• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Raporo ya Loni yemejeko ingabo za Kayumba Nyamwasa na Wilson Irategeka zakubiswe inshuro na FARDC, inagaragaza ko abarwanyi ba P5 banyura mu Burundi
Col Wilson Irategeka wa CNRD-Ubwiyunge, Maj (Rtd) Habib Mudathiru wari uyoboye ingabo za Kayumba Nyamwasa muri Kongo na Kayumba Nyamwasa umukuru wa RNC/P5

Raporo ya Loni yemejeko ingabo za Kayumba Nyamwasa na Wilson Irategeka zakubiswe inshuro na FARDC, inagaragaza ko abarwanyi ba P5 banyura mu Burundi

Ubwanditsi 12 Jun 2020 INKURU NYAMUKURU

Muri uku kwezi kwa Kamena 2020, hasohotse Raporo ngarukamwaka y’itsinda ry’abahanga ba LONI (United Nations Group of Experts) kuri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Iyo Raporo yagaragaje ko ingabo za FARDC zagabye ibitero bikomeye ku mutwe wa CNRD Ubwiyunge wategekwaga za Wilson Irategeka ahitwa Kalehe, Mwenga, Walungu na Uvira muri Kivu y’Amajyepfo. Raporo kandi yemeje ko CNRD yapfushije abarwanyi benshi. Mu barwanyi ba MRCD bafashwe, abenshi bemeje ko Wilson Irategeka uzwi nka Laurent Ndagijimana cyangwa Lumbago bemeje ko nawe yasize agatwe mu mashyambay a Kongo.

Raporo kandi yagaragaje umutwe w’ingabo za Kayumba Nyamwasa uzwi nka P5, wakomeje gushaka abarwanyi mu gihe iyi raporo yakorwaga cyane cyane mu mwaka wa 2019 aho umunyarwanda wari uzwi nka Vichimo yamwinjije mu gisirikari hamwe n’abandi bantu 16. Undi murwanyi yafashwe yemeje ko kwinjiza abarwanyi mu gisirikari cya Kayumba Nyamwasa byakorwaga mu bihugu bya Burundi na Uganda bakajyanwa ahitwa mu Bijabo. Abo barwanyi bemeje ko mu Burundi hari abantu bo mu butegetsi bafashaga umutwe wa P5 kwinjiza abarwanyi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Iri tsinda ry’abahanga aba Loni bandikiye Leta y’u Burundi bayisaba ibisobanuro ku byo bavugwaho byo gufasha umutwe wa P5, nkuko bigenda iyo buri gihugu gifite icyo gishinjwa, ariko Leta y’u Burundi nta gisubizo yigeze itanga. Raporo ya Loni yemeje ko Maj (Rtd) Habib Mudathiru na Capt (Rtd) Charles Sibomana aribo bari bayoboye ingabo za P5. Abarwanyi bemeje ko Habib Mudathiru yarazwi ku izina rya Col Musa. Abandi bayobozi ba P5, itsinda rya Loni ryabashije kumenya, harimo Richard Hitimana wari ushinzwe ibikoresho, Richard Ntare ushinzwe ubutegetsi na Jean Paul Nyirinkindi ushinzwe Politike.

Tariki ya 18 Ukwakira 2019, Maj (Rtd) Mudathiru n’abasirikari yari ayoboye,  bageze imbere y’urukiko baburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Major Mudathiru uregwa kuba mu Mutwe wa P5, yemeye ibyaha byo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho, anabisabira imbabazi.  Mudathiru yemeye ibyaha aregwa, ariko avuga ko umugambi washiriye mu nzira kuko ntabwo igikorwa umutwe wabo wari ushyize imbere cyabaye kandi yemeye ko uyobowe na Kayumba Nyamwasa.

Kwihakana P5 byakozwe na Kayumba Nyamwasa, byateje amakimbirane mu ishyaka rya RNC, bikaba kandi aribyo biri ku isonga mu byatumye Kayumba Nyamwasa na Ben Rutabana badacana uwaka, kugeza ubwo Kayumba Nyamwasa amwirengeje.

2020-06-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umuryango wa Habyarimana ukomeje uruhare rukomeye mu bikorwa by’ivangura n’amacakubiri mu buhungiro

Umuryango wa Habyarimana ukomeje uruhare rukomeye mu bikorwa by’ivangura n’amacakubiri mu buhungiro

Ubwanditsi 04 Sep 2025
Ntayima nyina akabara: Kabuga Félicien ukurikiranyweho Jenoside yaribyaye

Ntayima nyina akabara: Kabuga Félicien ukurikiranyweho Jenoside yaribyaye

Ubwanditsi 24 Nov 2022
Ruharwa Capt Sagahutu arahamagarira urubyiruko gusanga FDLR no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi kandi atunzwe na UN

Ruharwa Capt Sagahutu arahamagarira urubyiruko gusanga FDLR no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi kandi atunzwe na UN

Ubwanditsi 07 Aug 2024
Impamvu y’uruzinduko rwa Sam Kutesa mu Rwanda

Impamvu y’uruzinduko rwa Sam Kutesa mu Rwanda

Ubwanditsi 26 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abantu 652 bafashwe batwaye imodoka banyoye ibisindisha mu byumweru umunani
HIRYA NO HINO

Abantu 652 bafashwe batwaye imodoka banyoye ibisindisha mu byumweru umunani

Ubwanditsi 24 Oct 2019
Abanyamerika bagaragaje ko Obama ariwe Perezida wabo w’ibihe byose
POLITIKI

Abanyamerika bagaragaje ko Obama ariwe Perezida wabo w’ibihe byose

Ubwanditsi 15 Jul 2018
Uganda : Daily Monitor muri Propaganda  zo guharabika u Rwanda mu nyungu za Museveni
ITOHOZA

Uganda : Daily Monitor muri Propaganda zo guharabika u Rwanda mu nyungu za Museveni

Ubwanditsi 14 Apr 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru