Abahanga mu bya politiki basobanura ko ku Isi habaho uburyo bw’imitegekere butandukanye bitewe n’amahitamo n’imico by’abatuye ibihugu. Ubuzwi cyane ni ubwa cyami (monarch), Perezida (presidential system) ndetse n’ubw’Inteko Ishinga Amategeko (Parliamentary system).
Ubutegetsi bwa cyami buyoborwa n’Umwami afite ububasha n’ubudahangarwa ntakorwaho kandi ubutegetsi akaburaga uwo ashatse mu bamukomokaho. Bitandukanye no ku bwa Perezida kuko we atorwa akagira manda ariko amategeko akamuha ububasha bwinshi bwo gufata imyanzuro n’ibyemezo bikomeye kandi ntavuguruzwe.
Ubutegetsi bw’Inteko Ishinga Amategeko akenshi bukunze kuba mu bihugu bifite umwami uganje, aho umwami cyangwa Perezida aba ari umunyacyubahiro gusa ariko ibyemezo bigafatwa na Minisitiri w’Intebe utorwa n’Inteko Ishinga Amategeko ndetse akenshi aba na we ari umwe mu bayigize. Iyo nteko ni nayo igira ububasha bwo kumukuraho cyangwa gukuraho Guverinoma.
Mu mpera z’ikinyejana cya 20 nibwo hadutse ubundi buryo bw’imitegekere butari bumenyerewe, aho Perezida ahabwa ububasha ariko akabusangira n’Inteko Ishinga Amategeko ibizwi nka ‘Semi-Presidential’.
Iyi mitegekere ni nayo ikoreshwa mu Rwanda hashingiwe ku Itegeko Nshinga ryatowe mu 2003 rikavugururwa mu mwaka wa 2015.
Ubwo Senateri Rutaremara yari mu nama nyunguranabitekerezo ku ‘Ntekerezo ya Politiki ya Demokarasi y’u Rwanda’ yateguwe n’Ihuriro ry’imitwe ya Politiki mu Rwanda, yasobanuye imvano y’imitegekere u Rwanda rugenderaho itemerera Perezida wa Repubulika kugira ububasha bwose.
Senateri Rutaremara umwe mu bagize uruhare rukomeye mu itegurwa ry’Itegeko Nshinga ryo mu 2003, yavuze ko ubwo bateguraga umushinga waryo, abaturage basabye ko Perezida adahabwa ububasha bwinshi.
Yagize ati “Twagendaga mu baturage tubereka aho Perezida aba ari hariya agafata byose ntagire undi ubimubuza, mugategereza ko azavuguruzwa ari uko bamukuyeho cyangwa ari uko adatowe.”
Yakomeje agira ati “Baravuze rero bati ‘Perezida nubwo tumukunze ari hariya, hakwiye umubwira ati ‘nyamuneka habeho ubugenzuzi’. Abanyarwanda bose aho twanyuze 95 % nibyo batoranyaga.”
Senateri Rutaremara yavuze ko uburyo bw’imitegekere bwagize amajwi make ari ubw’Inteko Ishinga Amategeko (Parliamentary System).
Avuga ko impamvu abanyarwanda batifuzaga kuyoborwa na Perezida ufite ububasha bwose, ari ibyo bari bamaze kubona mu 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bahamya ko byaturutse ku buyobozi bufite ububasha bwose, ntawe ubugira inama cyangwa ngo abuvuguruze.
Mu buryo bw’imiyoborere ishingiye kuri Perezida, ni we uba ufite ububasha bwinshi. Agira ububasha bwo gutanga ibitekerezo by’imirongo ngenderwaho. Ni we muyobozi mukuru w’ubutegetsi nyubahirizategeko. Inteko Ishinga Amategeko nta bubasha iba ifite ku biri gukorwa n’ubutegetsi nyubahirizategeko.
Mu Rwanda, Perezida agira ububasha agenerwa n’Itegeko Nshinga ariko akagira nubwo rimutegeka kubanza kubaza abandi bayobozi cyangwa Inteko Ishinga Amategeko ikaba yafata icyemezo kimuvuguruza.
Urugero Itegeko Nshinga riha ububasha Perezida bwo gushyiraho Minisitiri w’Intebe na Guverinoma no kuba yabakuraho ariko Inteko nayo ifite ububasha bwo kugenzura ibikorwa bya Guverinoma. Inafite ububasha bwo gutakariza icyizere Minisitiri w’Intebe na Guverinoma ye.
Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi yemerewe gutanga uruhushya rwo kurega Perezida mu Rukiko rw’Ikirenga binyuze mu matora y’abagize Inteko ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu bya buri mutwe, igihe akekwaho kugambanira igihugu cyangwa kwica bikomeye kandi nkana Itegeko Nshinga.
Perezida ni we usinya ku mategeko yatowe n’abadepite akaba yanabasubiza ayo abona atanoze bakayagorora ariko bafite ububasha bwo kongera kuyatora gutyo kandi akayasinya.
Perezida ashobora gusesa Umutwe w’abadepite ku mpamvu z’ibibazo bikomereye igihugu ariko ntashobora kubikora kabiri muri manda imwe. Nta bubasha na buke afite bwo gusesa Sena.