• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»SHOWBIZ»Ishimwe Clement yavuze ku burwayi bukekwa ku mwana we na Knowless

Ishimwe Clement yavuze ku burwayi bukekwa ku mwana we na Knowless

Editorial 04 Apr 2018 SHOWBIZ

Knowless n’umugabo we bamaze ibyumweru bibiri mu Bwongereza, bakigenda byavuzwe kenshi ko bajyanwe no kuvuza imfura yabo ibintu uyu muryango wamaganiye kure.

Ishimwe Clement n’umugore we Ingabire Jeanne d’Arc[Knowless] bagiye mu Bwongereza 19 Werurwe 2018; basize babwiye itangazamakuru ko bagiye mu kiruhuko.

Ibi ntibyavuzweho rumwe by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavugaga ko i Burayi hakonje bityo ko ‘nta muntu wajya kuruhukirayo’; havuzwe n’andi makuru[umuryango wa Knowless wita impuha] ko icyabajyanye i Burayi ari ukuvuza umwana bivugwa ko afite ikibazo cy’amaso.

Mu kiganiro Clement, umugabo wa Knowless yagiranye na Ally Soudy [usigaye akora ibiganiro akabisakaza ku mbuga nkoranyambaga], yavuze ko bagiye i Londres mu buryo bwo kuhasura no kuharuhukira bitandukanye n’ibyavuzwe bamaze kugenda.

Yagize ati “London ni umujyi mwiza, ari Butera arahakunda nanjye ndahakunda ndi n’umufana w’umupira. Ni umujyi ufite amateka n’ibintu byinshi bijyanye n’umupira, rero turahakunda…”

Yabajijwe niba urugendo bagiriye mu Bwongereza nta sano rufitanye no kuvuza umwana wabo nk’uko byavuzwe mu Rwanda, abyamaganira kure ndetse avuga ko nta kibazo na gito afite.

Yagize ati “Oya, aho urugendo ruhuriye na Or ni uko turi kumwe, natwe tuba twabonye umwanya uhagije wo kubana na we kuko iyo turi mu Rwanda akenshi atubona igihe gitoya. Hano aba ari ukumarana na we umwanya kandi arabyishimira rero nta kibazo afite. Abana barware utuntu twinshi, uko arwaye uramutse ufata indege wahora mu ndege. Ubu turi kumwe nta kibazo afite ameze neza.”

 

Clement na Knowless bamaze iminsi mu Bwongereza

Knowless n’umugabo we Clement bajyanye mu Bwongereza ku nshuro ya kabiri; baherukayo mu ntangiriro za 2017 berekejeyo nyuma y’amezi abiri bibarutse imfura yabo.

Uyu muryango wavuze ko icyawujyanye i Burayi atari ukuvuza umwana nk’uko byavuzwe

 

2018-04-04
Editorial

IZINDI NKURU

Miss Sharifa yahishuye urukundo rwe n’umusore bitegura kurushinga bidatinze

Miss Sharifa yahishuye urukundo rwe n’umusore bitegura kurushinga bidatinze

Editorial 07 May 2018
Umuhanzi Doddy Uwihirwe ubarizwa muri Finland yashyize hanze indirimbo ya kabiri kuri Album “African love” Yakorewe n’amashusho

Umuhanzi Doddy Uwihirwe ubarizwa muri Finland yashyize hanze indirimbo ya kabiri kuri Album “African love” Yakorewe n’amashusho

Editorial 24 Nov 2020
Ibintu 10 MusoreMukobwa bitera ibyago  uramutse urekeye aho  gutera akabariro mu gihe wakamenyereye

Ibintu 10 MusoreMukobwa bitera ibyago uramutse urekeye aho gutera akabariro mu gihe wakamenyereye

Editorial 14 Jan 2017
Agashya mu birori byo guhemba Abanyamakuru ’Anangwe yatunguranye yambika impeta umukunzi we

Agashya mu birori byo guhemba Abanyamakuru ’Anangwe yatunguranye yambika impeta umukunzi we

Editorial 08 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri w’ibidukikije w’u Bufaransa  k ‘umunota wa nyuma yanze kuza mu Rwanda mu nama ya Montreal Protocol
ITOHOZA

Minisitiri w’ibidukikije w’u Bufaransa k ‘umunota wa nyuma yanze kuza mu Rwanda mu nama ya Montreal Protocol

Editorial 15 Oct 2016
Rayon Sports yitegura gukina na Azam FC kuri Rayon Day, yanganyije na Gorilla FC 1-1
Amakuru

Rayon Sports yitegura gukina na Azam FC kuri Rayon Day, yanganyije na Gorilla FC 1-1

Editorial 20 Jul 2024
2015: RNC yaranzwe no guhuzagurika, amacakubiri, ubusambanyi, kwikanga baringa no kugaragaza cyane  inyota y’ubutegetsi
ITOHOZA

2015: RNC yaranzwe no guhuzagurika, amacakubiri, ubusambanyi, kwikanga baringa no kugaragaza cyane inyota y’ubutegetsi

Editorial 01 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru