Dr Miguna Miguna, umunyapolitiki utavuga rumwe na leta ya Kenya wongeye kwirukanwa muri iki gihugu, yemeje amakuru yatangajwe n’abanyamategeko be ko mbere yo gushyirwa mu ndege yerekeza i Dubai mu ijoro ryo kuwa Gatatu yabanje guhabwa ibiyobyabwenge.
Mu butumwa yashyize kuri Facebook kuri uyu wa Kane mu gitondo, Miguna uyobora ishyaka NRM (National Resistance Movement), yavuze ko arwaye bikomeye kandi akeneye ubuvuzi bwihutirwa.
Ati “ Nakurubanywe hasi, ndahohoterwa, mpabwa ibiyobyabwenge ndetse noherezwa i Dubai ku ngufu. Nakangutse ndi i Dubai, none abanyagitugu bari hano bambwira ko ngomba gukomeza njya i Londres”.
Yakomeje avuga ko afite ububabare bwose ndetse ashinja uwitwa Njihia kumuhohotera ariko ahamya ko adateze kuva ku kibuga cy’indege uko byagenda kose; ati “ Ndashaka gufata indege yerekeza Nairobi. Nta handi nshaka.”
Ibi abitangaje mu gihe kuwa Gatatu nijoro, umunyamategeko we, Cliff Ombeta, yavuze ko Miguna wafungiwe ku kibuga cy’indege kuva kuwa Mbere, yahakuwe amaze guterwa imiti isinziriza ndetse yambitswe amapingu.
The Nation dukesha iyi nkuru ivuga ko itabashije kumenya neza niba koko Miguna yarahohotewe nk’uko abivuga, kuko mu ijoro avuga ko byabereyeho polisi yari yafunze ikibuga cy’indege, ari nako ihangana n’abanyamakuru n’abanyamategeko bifuzaga guhura na we.
Uyu mugabo ubarizwa mu mpuzamashyaka atavuga rumwe na leta, NASA ndetse uri mu barahije Raila Odinga nka Perezida wa Kenya, yirukanywe muri Kenya ku nshuro ya mbere mu ntangiriro za Gashyantare ndetse ibyangombwa bye birafatirwa.
Ku itariki 30 Mutarama 2018 nibwo Odinga yarahiye nka Perezida wa Kenya, avuga ko ari we watsinze amatora yo muri Kanama umwaka ushize, yaje guteshwa agaciro n’Urukiko rw’Ikirenga rugategeka ko asubirwamo mu Ukwakira ariko akanga kuyitabira avuga ko adaciye mu mucyo.
Miguna ufite ubwenegihugu bwa Canada, ahakana ibivugwa na leta ya Kenya ko yabubonye nyuma y’uko mu 1998 ahagaritse kwitwa Umunyakenya.
Yongeye kwirukanwa mu gihe urukiko rwari rwategetse ko asubizwa impapuro ze z’inzira ndetse akemererwa kugaruka mu gihugu cye cy’amavuko.