• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Raporo ya Loni yemejeko ingabo za Kayumba Nyamwasa na Wilson Irategeka zakubiswe inshuro na FARDC, inagaragaza ko abarwanyi ba P5 banyura mu Burundi
Col Wilson Irategeka wa CNRD-Ubwiyunge, Maj (Rtd) Habib Mudathiru wari uyoboye ingabo za Kayumba Nyamwasa muri Kongo na Kayumba Nyamwasa umukuru wa RNC/P5

Raporo ya Loni yemejeko ingabo za Kayumba Nyamwasa na Wilson Irategeka zakubiswe inshuro na FARDC, inagaragaza ko abarwanyi ba P5 banyura mu Burundi

Ubwanditsi 12 Jun 2020 INKURU NYAMUKURU

Muri uku kwezi kwa Kamena 2020, hasohotse Raporo ngarukamwaka y’itsinda ry’abahanga ba LONI (United Nations Group of Experts) kuri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Iyo Raporo yagaragaje ko ingabo za FARDC zagabye ibitero bikomeye ku mutwe wa CNRD Ubwiyunge wategekwaga za Wilson Irategeka ahitwa Kalehe, Mwenga, Walungu na Uvira muri Kivu y’Amajyepfo. Raporo kandi yemeje ko CNRD yapfushije abarwanyi benshi. Mu barwanyi ba MRCD bafashwe, abenshi bemeje ko Wilson Irategeka uzwi nka Laurent Ndagijimana cyangwa Lumbago bemeje ko nawe yasize agatwe mu mashyambay a Kongo.

Raporo kandi yagaragaje umutwe w’ingabo za Kayumba Nyamwasa uzwi nka P5, wakomeje gushaka abarwanyi mu gihe iyi raporo yakorwaga cyane cyane mu mwaka wa 2019 aho umunyarwanda wari uzwi nka Vichimo yamwinjije mu gisirikari hamwe n’abandi bantu 16. Undi murwanyi yafashwe yemeje ko kwinjiza abarwanyi mu gisirikari cya Kayumba Nyamwasa byakorwaga mu bihugu bya Burundi na Uganda bakajyanwa ahitwa mu Bijabo. Abo barwanyi bemeje ko mu Burundi hari abantu bo mu butegetsi bafashaga umutwe wa P5 kwinjiza abarwanyi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Iri tsinda ry’abahanga aba Loni bandikiye Leta y’u Burundi bayisaba ibisobanuro ku byo bavugwaho byo gufasha umutwe wa P5, nkuko bigenda iyo buri gihugu gifite icyo gishinjwa, ariko Leta y’u Burundi nta gisubizo yigeze itanga. Raporo ya Loni yemeje ko Maj (Rtd) Habib Mudathiru na Capt (Rtd) Charles Sibomana aribo bari bayoboye ingabo za P5. Abarwanyi bemeje ko Habib Mudathiru yarazwi ku izina rya Col Musa. Abandi bayobozi ba P5, itsinda rya Loni ryabashije kumenya, harimo Richard Hitimana wari ushinzwe ibikoresho, Richard Ntare ushinzwe ubutegetsi na Jean Paul Nyirinkindi ushinzwe Politike.

Tariki ya 18 Ukwakira 2019, Maj (Rtd) Mudathiru n’abasirikari yari ayoboye,  bageze imbere y’urukiko baburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Major Mudathiru uregwa kuba mu Mutwe wa P5, yemeye ibyaha byo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho, anabisabira imbabazi.  Mudathiru yemeye ibyaha aregwa, ariko avuga ko umugambi washiriye mu nzira kuko ntabwo igikorwa umutwe wabo wari ushyize imbere cyabaye kandi yemeye ko uyobowe na Kayumba Nyamwasa.

Kwihakana P5 byakozwe na Kayumba Nyamwasa, byateje amakimbirane mu ishyaka rya RNC, bikaba kandi aribyo biri ku isonga mu byatumye Kayumba Nyamwasa na Ben Rutabana badacana uwaka, kugeza ubwo Kayumba Nyamwasa amwirengeje.

2020-06-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

“ Sinzakorana na CMI gusa, ahubwo nzaba umwe muri bo.” – Rugema Kayumba

“ Sinzakorana na CMI gusa, ahubwo nzaba umwe muri bo.” – Rugema Kayumba

Ubwanditsi 15 Jan 2019
Itangazamakuru ritagatifuza abicanyi ntaho ritaniye nabo.

Itangazamakuru ritagatifuza abicanyi ntaho ritaniye nabo.

Ubwanditsi 06 Jun 2024
Burundi: Leta yahamagaje inama yiyerurutsa ku ba diplomate nyuma yaho BBC igaragaje ibikorwa byayo by’iyicarubozo

Burundi: Leta yahamagaje inama yiyerurutsa ku ba diplomate nyuma yaho BBC igaragaje ibikorwa byayo by’iyicarubozo

Ubwanditsi 13 Dec 2018
Félix Antoine Tshisekedi yakoresheje impapuro mpimbano ubwo yiyamamarizaga kuba Perezida wa Kongo, Wategereza iki cyiza kuri Perezida w’ umutekamutwe?

Félix Antoine Tshisekedi yakoresheje impapuro mpimbano ubwo yiyamamarizaga kuba Perezida wa Kongo, Wategereza iki cyiza kuri Perezida w’ umutekamutwe?

Ubwanditsi 11 Jul 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko umwe mubaterankunga b’ imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda yatumiwe mu cyiswe DreamWeek, gutanga ibiganiro bihakana Jenoside
INKURU NYAMUKURU

Uko umwe mubaterankunga b’ imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda yatumiwe mu cyiswe DreamWeek, gutanga ibiganiro bihakana Jenoside

Ubwanditsi 05 Jan 2020
Paul Rusesabagina arashinjwa uburiganya n’abahoze muri FLN
INKURU NYAMUKURU

Paul Rusesabagina arashinjwa uburiganya n’abahoze muri FLN

Ubwanditsi 08 Jan 2020
Nsabimana Callixte wiyita Sankara yagaruwe mu Rwanda ubu agiye gushyikirizwa ubutabera – Min. Sezibera
INKURU NYAMUKURU

Nsabimana Callixte wiyita Sankara yagaruwe mu Rwanda ubu agiye gushyikirizwa ubutabera – Min. Sezibera

Ubwanditsi 30 Apr 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru