Inteko Rusange ya Sena yafashe umwanzuro wo gutumiza Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Gerardine Mukeshimana, ngo atange ibisobanuro ku bibazo bikigaragara mu ihunikwa ry’imyaka, cyane cyane ibinyampeke n’ibinyamisogwe.
Gahunda yo guhunika yashyizweho igamije guhangana n’ibibazo byiganjemo ibura ry’ibiribwa no gukumira ikibazo cy’abaturage bahura n’inzara bigatuma bajya gushakisha imibereho ahandi, gukumira izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibindi.
Raporo ya Komisiyo y’imari n’ubukungu yasobanuriwe Inteko rusange ya Sena kuri uyu wa 3 Mata 2018, yagaragaje ko muri gahunda yo guhunika hakirimo ibibazo bitandukanye bikeneye ko hagira uhagarariye guverinoma ubisobanura.
Muri ibyo bibazo, Raporo igaruka cyane ku kuba umusaruro ugomba guhunikwa ukiri muke ugeranyije n’ibigega biri mu gihugu, uburyo bwo guhungira no kuwumisha budakora neza n’ibindi nk’uko Perezida wa Komisiyo, Senateri Muhongayire Jacqueline yabisobanuye.
Yagize ati “Umusaruro uracyari mucye kuri hegitari, umusaruro utujuje ubuziranenge, kotsa imyaka no kuyigurisha ikimara kwera, imihindagurikire y’ikirere ya hato na hato ituma ibihembwe by’ihinga bigongana. Igihembwe A gihura n’igihembwe B kigwamo imvura nyinshi bigatuma umusaruro utakara.”
Yongeyeho ati “Abahinzi nta bumenyi buhagije bafite bwo gufata neza umusaruro. Imiti yo guhungira imyaka iracyari mike kandi ntiboneka mu masoko yegereye abahinzi.”
Abasenateri batanze ibitekerezo, bagarukaga ku cyifuzo cyo gutumiza Minisitiri kugira ngo abahe ibisobanuro birambuye ku bibazo biri muri urwo rwego.
Senateri Ntawukuriryayo Jean Damascène yagize ati “Iyo nta musaruro uhari kandi ugakomeza kuvuga ngo urubaka ibigega, ntabwo dukeneye ubushobozi. Icya kabiri mbona bagishyize mu mpamvu ituma Minisitiri aza kwisonura mu Nteko rusange, kuko icyo gihe tuzaba tugiye mu bugenzuzi bw’ibikorwa bya Guverinoma, ubwanikiro igihe basaruye, abantu bikorera bihutira kujya kugura imyaka y’abaturage bakajya guhunika hahandi ariko bategereje kuzabigarura ku isoko kugira ngo bihende abanyarwanda.”
Senateri Ntawukuriryayo yakomeje asaba ko icyo kintu cyumvikana neza kuko ari cyo Leta y’u Rwanda idashaka, naho kuvuga ngo hazakomeza kubaho ubufatanye n’abikorera mu kubaka ibigega kandi n’ibihari bidakoreshwa ntacyo byaba bimaze.
Nyuma yo kungurana ibitekerezo, Abasenateri 20 muri 24 bari bitabiriye Inteko rusange bemeje ko Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, atumizwa akazatanga ibisobanuro mu magambo kuri ibyo bibazo byagaragajwe na Raporo ya Komisiyo.
Imibare igaragaza ko ibigega byubatswe bihunitswemo ku kigero cya 32%, mu gihe Guverinoma yihaye intego yo guhunika byibuze toni ibihumbi 200 z’ibinyampeke n’ibinyamisogwe mu 2017, ndetse ko buri mwaka hazajya hiyongeraho toni zisaga ibihumbi 100, mu gihe mu 2010, hahunikwaga toni ibihumbi bisaga 40 gusa.