• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rwanda Premier League yemeje ko hazatangwa ibikombe bibiri bya shampiyona, bitandukanye n’ibyo FERWAFA yari yatangaje   |   12 May 2026

  • Itangazamakuru si inzira yo gushakiramo amaronko binyuze mu gukora ibyaha, ubutabera bugomba gukora akazi kabwo   |   11 May 2026

  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»U Rwanda rwahakanye ibyo gushyirwaho igitutu ku kibazo cy’abimukira bo muri Israel

U Rwanda rwahakanye ibyo gushyirwaho igitutu ku kibazo cy’abimukira bo muri Israel

Ubwanditsi 05 Apr 2018 INKURU NYAMUKURU

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ubutwererane n’ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko nta gitutu u Rwanda rwashyizweho n’imiryango irimo New Israel Fund, ngo rufate icyemezo cyo kutakira abimukira b’Abanyafurika bari kwirukanwa ku ngufu muri Israel.

Netanyahu aherutse gutangaza ko mu myaka ibiri ishize yakoranaga n’u Rwanda ngo ruzakire abimukira bazirukanwa ku ngufu muri Israel rukabyemera ariko rukaza kwisubiraho bitewe n’igitutu rwashyizweho n’Umuryango New Israel Fund.

Yavugaga ko uyu muryango utegamiye kuri Leta ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 1979, ugamije guharanira ubutabera n’uburinganire bw’abanya-Israel bose wafatanyije n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bagashyira igitutu ku Rwanda, ategeka ko hakorwa iperereza kuri iki kibazo.

Yagize ati “Mu byumweru bishize bitewe n’igitutu cyashyizwe ku Rwanda na New Israel Fund ndetse n’abayobozi b’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, u Rwanda rwisubiyeho kuri ayo masezerano ndetse rwanga kongera kwakira undi mwimukira uvuye muri Israel.”

Umuryango New Israel Fund wahakanye uruhare urwo ari rwo rwose mu cyemezo u Rwanda rwafashe cyo kwanga kwakira abimukira birukanywe na Israel ndetse kuri uyu wa Gatatu, Nduhungirehe, yandika kuri Twitter ko u Rwanda ntacyo ruzi kuri uyu muryango.

Yagize ati “Ntunguwe cyane n’iyi mvugo kuko nta nubwo u Rwanda ruzi icyo uyu muryango New Israel Fund ari cyo. Ibirenzeho kandi ndumva Umuryango utegamiye kuri Leta wo mu mahanga udashobora gushyira igitutu icyo aricyo cyose kuri Guverinoma ifite ubusugire nk’iy’u Rwanda.”

U Rwanda ntirwahwemye guhakana ko hari amasezerano rwagiranye na Israel ayo ariyo yose cyangwa ngo rube rwarakiriye umwimukira n’umwe uturutse muri iki gihugu. Nduhungirehe yatangaje ko habayeho ibiganiro ariko nta masezerano mu magambo cyangwa mu nyandiko yigeze abaho.

Yagize ati “Ntayigeze abaho [amasezerano], abantu bagendeye ku biganiro byabaga muri za 2014 gutyo ariko ibyo ntabwo byigeze byemezwa, nta masezerano yigeze asinywa. Barimo barabivuga hirya no hino ariko ntabwo ari byo na gato.”

Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo Israel yatangaje umwanzuro wo kujyana abimukira icumbikiye bagera ku bihumbi 42 mu bindi bihugu ku ngufu, ubyanze agafungwa.

Itangazamakuru ryo muri Israel ryavugaga ko icyo gihugu cyari cyemeye guha amadolari 5000 ku mwikura umwe igihugu kizemera kubakira, na we agahabwa impamba y’amadolari 3,500. Mu bihugu byavugwaga ko bazoherezwamo harimo u Rwanda na Uganda nubwo bitahwemye kubihakana.

Netanyahu ashobora kujyanwa mu nkiko

Umuryango New Israel Fund watangaje ko urimo gusuzuma uko wajyana mu nkiko Netanyahu nyuma yo kuwushinja ko washyize igitutu ku Rwanda bigatuma rwisubiraho ku cyemezo cyo kwakira abimukira bari kwirukana ku ngufu na Israel.

Ikinyamakuru Times of Israel, cyanditse ko Umuyobozi wa New Israel Fund, Mickey Gitzin, yatangaje ko ibyo Netanyahu yabavuzeho ari igitero kigamije kuyobya ibitekerezo bya rubanda kugira ngo badatekereza ku ntege nke ze. Yavuze kandi ko agamije gutera ubwoba imiryango itegamije kuri Leta.

Yagize ati “Turabona arimo gucamo ibice abanya-Israel, ariko kuri iyi nshuro arimo kubeshya ku rwego rudasanzwe kandi turimo gusuzuma uko twamujyana mu nkiko kubera gusebanya.”

Gitzin yahamije ko New Israel Fund itigeze ivugana n’u Rwanda cyangwa ngo habe hari umuryango yigeze itera inkunga.

Mu ntangiriro z’iki Cyumweru Israel yagiranye amasezerano mashya n’Umuryango w’Abibumbye yemera ko abimukira 16,250 bazashakirwa ibindi bihugu by’i Burayi no mu Burengerazuba bw’Isi bibakira, gusa nyuma y’umunsi umwe yisubiyeho irayasesa.

Netanyahu yatangaje ko icyemezo cyo kuyasesa yagifashe amaze kuganira n’abaturage bo mu Majyepfo ya Tel Aviv, aho abenshi mu bimukira baba. Ni icyemezo cyanenzwe na benshi bamushinja guhuzagurika.

2018-04-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Agahuru k’imbwa karahiye: Umudepite mu nteko ishinga amategeko y’ Ubwongereza yasabye igihugu cye guta muri yombi abagabo 5 bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko asanga ari igisebo kuba kigicumbikiye abajenosideri

Ubwanditsi 09 Dec 2020
Uko ” Alibaba “yahisemo gukorana n’u Rwanda mbere y’abandi muri Afurika

Uko ” Alibaba “yahisemo gukorana n’u Rwanda mbere y’abandi muri Afurika

Ubwanditsi 01 Nov 2018
Mudhatiru arasaba kudahekeshwa abo atabyaye” avuga abo bareganwa bo muri FDLR.

Mudhatiru arasaba kudahekeshwa abo atabyaye” avuga abo bareganwa bo muri FDLR.

Ubwanditsi 15 Oct 2019
Mpayimana  Philippe, yagaye imyitwarire ya Gilbert Mwenedata uri mu buhungiro

Mpayimana Philippe, yagaye imyitwarire ya Gilbert Mwenedata uri mu buhungiro

Ubwanditsi 22 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: Ishyaka riri ku butegetsi, PPRD, riravuga ko Kabila ari perezida kandi azahora ari perezida
POLITIKI

RDC: Ishyaka riri ku butegetsi, PPRD, riravuga ko Kabila ari perezida kandi azahora ari perezida

Ubwanditsi 11 May 2018
Rayon Sports ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona, APR FC yabonye amanota 3, ibyaranze umunsi wa 8
Amakuru

Rayon Sports ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona, APR FC yabonye amanota 3, ibyaranze umunsi wa 8

Ubwanditsi 07 Nov 2022
Abanyarwanda tubarememo ‘ Icyizere ‘ batinyuke Polisi – Perezida Kagame
Mu Rwanda

Abanyarwanda tubarememo ‘ Icyizere ‘ batinyuke Polisi – Perezida Kagame

Ubwanditsi 16 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru