Knowless n’umugabo we bamaze ibyumweru bibiri mu Bwongereza, bakigenda byavuzwe kenshi ko bajyanwe no kuvuza imfura yabo ibintu uyu muryango wamaganiye kure.
Ishimwe Clement n’umugore we Ingabire Jeanne d’Arc[Knowless] bagiye mu Bwongereza 19 Werurwe 2018; basize babwiye itangazamakuru ko bagiye mu kiruhuko.
Ibi ntibyavuzweho rumwe by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavugaga ko i Burayi hakonje bityo ko ‘nta muntu wajya kuruhukirayo’; havuzwe n’andi makuru[umuryango wa Knowless wita impuha] ko icyabajyanye i Burayi ari ukuvuza umwana bivugwa ko afite ikibazo cy’amaso.
Mu kiganiro Clement, umugabo wa Knowless yagiranye na Ally Soudy [usigaye akora ibiganiro akabisakaza ku mbuga nkoranyambaga], yavuze ko bagiye i Londres mu buryo bwo kuhasura no kuharuhukira bitandukanye n’ibyavuzwe bamaze kugenda.
Yagize ati “London ni umujyi mwiza, ari Butera arahakunda nanjye ndahakunda ndi n’umufana w’umupira. Ni umujyi ufite amateka n’ibintu byinshi bijyanye n’umupira, rero turahakunda…”
Yabajijwe niba urugendo bagiriye mu Bwongereza nta sano rufitanye no kuvuza umwana wabo nk’uko byavuzwe mu Rwanda, abyamaganira kure ndetse avuga ko nta kibazo na gito afite.
Yagize ati “Oya, aho urugendo ruhuriye na Or ni uko turi kumwe, natwe tuba twabonye umwanya uhagije wo kubana na we kuko iyo turi mu Rwanda akenshi atubona igihe gitoya. Hano aba ari ukumarana na we umwanya kandi arabyishimira rero nta kibazo afite. Abana barware utuntu twinshi, uko arwaye uramutse ufata indege wahora mu ndege. Ubu turi kumwe nta kibazo afite ameze neza.”
Knowless n’umugabo we Clement bajyanye mu Bwongereza ku nshuro ya kabiri; baherukayo mu ntangiriro za 2017 berekejeyo nyuma y’amezi abiri bibarutse imfura yabo.