Urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare cya Uganda (CMI) rwataye muri yombi umucungamutungo witwa Gerald Yashaba ukekwaho kuba afite aho ahuriye n’ibikorwa byo gutera inkunga inyeshyamba zirimo iz’Abanyarwanda.
Gerald Yashaba ni umucungamutungo wa Lamba Enterprise Ltd, ikigo cy’uwitwa Christopher Obey, wahoze ari umucungamutungo mukuru muri minisiteri y’imirimo ya leta, kuri ubu ufunzwe, akaba yaratawe muri yombi mu ijoro ryo kuwa gatatu akuwe muri Best Price Supermarket iri ahitwa Namuwongo n’abashinzwe umutekano batanu.
Umugore wa Yashaba akaba avuga ko umugabo we yahagaritswe n’imodoka ya pick-up y’ubururu ubwo yari asohotse mu isoko, aho yashakaga gusubira iwe gutwara abana ku ishuri akabanza guca mu isoko kugira ibyo abanza kugura.
Iyi nkuru dukesha urubuga spyreports ikaba ivuga ko abamufashe, bari barimo umupolisi, ngo bari bafite imbunda za machine gun.
Yashaba bivugwa ko ari umukozi w’akadasohoka wa Obey, yari ari kumwe na none n’uwo bafite icyo bapfana wamenyesheje aya makuru umuryango we.
Amakuru aturuka mu nzego zo hejuru agera kuri uru rubuga, avuga ko Yashaba akekwaho gutera inkunga igizwe n’ibyo kurya agatsiko k’inyeshyamba z’Abanyarwanda cyangwa inyeshyamba za ADF muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Amakuru akaba akomeza avuga ko Yashaba ucunga imitungo ya Obey irimo ubutaka, yahaye igice kinini cy’ubutaka abakekwaho kuba inyeshyamba ndetse ngo zikaba zinjiraga rwihishwa mu gihugu zigatera imyaka zigasarura zikajyana mu mashyamba.
Biravugwa ko ubwo butaka yatanze bungana na hegitari 8 bukaba buherereye ahitwa Mubende, aho Obey afite amagana n’amagana y’amahegitari y’ubutaka ndetse n’ibihumbi by’amatungo.
Bikomeza bivugwa ko mu minsi ishize perezida Museveni yabonye amakuru y’uko hari agatsiko k’Abanyarwanda bataba muri Uganda bambuka bakinjira muri Uganda bagahinga ibigori muri Mubende bagasubira inyuma bakazagaruka baje gusarura.
Bikavugwa ko ako gatsiko kazaga gusarura kakaburirwa irengero bigatuma hakekwa ko ibyo kurya basaruraga babishyiraga inyeshyamba z’Abanyarwanda cyangwa inyeshyamba za ADF muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Nyuma y’aho abashinzwe iperereza bahereye Museveni aya makuru, ngo yashyizeho itsinda ngo rikore iperereza kuri iki kibazo ndetse abakekwa batabwe muri yombi.
Amakuru yatanzwe n’umuntu ariko utari mu bashinzwe iri perereza akaba avuga ko uyu mugabo Yashaba yananacumbikiye umugore w’Umunyarwandakazi iwe mu rugo igihe kirekire bikekwa ko ari we wamuhuzaga n’inyeshyamba kandi ngo ntiyasohokaga hanze cyangwa ngo yigaragaze ku mugaragaro.
Gusa, amakuru akomeza avuga ko ubwo Yashaba yatabwaga muri yombi uyu mugore yari yaramaze kuhava akajya ahantu hatazwi.
Uru rubuga rukaba rusoza inkuru yarwo ruvuga ko rwanamenye ko uwitwa Kazoora, umwe mu nshuti za hafi za Yashaba, nawe arimo guhigwa bukware ku birego bisa nk’ibye.