntibwubahirizwa; ahubwo serivisi ihinduka igicuruzwa kubera ko bamwe baka indonke nk’ikiguzi cya servisi; abandi bagatanga indonke bagura uburenganzira bwabo. Mujye mwakira neza ababagana; kandi mubahe serivisi nziza; bityo muzaba mugize uruhare mu kubungabunga umutekano w’ubuzima bw’ababagana.”

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri iyi Ntara yakomeje agira ati,”Muganwa n’abantu benshi bababajwe n’umubiri . Kutabaha serivisi nziza bishobora kubaviramo ibibazo bikomeye birimo no kubura ubuzima; kandi iyo bigenze bityo; biba bibaye icyaha gihanwa n’amategeko. Murasabwa gukora neza ibyo mushinzwe kugira ngo murengere ubuzima bw’ababasaba serivisi.”

Yababwiye ko umuntu wese usaba, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, wakira, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemeye amasezerano yabyo kugira ngo agire icyo akora kinyuranyije n’amategeko cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatse nk’uko biteganywa n’ingingoo ya 633 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Mu ijambo rye, Ushinzwe ubuvuzi mu karere ka Musanze, Gasana Celestin yasabye abokora muri uru rwego gukurikiza inama bagiriwe na Polisi y’u Rwanda agira ati,”Bizatuma musohoza inshingano zanyu, kandi muheshe isura nziza umwuga wanyu.”

Kuri uwo munsi kandi , mu karere ka Musanze, bene iki kiganiro cyahawe abatorezwa muri ESB – Busogo bagera kuri 372; kikaba cyaratanzwe n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Chief Inspector of Police (CIP) Jean Claude Kabandana.

-5434.jpg

Utundi turere tune ibi biganiro byatanzwemo kuri uwo munsi harimo Ngororero, Ngoma, Rwamagana, na Gicumbi.

RNP

2017-01-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Cristiano yongeye kwandika amateka mu mikino ya Euro ubwo yafashaga Portugal kugera muri 1/8, uko amakipe azahura.

Cristiano yongeye kwandika amateka mu mikino ya Euro ubwo yafashaga Portugal kugera muri 1/8, uko amakipe azahura.

Ubwanditsi 24 Jun 2021
Gen Pihno ukuriye inyeshyamba za Antibalaka muri Centrafrica yafatiwe muri Congo

Gen Pihno ukuriye inyeshyamba za Antibalaka muri Centrafrica yafatiwe muri Congo

Ubwanditsi 18 May 2018
Raporo ishinja Ubufaransa uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi yakiriwe neza, ariko irimo inenge kuko hari ibyagizwe ubwiru

Raporo ishinja Ubufaransa uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi yakiriwe neza, ariko irimo inenge kuko hari ibyagizwe ubwiru

Ubwanditsi 28 Mar 2021
Tshisekedi yashyize yemera kuganira na M23, ikibazo nyamukuru amasezerano bazagirana azayubahiriza?

Tshisekedi yashyize yemera kuganira na M23, ikibazo nyamukuru amasezerano bazagirana azayubahiriza?

Ubwanditsi 12 Mar 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tariki ya 6 Mata Ijoro rya nyuma ku Baperezida Babiri ryabaye Imbarutso rwitwazo rwa Jenoside yakorewe Abatutsi -Menya amatariki  Mabi ku Batutsi mu Rwanda 1994
Amakuru

Tariki ya 6 Mata Ijoro rya nyuma ku Baperezida Babiri ryabaye Imbarutso rwitwazo rwa Jenoside yakorewe Abatutsi -Menya amatariki Mabi ku Batutsi mu Rwanda 1994

Ubwanditsi 06 Apr 2025
Ubucukumbuzi: Rusesabagina Paul mu mazi abira na bagenzi be barenga bane ,  bombori bombori muri CNRD-Ubwiyunge nyuma yuko bamwe mubasirikare bashaka kwirukana Gen. Hamada
INKURU NYAMUKURU

Ubucukumbuzi: Rusesabagina Paul mu mazi abira na bagenzi be barenga bane ,  bombori bombori muri CNRD-Ubwiyunge nyuma yuko bamwe mubasirikare bashaka kwirukana Gen. Hamada

Ubwanditsi 09 Nov 2019
Urubanza rwabishe Col Karegeya  ntakirimo n’ubwo rugiye gutangira i Randburg muri Afurika y’Epfo
ITOHOZA

Urubanza rwabishe Col Karegeya ntakirimo n’ubwo rugiye gutangira i Randburg muri Afurika y’Epfo

Ubwanditsi 01 Nov 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru